RFL
Kigali

Umugore wa Kyke Walker yambariye urugamba rwo kwaka gatanya

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:16/10/2024 18:51
0


Annie Kilner umugore wa myugariro wa Manchester City n’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza yatangiye inzira zo kwaka gatanya nyuma y’imyaka ibiri atabanye neza n’umugabo we amushinja kumuca inyuma ubugirakenshi akabyarira hanze abana babiri.



Nyuma y’imyaka myinshi mu gahinda atishimiye uburyo abanye n’umugabo we, Annie Kilner wakundanye na Kyle Walker mu bwana bwe bikarangira bashakanye, yatangiye inzira zo gutandukana.

Kugeza ubu Annie Kilner impapuro zisaba ko yatandukana na Myugariro Kyle Walker yamaze kuzishikiriza abanyamategeko kugira ngo bazabatandukanye. Ibi bije nyuma y’uko Annie Kilner avumbuye ko umugabo we yamubyariyeho abana babiri ababyarana n’inshoreke yo mu mujyi wa London yitwa Lauryn Goodman.

Icyababaje Annie Kilner akagera ubwo asaba gutandukana na Myugariro Walker ni uko ku nshuro ya mbere ubwo yamuciye inyuma akabyarana umwana wa mbere na Lauryn Goodman yari yarabimubabariye, nuko ku nshuro ya kabiri ubwo Walker yari yaragiye kwivuza imvune i London asiga ateye inda ya kabiri Goodman.

Kilner ibyo byaramubabaje kugeza ubwo yasabye gutandukana na Kayle Walker.

Annie Kilner avuga ko yatangiye kugira agahinda gakabije ubwo yari atwitiye Kyle Walker umwana wa kane akaza kwakira ibaruwa iturutse kwa Lauryn Goodman amumenyesha ko amutwitiye  umwana wa kabiri kandi bari barabyaranye umwana wa mbere.

Ibinyamakuru bitandukanye biri guhamya ko umubano wa Annie Kilner na Kyle Walker uri kugera ku musozo kuko ibyari mu magambo byatangiye kujya mu bikorwa.

Ikinyamakuru The Mirror dukesha iyi nkuru cyavuze ko Annie Kilner n’abanyamategeko be basabye urukiko ko mu gutandukana kw’aba bombi bagabana Miliyoni 27 z’amayero zibarizwa mu mitungo ya Walker.

Myugariro Kayle Walker nyuma y'uko abyaranye abana babiri n’inshoreke Goodman, biyongereye kuri bane yari yabyaranye n’umugore we w’isezerano Kilner kugeza ubu akaba agize abana batandatu.

Annie Kilner wakundanye na Kyle Walker mu bwana bwabo ari gusaba ko batandukana 


Lauryn Goodman wabaye ikimenyabose mu gukora kuri Televiziyo niwe wabyaranye abana babiri na Kyle Walker






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND