Inkuru zitandukanye zikunze kugaruka ku kuntu abakinnyi bakomeye nka Lionel Messi, Ronalido, Benzema, Zilatan Ibrahimovic, LeBron James, Nikola Jokic, Lewis Hamliton ndetse n’abandi n’imiryango yabo ngo bagiriye ibihe byiza mu gace ka Ibiza.
Iyo urebye mu mashakiro, bagusubiza ko Ibiza ariko gace keza ko ku Mugabane w’i Burayi ko
kwishimishirizamo byumwihariko amasaha ya nijoro. Amashakiro avuga ko
umucanga wo kuri Ibiza utandukanye n’indi yose yoku Isi, ukaba umwe mu bikurura
abakire batandukanye bakaharira ubuzima.
Ibiza ni ikirwa cyiza cyane giherereye
nku butaka bwa Espagne mu Nyanja ya Mediterranean igabanya Afurika n’u Burayi. Ibiza kandi ni agace gafite ubuso bungana na 571km, kugakeraho
bigasaba kugenda urugendo rungana na 94km uvuye mu mujyi wa Valencia muri
Espagne.
Ibiza kandi ni agace gakundwa n’ingeri
zose kubera kari rwagati mu Nyanja, umutekano wako ni ntamakemwa aho usanga ba
mukerarugendo bagasura bari kumwe n’imiryango yabo bavuga ko ntakibakoraho
cyane iyo baraye mu nzu zabo zigendanwa cyangwa amahema ahagwamo umwuka agahinduka
nk’inzu.
Abatunganya filime, agace ka Ibiza baragakunda cyane kuko biborohera guhurirayo n’ibyamamare bitandukanye, bakabona amahirwe yo kubishyira muri filime zabo.
Ibiza ni agace kadapfa kwisukirwa na buri wese kuko karahenze cyane. Ubuzima buciriritse mu cyumweru kimwe bisaba nibura hagati y’ibihumbi 10-15 by’Amayero .
Ku bijyane n'ubuzima buhenze bwo amafaranga yose uko washaka kuyarya yarika cyane ko haba
hagaragara buri kimwe cyose gikenerwa n’abaherwe.
Iyo mu Rwanda bavuze ku Gisenyi benshi
bumva kuruhukira ku Mucanga wo ku Kivu. Ibiza nako ni agace gafite imicanga
ibiri ikundwa na benshi ku Isi, iyo ni Cala Conta na Cala Bassa.
Igitangaje ku kirwa cya Ibiza nubwo
ari ku butaka bwa Espagne usanga abahatuye badakunda gukoresha ururimwe rw'iki gihugu ahubwo bakoresha Igitaliyani, Igifaransa, Icyongereza n’ikidage, gusa mu minsi
ishyize Ubwami bwa Espagne bwasabye ko aka gace kakwibanda ku rurimi gakondo nk’umucyo
w’abaturage ba Espagne bose.
Ku kijyanye n’imikino, aka gace
gakundwa n’abakinnyi batandukanye kazwiho kuba ari ahantu heza ho gukinira
imikino nko koga, kwiruka ku maguru, gutwara igare ndetse no gutwara igare
uzamuka imisozi.
Agace ka Ibiza ku kijyanye n’umupira w’amaguru
ntabwo katanzwe kuko kagira ikipe ya Unión Deportiva
Ibiza ikina mu cyiciro cya Kane muri Espagne, ikaba itozwa na José Luis Martí.
Kubera ubwiza bw’aka agace tumaze kubona haruguru, ikinyamakuru the Goal.com kivuga ko nibura rimwe mu mwaka umukinnyi yifuza kumara ibyumweru bibiri mu gace ka Ibiza.
Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko mu gihe cy’impeshyi
usanga abakinnyi ba ruhago hafi ya bose bibereye muri Ibiza cyane ko umwaka w’imikino
uba urangiye bamwe bategereje guhinduranya amakipe.
Ikinyamakuru The Sun cyo cyagarutse kuri aka gace, kivuga ko abakinnyi
benshi baterera abakunzi babo inda muri aka gace, cyane ko mu mpeshyi ubwo baba
bahasohokeye aribwo babona umwanya uhagije wo gukora imibonano mpuzabitsina
kuko mu mezi asanzwe umukinnyi aba ahangayikishijwe n’ibibazo byo gukina.
Lionel Messi akunda gutemberera mu mgace ka Ibiza
Amashusho agaragaza ubwiza bwa Ibiza agace abakinnyi ba ruhago bakunda
Lionel messi n'umuryango we mu kiruhuko mu gace ka Ibiza
Cristiano Ronaldo akunda kuruhukira mu gace ka Ibiza
Neymar Jr na bagenzi be mu gace ka Ibiza
Ku Mucanga wa Ibiza harakundwa cyane
Inzu zo mu kirwa cya Ibiza
TANGA IGITECYEREZO