RFL
Kigali

Kuba ku muhanda, kuvurirwa mu Buhinde n’amateka y’indirimbo ‘Uzi Gukunda’ – Vedaste Christian twaganiriye

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:16/10/2024 11:13
0


Umuramyi Niyondora Vedaste Christian wamamaye mu ndirimbo "Uzi Gukunda" imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni 1.5 kuri Youtube, yakomoje ku buzima bukakaye yakuriyemo, uburwayi bukomeye Imana iherutse kumukiza ndetse n'ibyo ateganya mu muziki we.



Vedaste Christian ni umugabo wubatse, akaba yaratangiye kuririmba akiri muto, indirimbo ye ya mbere yayihimbye afite imyaka 8. Mu 2014 yahisemo guhagarika kuririmba ku giti cye kubera impamvu nyinshi zitandukanye ajya muri Besalel choir yo kuri ADEPR Murambi-Kicukiro. 

Yashakanye na Habonimana Celeste mu 2015 nyuma y'imyaka 7 bari bamaze bakundana. Akunze kuririmba urukundo rw'Imana ndetse avuga ko Imana ari yo yonyine izi gukunda, abandi ari ukugerageza nk'uko bikubiye mu ndirimbo ye yamamaye yitwa "Uzi Gukunda".

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda Tv, Vedaste yavuze ko iyi ndirimbo yanatumye amenyekana cyane yayikoze bimutunguye ndetse ikaza kwamamara cyane ariko atari we wa mbere ubigizemo uruhare nubwo mu by'ukuri igihangano cyari icye.

Yagize ati: "Ni indirimbo yantunguye, nayikoze ntabipanze cyane. Yarebwe n'abantu benshi kuko nayishyize kuri 'YouTube Channel' yanjye imaze hafi umwaka itembera hanze."

Akomoza ku gisobanuro ifite mu rugendo rwe rwa muzika, Vedaste yagize ati: "Yakinguye umuryango ndatinyuka. Nabaye nk'utera intambwe imwe nsubira inyuma, nkimara kubona uburyo abantu bayakiriye narikanze, nikanga ngiye kwinjira mu buzima ntigeze mpitamo kubamo mba nk'usubira inyuma gatoya."

Mu mashimwe abyibushye uyu mugabo afite, harimo n'aho ageze uyu munsi nyuma yo gukurira mu buzima bukakaye ariko Imana ikaba iri kumukoresha iby'iby'ubutwari. Yahishuye ko yabaye ku muhanda, gusa ntiyigeze yishora mu biyobyabwenge n'uburaya.

Ati: "Iyo uvuze ngo nakuze bigoranye, ntabwo ari ibintu bishyashya mu matwi y'Abanyarwanda, ariko iyo babakubise inkoni buri wese imurya ukwe [...] rero nanjye iyanjye yarandiye cyane. Ahantu Imana yamvanye n'aho ingejeje, ni ubuhamya bukomeye. Icya kabiri, yangiriye icyizere ingabira umurimo wayo irantoranya, impa agakiza.

Mu by'ukuri nabayeho ubuzima butanyemereraga gukizwa, kuko namaze imyaka myinshi mba mu buzima bwo ku muhanda. [...] njyewe nabaye ku muhanda nkijijwe, ntasambana, ntanywa itabi, ntanywa inzoga, ntiba, ntarabihisemo."

Yavuze ko Imana iherutse no kumukiza indwara ikomeye yamenye ko agendana na yo mu 2014. Nubwo abaganga babimumenyesheje icyo gihe ntiyahise yivuze kuko atari abifitiye ubushobozi ahubwo yakomeje gushaka imibereho nk'ibisanzwe.

Ati: "Nakoze akazi k'imvune igihe kinini nkora ubuyede, imirimo y'amaboko n'ibindi bitandukanye kugira ngo mbeho. Njyewe niyishyuriye amashuri yisumbuye. Nishyuye kandi nkora nkora iyo mirimo y'amaboko. Kandi kubera ko nabayeho hanze, nagize imbeho nyinshi rero intera umusonga sinawivuza, Imana irandengera sinapfa, bingaruka nkuze."

Vedaste Christian yakomeje avuga ko nubwo yari yarafashe ingamba zo kwirinda nyuma yo kubona ko adashoboye kwivuza, uburwayi bwaje kugarukana imbaraga nyinshi araremba ndetse atangira no kwivuza mu Rwanda ariko biranga birangira hanzuwe ko agomba kujya kuvurirwa mu Buhinde. 

Ati: "Bigeze ahantu numva ngiye gusezera umuryango, abantu b'inshuti, abavandimwe bangira inama baravuga bati 'ariko wanagerageza ukemera ukisiga ubusa ariko ukivuza wenda n'iyo byakwanga ari igare ariko ntituzavuge ko hari ikitarakozwe. 

Ni uko nisuganyije njya kwivuza mu Buhinde, banyitaho uko bishoboka kose, hano mu Rwanda byari bimaze kwanga bari gukeka Kanseri mu bihaha.

Byari ibintu biteye ubwoba cyane, umuryango nawusezeye madamu namubwiye ngo uzamenye abana, ariko ngeze mu Buhinde baramvura barasanasana nyine iminsi iricuma."

Yavuze ko igitangaza cyaje kuba ari uko igihe yagombaga kubagwa basanze nta kibazo afite nyuma y'uko yafashe imiti neza ndetse akanasenga cyane.

Nyuma y'uko Imana imukijije ubuzima burakomeje, ndetse mu minsi ishize aherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Ni Urukundo,' ikaba ari indirimbo na yo ifite ubuhamya bukomeye kuko mu gihe yari ari hafi kuyirangiza nibwo yarembye cyane hafi yo kuyisiga abantu badashoboye kuyimenya.

Ati: "Nayanditse mu ntangiriro z'umwaka washize, mpita ntangira no kuyikora ariko ndemba ntarayirangiza. Iraremereye kuri njye rero, kuko nari ngiye kuyisiga ntayirangije. Ubwo rero Imana ingaruye mu buzima, nahise mvuga nti 'nicyo kintu kihutirwa nkwiye guhita nkora'."

Afite ishimwe rikomeye ku Mana yamukijije indwara zo mu rwungano rw'ubuhumekero dore ko na we nta cyizere yari afite cyo gukira. Avuga ko benshi mu barwayi bari kumwe mu bitaro bya New Delhi, bapfuye.

Yabwiye InyaRwanda ko nta mpamvu yihariye ituma adakorana n'abandi baramyi, avuga ko ari igihe kitaragera nikigera na byo bizakorwa. 

Vedaste Christian, ushatse umwite ubuhamya bwigendera, ni umuramyi akaba n’umuririmbyi, akaba asengera muri ADEPR muri Kicukiro i Murambi. Umuhamagaro we ntugarukira mu idini runaka. Ni umugabo wubatse ufite umugore n’abana babiri, umukobwa n’umuhungu.


Vedaste Christian w'ubuhamya bukomeye yavuze ibitangaza Imana yamukoreye ndetse akomoza no ku bikorwa by'umuziki we

Kanda hano urebe ikiganiro twagiranye n'umuramyi Vedaste Christian

Reba hano indirimbo 'Uzi Gukunda' ya Vedaste Christian







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND