RFL
Kigali

Volleyball: Police VC yatangiye shampiyona ibabaza REG VC

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:19/10/2024 8:40
0


Ikipe ya Police Volleyball Club yatangiye imikino ya shampiyona ya 2024/25 itsinda ikipe ya REG VC imbere y'abayobozi batandukanye barimo Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard.



Kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Ukwakira 2024 ni bwo muri Petit Stade i Remera hatangiye gukinwa shampiyona ya Volleyball y’u Rwanda. Ku ikubitiro mu bagore ikipe ya RRA yatsinze Kepler amaseti 3-0.

Iseti ya mbere ikipe ya RRA yayitsinze ku manota 25-22, iya kabiri iyegukana ku manota 25-20 naho iseti ya gatatu iyegukana ku manota 25-22.

Umukino wari utegerejwe na benshi ni uwo ikipe ya REG VC yagombaga gukinamo na Police VC mu bagabo. Uyu mukino watangiye amakipe agendana mu manota nta n'imwe ishaka gusigwa n'indi, iyi seti yarangiye Police VC iyitwaye ku manota 25-19.

Ikipe ya Police Volleyball Club yorohewe n'iseti ya kabiri cyane bijyanye nuko abakinnyi ba REG Volleyball wabonaga bari hasi. Police VC yayegukanye ku manota 25 kuri 14 ya ya REG VC.

Ikipe ya REG VC yakomeje kuba itsina ngufi dore ko yongewe gutsindwa itagejeje amanota 15 ibizwi nka ‘Sous quinze’ muri Volleyball, iyi seti yarangiye Police VC iyitwaye ku manota 25-11. Umukino warangiye ikipe ya Police Volleyball Club itsinze REG Volleyball Club amaseti 3-0.

Uyu mukino wakurikiwe n'abayobozi batandukanye barimo Minisitiri wa Siporo Nyirishema Richard na Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda, Ngarambe Raphaël.

Imikino ya shampiyona irakomeza muri Petit Stade i Remera kuri uyu wa Gatandatu, aho saa Yine z’igitondo EAUR irakina na RP Ngoma naho saa kumi n’imwe z’umugoroba ikipe ya Kepler VC ikine na Gisagara VC.

Police VC yahannye REG VC 


Minisitiri wa Siporo Nyirishema Richard na Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda, Ngarambe Raphaël bareba umukino 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND