Kigali

Clapton yavuze ku bikorwa by’ubuhanzi yagiye gukorera i Dubai- AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/10/2024 12:57
0


Umukinnyi wa filime Mugisha Emmanuel wamamaye nka Clapton Kibonge ari kubarizwa mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, mu rugendo rugamije kuruhuka no kuhakorera ibikorwa by’ubuhanzi asanzwe abarizwamo cyane cyane Sinema.



Uyu mugabo yizihije isabukuru y’amavuko ku wa Mbere w’iki Cyumweru tariki 14 Ukwakira 2024. Icyo gihe umugore we yamugaragaje nk’umugabo udasanzwe, wabaye urufatiro rw’umuryango we, kandi ahora atoza abana be kuzavamo abumumaro b’ejo hazaza.

Clapton yabwiye InyaRwanda ko mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’amavuko ye, yahisemo kujya Dubai kuhakorera ibiruhuko, ariko kandi abijyanisha n’ibikorwa bye by’ubuhanzi ndetse n’iby’ubushabitsi yinjiyemo muri iki gihe.

Ati “Nagiye muri Dubai mu rwego rwo kuruhuka no kwandika imishinga mishya y’ibihangano byanjye, yaba ibijyanye na filime, urwenya, iby’ubushabitsi n’ibindi.”

Ni rwo rugendo rwa mbere akoreye hanze y’Umugabane wa Afurika. Kuko mu bihe bitandukanye yagendereye ibihugu birimo Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’u Burundi.

Agiye muri Dubai mu gihe bamwe mu bakinnyi be muri filime ‘Umuturanyi’ baherutse gusezera. Barimo Uwimpundu Sandrine [Rufonsina] ndetse na Rurangirwa Ben [Beni] bagaragaje ko urugendo rwabo muri iyi filime rwageze ku musozo nyuma y’igihe batanga ibyishimo muri iyi filime.

Mu gusezera, Rufonsina yagize ati “Mfashe uyu mwanya ngo nshimire buri umwe wese twabanye muri filime Umuturanyi, kuva igitangira kugeza ubu mwambereye inshuti nziza gusa, ntibikunze ko dukomezanya ku bw’impamvu zanjye bwite.”

Beni nawe yahise asezera kuri bagenzi be, agira ati “Ni ku mpamvu zanjye bwite, mfite indi mishinga yanjye mpugiyemo ijyanye no guhugura urubyiruko ku mishinga ijyanye n’iby’ubukungu.”

Nyuma y’isezera ry’aba bakinnyi, Clapton Kibonge yavuze ko “Kuba umukinnyi yava mu mushinga wa filime ni ibintu bisanzwe iyo ikomeje irakomeza kuko ntituba twarasinye amasezerano ya burundu natwe hari izo twagiye tuvamo abandi bagakomeza, buriya nk’iyo umuntu afite akazi kenshi uramubohora cyangwa atishimiye umushahara uramubohora.”

Clapton Kibonge ari kubarizwa mu Mujyi wa Dubai mu rugendo rugamije kuhandikira filime

Clapton yavuze ko ari rwo rugendo rwa mbere akoreye hanze y’Afurika


Clapton yasobanuye ko yiteguye gukorera Dubai bimwe mu bikorwa byubakiye ku buhanzi


Ku wa Mbere w’iki Cyumweru, nibwo Clapton yizihije isabukuru y’amavuko 

KANDA HANO UREBE IGICE GISHYA CYA FILIME 'UMUTURANYI' YA CLAPTON

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND