Kigali

Uko Junior Giti yabaye umusemburo w’amarira ya The Ben nyuma y’uko akoze ‘Betting’- AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/01/2025 15:01
1


Umuririmbyi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben, yari amaze igihe kinini agerageza kugenzura amarangamutima ku buryo atasuka amarira mu ruhame, ariko igitaramo “The New Year Groove& Album Lunch” yakoze nyuma y’imyaka 15 yari ishize, cyamuganjije agera ubwo asuka amarira binaturutse kuri Bugingo Bonny [Junior Giti].



The Ben yakunze kurangwa n’amarira y’ibyishimo mu bihe bitandukanye. Ndetse ijambo yavuze bwa mbere yavuze ko “Umugabo ni urira.” Yabitangaje ari imbere y’ibihumbi by’abantu bamushyigikiye, ubwo yamurikaga Album “Plenty Love” iriho indirimbo 12. 

The Ben yumvikanishije ko yabonye Imana mu rugendo rwe rw’umuziki, ndetse yarashyigikiwe arabibona. Yavuze ko ashingiye ku kuntu Imana yamugiriye neza yumva mu gihe kiri imbere, azakora umuziki wa Gospel agatera ikirenge mu cya mugenzi we Meddy. 

Mu gihe cy’amasaha ane yari ashize ari ku rubyiniro, The Ben yumvikanishaga ko afite ishimwe, ariko bitageze aho gusuka amarira. Yabwiye abakunzi b’umuziki ati “Ibi bintu rero mwankoreye ndabinginze buri muhanzi wese dufite mu Rwanda muzabimukorere. Ibi bintu nitubikorera abahanzi bacu dufite mu gihugu hose, bizakunda.”

Yanakomoje ku muhanzi Yampano waririmbye mu gitaramo cye, avuga ko asanzwe ari umufana we. Yavugaga ibi ariko, ari na ko amarangamutima amuganza, atangira kuvuga ko “ubwitabire bwanyu bufite imbaraga, mbese buhindura ubuzima. N’undi muhanzi mwese tuzamushyigikire.”

Akimara kuvuga ariya magambo yanzitse mu ndirimbo ‘Ko Nahindutse’ inshingiye ku nkuru y’umukobwa wigeze kumukunda akamwirengagiza. N’ubwo yaririmbaga iyi ndirimbo, ariko uyu mugabo wabonaga ko yatwawe n’amarangamutima ajyanye n’uburyo ibihumbi by’abantu bari bamuhanze amaso.

Iyi ndirimbo iri mu za nyuma The Ben, ndetse Junior Giti yari yatangiye gutekereza ko intego ye [Betting] y’amafaranga 277,324 Frw igiye gushya. Uyu mugabo yari yemeranyije na Dumba uzwi ku mbuga nkoranyambaga, ko The Ben naramuka arize muri iki gitaramo, amuha amafaranga 277,324 Frw.

Junior Giti yemezaga ko byanga byakunda The Ben agomba kurira, ni mu gihe Dumba we yavugaga ko The Ben adashobora kongera gusuka amarira.

Amashusho yacicikanye ku mbuga nkorayambaga, humvikanamo ijwi rya Junior Giti abwira The Ben ati “Rira”, yewe anyuzamo akamwita n’izina rya ‘Sentogo’ asanzwe amuhamagara.

Junior Giti yakomeje kuvuga mu ijwi riri hejuru, ndetse yegera urubyiniro kugira ngo abashe gufata ‘Video’ ayoherereze mugenzi we Ddumba amubwira ko amutsinze.

Uyu mugabo yabwiye InyaRwanda ati “Uretse kuba twari twakoze ‘Betting’, kugeza ubwo mbashije gutsindira ariya mafaranga, ariko rwose The Ben yaganjijwe n’amarangamutima nawe wabibonye, kuko ni igitaramo cye bwite, yari yiteguriye. Nari nakoze ‘Betting’ ko narira amafaranga ndi buyarye, rero byarangiye Ddumba mutsinze.”

Mu ijambo rye, The Ben yavuze ko yari yiyemeje kudasuka amarira ariko ‘byanze’. Ati “Nabivugiweho cyane bihagije. Ariko ukuri ni uko abagabo nabo bararira. Kandi impamvu iroroshye cyane. Iyo urebye inyuma ahantu uturuka, ukareba ahantu uhagaze, imbere y’abanyabwenge bangana namwe, abantu bakomeye batandukanye, sinari nkwiriye kuba ndi hano.”

Arakomeza ati “Mbabwije ukuri sinakabaye mpagaze imbere yanyu. Ariko ndi hano! Imana ibahe umugisha, uyu mwaka wa 2025 uzababere umwaka w’umugisha udasanzwe mu izina rya Yesu. Kuko ni mwe mwatugize abo turi bo nonaha.”

Yavuze ko yavukiye i Kampala muri Uganda, abana n’umubyeyi we mu inzu y’icyumba kimwe na ‘Saloon’ ari abana batandatu. The Ben yavuze ko Nyina yanyuze muri byinshi kugira ngo babashe kubaho.

Yashimye umubyeyi we, kandi aterwa ishema ‘n’ibyo ngezeho’. Ati “Kandi arabasengera mwese, ni umukozi w’Imana’. 

Akimara kuvuga aya magambo, yasutse amarira mu gihe cy’umunota umwe n’amasegonda, ari na ko yihanagura.”

Yavugaga aya magambo ari na ko Junior Giti wari wakoze ‘Betting’ afata ‘Video’ ari na ko amubwira ati ‘rira’. The Ben yakomeje agira ati “Muradufata mukatugira abantu. Mwarakoze cyane. Ariko nyine reka ibi ngibi tubifate nk’aho bitigeze bibaho.”

Muri aya mashusho, Junior Giti yumvikana ashishikariza The Ben kurira 

The Ben yasutse amarira yibutse aho Imana yamukuye we n’umuryango we n’aho imugejeje 





Junior Giti yafataga amashusho, abwira The Ben gusuka amarira atekereza kuri 'Betting' yari yakoze na Ddumba





 

KANDA HANO UREBE VIDEO IGARAGAZA UBURYO THE BEN YAGANJIJWE N’AMARANGAMUTIMA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ticia 2 days ago
    The Ben I Love you from today to the what😥😥😥👑🐅👑🐅👑🐅👑🐅👑🔥🔥🔥🔥🔥🔥🔥🔥🔥🔥🔥🔥🔥🔥🔥🔥🔥🔥🔥🔥🔥



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND