RFL
Kigali

Kenya: Pastor Muthee Kiengei yanenze abakristo bajya gutura basize abababaye mu miryango

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:15/10/2024 15:37
0


Ku Cyumweru mu gihugu cya Kenya abakunda gusenga batunguwe n’amagambo ya Pastor Muthee Kiengei wumvikanye anenga abakirisito bo mu itorero rye bihutira gutura mu rusengero kandi mu miryango yabo bahasize abababaye.



Pasiteri Muthee Kiengei yashishikarije abitabiriye amateraniro kubanza bagafasha abatameze neza bari mu muryango cyangwa hafi muri ako gace, mbere yo gutekereza gutura amafaranga mu rusengero.

Pasiteri Muthee Kiengei wo mu itorero rya JCM church yavuze ko abakirisito benshi batura amafaranga mu nsengero mu rwego rwo gushaka imigisha no kugira ngo Imana ibakorere ibitangaza kandi mu by'ukuri gufasha abababaye ni byo bitanga imigisha kurenza ibindi.

Nyuma yo kuvugira ayo magambo mu rusengero Pasiteri Muthee Kiengei yahise aba ikimenyabose muri Kenya aho benshi bari kwibaza kuri umwe mu bayobozi b’urusengero udashyigikiye ko amaturo yaza ari menshi kandi ari byo bose bashaka.

Anncy Mwangi umwe mu bagore bakomeye mu gace ka Turkan muri Kenya yatanze ibitekerezo ku magambo ya pasiteri maze agira ati: ”Pasiteri Muthee Kiengei yavuze ukuri benshi baba bashaka kwirengagiza."

Uwitwa Maurine Wairimu nawe yatanze igitekerezo avuga ko ashyigikiye amagambo ya Pasiteri, avuga ko no muri Bibiliya hari igihe Mose yabwiye abanya-Israel guhagarika gutanga amaturo ngo ayo yatanze arahagije.

Abanya Kenya kandi bakomeje guhererekanya amashusho ya Pasiteri Muthee Kiengei bamwita intwari, bavuga ko ari ubwa mbere babona umupasiteri udashishikajwe no kubona abayoboke batura ku bwinshi. 


Muthee Kiengei wo muri Kenya washishikarije abayoboke b'urusengero rwe kubanza bagafasha abatishoboye mbere yo gutura mu rusengero







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND