Ikipe y’Igihugu yu Rwanda ya Cricket mu Bagabo, yageze mu gihigu cya Kenya aho yitabiriye imikino yo guhatanira itike y’Igikombe cy’Isi kizaba mu mwaka utaha wa 2025, kuri uyu wa gatandatu ikaba irakina na Gambia.
Ku wa Kane itariki ya 17 Ukwakira 2024 nibwo abagize ikipe y’igihugu Amavubi bafashe
rutemikirere bajya I Nairobi muri Kenya ndetse amakuru akaba avuga ko bageze
yo. Igitumye ikipe y’igihugy ya Cricket iri muri Kenya ni ugukina imikino yo mu
cyiciro cya Kabiri mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi [ICC Men’s T20
Sub-Regional Africa Qualifiers B].
Aho muri
Kenya u Rwanda ruzacakirana na Kenya, Zimbabwe, Gambia Mozambique na
Seychelles, ibyo bihugu byose byishakamo ibihugu bibiri bigomba kubona itike yo
kuzakina Igikombe cy’Isi mu mukino wa Cricket.
Umutoza
w’ikipe y’Igihugu, Laurence Mahatlane abakinnyi ari kumwe nabo muri Kenya
azifashisha muri uru rugamba ni Clinton
Rubagumya, Oscar Manishimwe, Didier Ndikubwimana, Wilson Niyitanga, Daniel
Gumyusenge, Yves Cyusa, Emile Rukiriza, Ignace Ntirenganya, Nadir Muhammed,
Zappy Bimenyimana, Israel Mugisha, Eric Kubwimana na Isaie Niyongabo.
Mbere yo
guhaguruka mu Rwanda kuri uyu wa Kane umutoza w’ikipe y’igihugu Laurence
Mahatlane ukomoka muri Afurika y’Epfo, yashimiye ubuyobozi bw’Ishyirahamwe
y’Umukino wa Cricket mu Rwanda ku mbaraga bukomeje gushyira mu gutegura iyi
kipe y’Igihugu.
Stephen
Musaale umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda, nawe
yashimiye bakinnyi, ababwira ko nubwo ibihugu bazahangana byatanze u Rwanda
muri uyu mukino, ariko ubushobozi bwo kubatsinda babufite.
U Rwanda
rurakina n’Ikipe y’Igihugu ya Gambia kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19
Ukwakira 2024, ubere kuri Nairobi Gymkhana
Ikipe y'ihihugu y'u Rwanda muri Cricket yageze muri Kenya aho igiye gukina imikino yo gushaka itike y'igikombe cy'isi
TANGA IGITECYEREZO