Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.
Tariki 25 Ukwakira ni umunsi wa 299 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 67 uyu mwaka ukagera ku musozo.
Uyu munsi Kiliziya
Gatolika irizihiza Abatagatifu Darie, Chrysanthe, Crépin.
Bimwe mu byaranze uyu
munsi mu mateka:
1940:
Benjamin O. Davis, Sr. yabaye umunyamerika wa mbere ukomoka muri Afurika wahawe
ipeti rya Jenerali mu ngabo za USA.
1945:
Repubulika y’u Bushinwa yatangiye kuyobora Taiwan, isimbura u Buyapani.
1962:
Uganda yinjiye mu Muryango w’Abibumbye.
1962:
Nelson Mandela yakatiwe igihano cyo gufungwa imyaka itanu.
1997:
Nyuma y’intamabara ya gisivile muri Congo-Brazzaville, Perezida Pascal Lissouba
yakuwe ku butegetsi, Denis Sassou-Nguesso aba Umukuru w’Igihugu.
2004:
Perezida wa Cuba Fidel Castro yatanze itegeko ry’uko habujijwe ivunjishwa
ry’idolari rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
2009:
Baghdad muri Irak habaye igitero cya bombe cyahitanye abantu bagera ku 155,
abandi bagera kuri 721 barakomereka.
2020: Umushumba
wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yazamuye mu ntera Arkiyepiskopi wa
Kigali, Musenyeri Antoine Kambanda amugira Cardinal, aba uwa mbere ubashije
kugera kuri iyo ntera mu mateka ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda. Hari hasojwe
isengesho rya saa sita rizwi nka Angelus ryasomwe binyuze ku rubuga rwa
Mutagatifu Petero i Roma, ubwo Papa Francis yasomaga mu ijwi riranguruye
amazina y’abepisikopi 13 bagizwe ba Cardinal barimo Musenyeri Antoine Kambanda.
Bamwe mu bavutse uyu
munsi:
1927:
Jorge Batlle Ibáñez, wabaye Perezida wa Uruguay.
1983:
Tim McGarigle, umukinnyi wa American football.
Bamwe mu bitabye Imana
uyu munsi:
2002:
René Thom, umunyamibare ukomeye ukomoka mu Bufaransa.
2010:
Gregory Isaacs, umuhanzi ukomoka muri Jamaica.
TANGA IGITECYEREZO