Umuhanzikazi w’icyamamare muri Amerika, Madison Beer, yatangaje impamvu yatumye ahanga indirimbo ye "Make You Mine," imwe mu ndirimbo za pop zigaruriye imitima y’abafana benshi ndetse ikaba ihatanira igihembo cya Grammy Awards mu cyiciro cy’indirimbo zibyinitse mu 2025.
Mu kiganiro na Rolling Stone, Madison Beer yasobanuye ko "Make You Mine" yatunguranye mu buryo yagiye hanze, ariko ko intego yayo yari imwe gusa "guha ibyishimo abafana be".
Yagize ati: "Benshi baratunguwe no kubona ntashyira hanze indirimbo idateguwe neza mbere y’uko ntangira ibitaramo. Ariko nababwiye ko ari ibyo nifuza—gushimisha abakunzi b’umuziki wanjye."
Yongeyeho ati: "Abantu barambajije bati, ‘Urumva koko ushaka gushyira hanze indirimbo yawe wenyine mbere y’uko utangira 'Tour'?’ Nanjye nababwiye nti, "Yego, niyo mpamvu nyikoze, ni iyo gusa 'ibyishimo nifuza guha abafana'.’"
Madison Beer, uzwi ku ndirimbo nka "More" na "Herself," yavuze ko kuba "Make You Mine" yarafashije abantu benshi kumenya impano ye byamushimishije cyane.
"Ni byiza kubona ko ari yo yabanye neza n’abafana, kandi byari binyoroheye kuko byari gusa mu rwego rwo gushimira abakunzi b’umuziki wanjye," ni ko yavuze.
Indirimbo "Make You Mine" ikomeje gukundwa cyane, ikaba iri mu njyana ya pop kandi yerekana uburyo Madison Beer yashyizeho umwihariko mu guhanga indirimbo zishimisha abantu. Byatumye aba umwe mu bahanzi bafite abafana benshi, ari na bo shingiro ry’urugendo rwe rwa muzika.
Madison avuga ko gushyira ibyishimo mu mitima y’abafana be ari cyo gituma akora umuziki, kandi ko azakomeza kubashimira uko bigenda kose mu bihe biri imbere.
Umuhanzikazi w’icyamamare Madison Beer, yavuze byinshi ku ndirimbo ye "Make You Mine"
REBA INDIRIMBO "MAKE YOUR MINE" YA MADISON BEER
Umwanditsi: NKUSI Germain
TANGA IGITECYEREZO