RFL
Kigali

Mbarara: Padiri Wycliffe Byamugisha yitabye Imana azize impanuka y'imodoka

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:22/10/2024 8:29
0


Padiri Byamugisha wari Padiri mukuru wa Paruwasi ya Nyabuhikye, iherereye mu karere ka Ibanda muri Arikidiyosezi ya Mbarara, yitabye Imana azize impanuka y'Imodoka.



Ku Cyumweru tariki 20 Ukwakira 2024 ni bwo hamenyekanye urupfu rwa Padiri Wicliffe Byaruhanga wa Arikidiyosezi ya Mbarara, waguye mu mpanuka y'imodoka ubwo yavaga gusoma Misa y'icyumweru.

Ku mugoroba ni bwo Arikidiyosezi ya Mbarara yatangaje iyi nkuru y'akababaro y'impanuka yatwaye ubuzima bw'umupadiri wayo ukiri muto. Padiri Byamugisha yari Padiri mukuru wa Paruwasi ya Nyabuhikye, iherereye mu karere ka Ibanda.

Radio Maria ya Mbarara yatangaje ko Padiri Byamugisha yakoze impanuka ubwo yavaga gusoma Misa, maze imodoka yarimo ikagongana n'ikamyo itwara amata mu muhanda uva Kabagoma-Ibanda- Mbarara.

Amashusho yafashwe n'abari aho yagaragaje imbaga y'Abakristu bari ahabereye iyi mpanuka barira cyane ubwo umurambo wa Padiri Byamugisha wajyanwaga mu bitaro mbere y'imihango yo kumushyingura.

Nk’uko amafoto agaragara mu binyamakuru bitandukanye byo mu gihugu cya Uganda birimo Informer, biragaragara ko iyo mpanuka yabereye ahitwa Ibanda yari ikomeye, aho imodoka ya Padiri yacikaguritsemo ibice ibyuma bimwe bikajya ukwabyo.

Inkuru yacyo ivuga ko “Ni icyumweru cy’agahinda, aho mu masaha ya nyuma ya saa sita yo ku itariki ya 20 Ukwakira 2024, muri Arkidiyosezi ya Mbarara habaye impanuka yatwaye ubuzima bwa Wycliffe Byamugisha, wari Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Nyabuhikye yo mu Karere ka Ibanda”.

Padiri Wycliffe Byamugisha, yari amaze imyaka itandatu muri ubwo butumwa, aho yahawe Isakaramentu ry’ubusaseridoti muri Nyakanga 2018.


Imodoka yari irimo Padiri Byamugisha yarangiritse cyane






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND