Akabari kitwa 'Handshake Speakeasy' ko mu gihugu cya Mexico ni ko kabaye aka mbere ku rutonde rw'utubari duhagaze neza ku Isi mu kwakira neza abakiriya no kugira ibinyobwa by'umwihariko.
Nk'uko hatangwa ibihembo mu ngeri zitandukanye, ni nako buri mwaka hahembwa utubari n'amahoteli ahagaze neza mu gutanga serivisi nziza no kugira umwihariko.
Ibihembo bihemba utubari twiza byatwanzwe ku wa Kabiri w'iki cyumweru bitangiwe mu mujyi wa Madrid muri Spain. Ibi bitegurwa bikanatangwa n'umuryango wa 'World's Best Association'.
CNN yatangaje ko muri ibi birori hahambwe utubari twajwe mu myanya itatu ya mbere maze utundi tugasomwa ku rutonde rw'utubari duhagaze neza mu 2024.
Ku mwanya wa mbere haje akabari kitwa 'Handshake Speakeasy' ko muri Mexico kari kaje ku mwanya wa 3 umwaka ushize. Ku mwanya wa kabiri haje akabari kitwa 'Bar Leone' ko mu gihugu cya Hong Kong, naho ku mwanya wa 3 haje akitwa 'Sips' ko mu mujyi wa Barcelona.
CNN yavuze ko umwihariko w'utu tubari ari uko ducuruza ibinyobwa byo mu bwoko bwa 'Cocktails' ziryoshye ndetse buri kabari ka kagira umwihariko wa Cocktails bakora bahaye n'amazina utasanga mu tundi tubari.
Utu tubari kandi kugira ngo dushyirwe kuri uru rutonde, hagenderwa ku manota twahawe ku rubuga rwa 'Yelp' rukunze gukoreshwa na bamukerarugendo berekana ama resitora, utubari na hoteli basuye bakakirwa neza.
Dore urutonde rw'utubari 20 duhagaze neza ku Isi mu 2024:
Mu mafoto dore uko utu tubari 20 twa mbere ku Isi tumeze:
1. Handshake Speakeasy muri Mexico
2. Bar Leone iherereye muri Hong Kong
3. Sips mu mujyi wa Barcelona
4. Tayer + Elementary mu mujyi wa London
5. Jigger & Pony muri Singapore
6. Line Bar mu mujyi wa Athens mu Bugereki
7. Tres Monos muri Argentine
8.Alquimico mu mujyi wa Cartagena muri Colombia
9. Zest mu mujyi wa Seoul muri Koreya y'Epfo
10. Paradiso mu mujyi wa Barcelona
11. Himkok mu mujyi wa Oslo muri Norway
12. BKK Social Club muri Bangkok
13. Connaught Bar mu mujyi wa London
14. Double Chicken Please mu mujyi wa New York
15. Overstory muri New York
16. Lady Bee Bar mu mujyi wa Lima muri Peru
17. Baba au Rum mu Bugereki
18. Coa Bar muri Hong Kong
19. The Cambridge Public House i Paris mu Bufaransa
20. Tiecan muri Mexico
TANGA IGITECYEREZO