Kigali

Hashinzwe Umuryango w’Abibumbye! Ibyaranze uyu munsi mu mateka y’Isi

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:24/10/2024 7:37
0


Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.



Tariki 24 Ukwakira ni umunsi wa 298 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 68 uyu mwaka ukagera ku musozo.

Uyu munsi Kiliziya irizihiza Mutagatifu Magloire, Antoine-Marie Claret.

Bimwe mu byaranze iyi tariki mu mateka y’Isi:

1260: Saif ad-Din Qutuz, Mamluk wari Umwami wa Misiri yivuganwe na Baibars wahise amusimbura ku butegetsi.

1857: Hashinzwe ikipe [club] y’umupira w’amaguru ya mbere mu mateka y’Isi, iyi ni ikipe ya Sheffield F.C., yashingiwe mu Bwongereza ahitwa Sheffield.

1930: Muri Brazil hakozwe ihirikwa ry’ubutegetsi (coup d’état), hahirikwa Luís Pereira de Sousa wabaye Perezida wa Repubulika ya mbere, nyuma uwitwa Getúlio Dornelles Vargas ni we wigaruriye ubutegetsi mu buryo bw’agateganyo.

1931: Hafunguwe ku mugaragaro ikiraro cya George Washington.

1945: Hashinzwe Umuryango w’Abibumbye (United Nations/Organisation des Nations Unies).

1964: Amajyaruguru y’Intara ya Rhodesia yahindutse Zambia yigobotora ubukoloni bw’u Bwongereza.

1973: Hasojwe intambara ya Yom Kippur.

1986: Uwitwa Nezar Hindawi yakatiwe n’urukiko rw’u Bwongereza igihano cyo gufungwa igihe kigera ku myaka 45, azira kurasa ibisasu bya bombe ku ndege ya E1A1 yagurukiye ahitwa Heathrow, ibi byabaye imvano yo gucana umubano hagati y’u Bwongereza na Syria bitewe n’uko u Bwongereza bwashinjaga Syria gutera inkunga Hindawi.

Iki gihano cyo gufungwa imyaka 45 ni cyo kinini mu myaka cyari gitanzwe mu mateka n’urukiko rw’u Bwongereza.

2003: Ku nshuro ya nyuma indege ya Concorde yakoze urugendo rwayo rwa nyuma rwishyuwe.

2008: Ku Isi hose, isoko ry’imigabane ryarahombye ku mpuzandengo iri ku kigereranyo cya 10%, uwo munsi bawuha izina rya Bloody Friday.

Bamwe mu bavutse uyu munsi:

1954: Mike Rounds, Umunyepolitiki wo muri Amerika, wabaye Guverineri wa Dakota y’Amajyepfo.

1985: Wayne Rooney, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu Bwongereza. Yakiniye amakipe atandukanye arimo Manchester United na Everton.

Bamwe mu bitabye Imana uyu munsi:

2007: Ian Middleton, umwanditsi w’ibitabo ukomoka muri New Zealand.

2010: Lamont Johnson, wari umuyobozi wa Televiziyo.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND