Kigali

Indirimbo Buravan yasize akoze zakusanyijwe hakorwa Album

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/10/2024 8:24
0


Umuryango YB Foundation watangaje ko wagiranye ibiganiro na ba Producer banyuranye bakoranye n’umuhanzi Burabyo Yvan Buravan [Buravan] mu bihe bitandukanye babasha kubona indirimbo nyinshi yasize akoze, bazihuriza kuri Album ye nshya nshya bise “Twaje Deluxe.”



Buravan yabaye umuhanzi w’icyatwa mu muziki w’u Rwanda, ahanini bitewe n’ibikombe yagiye yegukana n’ubufatanye yagiye agirana na bagenzi be. Izina rye ryakomeye cyane nyuma y’uko agaragaje impinduramatwara yo gukora umuziki w’u Rwanda ushingiye cyane kuri gakondo kurusha ibinyamahanga.

Ibi ni nabyo byumvikana kuri Album ye ‘Twaje’ yasize akoze. Ndetse, yabaye intangiriro yo gutinyura abandi bahanzi barimo nka Ruti Joel, Ish Kevin, Alyn Sano, France Mpundu kugerageza gutera ikirenge mu cye, kandi benshi babashije kubigeraho.

Yabaye umuhanzi wakunzwe mu buryo bukomeye, kandi agira intekerezo zagutse zatumye igihe kimwe agira igitekerezo  cyo gushinga umuryango nka YB Foundation ugamije guteza imbere umuco binyuze mu bakiri bato.

Imana yamwisubije atabarasha gushyira mu bikorwa uyu mushinga, ibyatumye umuryango we n’abandi baharanira gusigasira umurage we. Ndetse kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Ukwakira 2024 muri BK Arena hazabera igitaramo cy’iserukiramuco ryitiriwe Album ye ‘Twaje’. 

Ni iserukiramuco rizaririmbamo abahanzi banyuranye barimo nka Ruti Joel, Ariel Wayz, Jules Sentore, Andy Bumuntu, Ish Kevin, Juno Kizigenza, Alyn Sano, France Mpundu, Impakanizi n’abandi banyuranye bagera kuri 20. 

Ni abahanzi biyemeje gusigasira ibikorwa bya Buravan, ndetse buri mwaka iri serukiramuco rizajya riba ryubakiye ku ngingo zinyuranye zizatuma ibikorwa bye bikomeza kurandaranda ingoma ibihumbi. 

Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki 24 Ukwakira 2024, Burabyo, Mukuru wa Buravan, yavuze ko mu rwego rwo gusigasira ibikorwa by’umuvandimwe we habaye igikorwa cyo gukusanya indirimbo yasize akoze zikorwamo indi Album. 

Yavuze ko imwe mu ndirimbo igize iyi Album harimo na ‘Already Made’ yasohotse ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane. Ati “Ibitekerezo bya Burvan byari byagutse kandi byageze ku bantu bose. Ndahamya neza ntashidikanya ko benshi muri mwe bashobora kuba banabizi mu buryo bwagutse… 

Akomeza ati “Indirimbo ‘Already Made’ yasohotse iri mu zigize ‘Album Deluxe’ kandi igomba gusohoka vuba aha. Ntabwo ari izo ndirimbo zo nyine, hari n’izindi zikiri muri studio, twagize amahirwe nk’uko babivuze ko Buravan yari afite abantu benshi bakorana, kandi muri bo hari benshi tubana muri YB Foundation umunsi ku munsi, niyo mpamvu mukibona ibikorwa bye nk’imbuga nkoranyambaga zikora.” 

Yumvikanishije ko ikipe ngari yakoranaga na Buravan aribo bakomeje ibikorwa bye, byanatumye babasha guhuza imbaraga kugeza ubwo na Album ye yakozwe. 

Khamiss Sango ushinzwe itumanaho muri YB Foundation, yasobanuye ko iyi Album yabashije gukorwa nyuma y’uko begereye aba Producer banyuranye ‘indirimbo barazikora, ndetse na ‘Already Made’ yasohotse irakorwa’. 

Ati “Iyi Album igomba gusohoka, ndetse twari twifuje ko habanza kubaho gahunda yihariye yo kuyimurikira Abanyarwanda, ni uko wenda twashatse guhita dushyira imbaraga muri iki gikorwa ariko iyo gahunda irakomeje, hazabaho undi munsi nk’uyu wo kuyibamurikira.” 

Yavuze ko iyi Album iriho ‘ibihangano byiza’ ndetse bimwe muri byo bizumvikana mu gitaramo ‘Twaje Fest’ kandi hariho indirimbo yakoranyeho n’abahanzi batandukanye, kandi hariho nk’abahanzi bakoranye indirimbo zirenze imwe. 

Muyoboke Alex wabanye igihe kinini na Buravan, yavuze ko uyu muhanzi atangiza umuryango YB Foundation “yashakaga ko uyu muziki we werekeza kuri gakondo” byanatumye ahitamo gutangira gukorera imyitozo mu Itorero ‘Ibihame by’Imana.’

Yavuze ko ashingiye ku kuntu Buravan yakoranye indirimbo n’abahanzi benshi ‘yari umuntu worohera abantu bose’. Ati “Nka Alyn Sano yarambwiye ati ndashaka gukorana na Buravan ndabimubwira arabyemera turakora, na France Mpundu ni njye wamwutwaye kugira ngo bakorane, yari yifitemo ikintu cyo kuvuga ko ashaka guteza imbere gakondo.”

Yasobanuye ko Buravan yagize igitekerezo cyo gukora umuziki gakondo ahanini binaturutse ku masomo yakuye mu irushanwa Prix Decouvertes RFI  yegukanye. Ati “Ubwo yari agezeyo yagerageje kuririmba indirimbo zacu za gakondo, abona ko abantu babikunze, ni aho rero yakuye igitekerezo, ariko yari agifite kuva akiri muto.”


Umuryango YB Foundation watangaje ko wasoje ikorwa rya Album ‘Twaje Deluxe’ ya Buravan

Buravan yakoranye indirimbo n’abahanzi banyuranye kuri iyi Album yasize akoze 

Ferena Burabyo, Mukuru wa Buravan [Ubanza ibumoso] yatangaje ko bakoranye n’abahanzi banyuranye mu ikorwa ry’iyi Album 

KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ‘ALREADY MADE’ IRI MU ZIGIZE ALBUM YA BURAVAN

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND