RFL
Kigali

Endrick, Mbappé n’abandi! Kuki abakinnyi b’i Burayi bakunda abagore babaruta mu myaka?

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:15/10/2024 11:19
0


Ni ikibazo cyibazwaho na buri wese ukunda umupira w’amaguru, ariko nta gisubizo ateze kubona cyane ko ibyo kubana kw'abagore bakuze n'abasore bakiri bato i Mahanga ni ibintu bisanzwe cyane ko hari n'abayobozi b'ibihangange babikoze nka Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron.



Ku mugabane wa Afurika ukunze gusanga abasore bashaka abakobwa barusha imyaka. Ni hake uzasanga umugabo ashobora gushaka umugore umurusha imyaka.

Ku Mugabane w’i Burayi usanga ibyo bitandukanye kuko urugero rwa hafi rugaragara mu mupira w’amaguru aho usanga akabinnyi bashaka abagore babarusha imyaka.

Abakinnyi bafite abagore n’abakunzi babarusha imyaka

1.Kylian Mappe naStephanie Rose Bertram

Kapiterni w’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa Kylian Mbappe, ni umwe mu bakinnyi babiciye bigacika mu makipe yanyuzemo nka AS Monaco, PSG na Real Madrid ndetse n’ikipe y’iguhugu y’u Bufaransa. Uyu rutahizamu ukunzwe n’abatari bake, hanze y’ubuzima bw’umupira w’amaguru afite umukunzi umomoka mu Bubiligi witwa Stephanie Rose Bertram.

Uyu rutahizamu w'ikipe y’igihugu y’u Bufaransa yavutse mu 1999, mu gihe umukuinzi we Stephanie Rose Bertram yavutze mu 1993, bisobanuye ko umukunzi wa Mbappe amurusha imyaka itanu y’amavuko.

2.Casemiro na Nanna Mariana Casemiro


Umunya-Brazil Casemiro wamenyekanye mu makipe nka Real Madrid, Manchester United no mu ikipe y’igihugu ya Brazil mu mupira w’amaguru ibigwi yarabyubatse no hanze y’ikibuga mu rukundo aba umugabo w’intangarugero.

Kugeza ubu Casemiro afite umugore witwa Anna Maria Casemiro. Uyu mugore wa Casemiro nawe akomoka muri Brazil, mu myaka afite arusha umugabo we itatu. Casemiro yavutse mu 1992 bituma kugera kuri izi saha afite imyaka 32 mu gihe umugore we Anna Maria yavutse mu 1989 ubu akaba afite imyaka 35.

3.Sergio Ramosa na Pilar Rubio

Myugariro wa FC Sevilla, Sergio Ramos yamamaye mu makipe nka Real Madrid no mu ikipe y’igihugu ya Espagne, afite umunzi witwa Pilar Rubio nawe ukomoka muri iki gihugu.

Ku kijyanye n’imyaka aba bombi barutanwa, Sergio Ramos yabonye izuba mu 1986 avuka umugore we afite imyaka umunani. Kugeza ubu afite imyaka 38 mu gihe umugore we Pilar Rubio afite imyaka 46 kuko yavutse mu 1978.

4.Jude bellinghama na Laura Celia Valk

Umwongereza ukina mu kibuga hagati muri Real Madrid no mu ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, hanze y’ikibuga mu rukundo akumndana na Laura Celia Valk umunyamideli ukomoka mu Buholandi.

Ku ngingo ijyanye n’imyaka aba bombi barutanaho, umukunzi we niwe mukuru mu myaka cyane ko yavutse mu 1999 ubu akaba afite imyaka 25, naho Jude Bellinghama we yavutse mu 2003 akaba afite imyaka 21, bisobanuye ko umukunzi we amurusha imyaka Ine.

Ibyo gushakana n’abagabo barusha imyaka usanga nta pfunwe biteye abagore badakomoka muri Afurika, kuko mu minsi itambutse umuhanzikazi ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za AmericaKim Kardashian w’imyaka 43 y’amavuko nawe yagaragaje ko yihebeye Jude Bellingham w’imyaka 21 y’amavuko ubwo baramutse bakundanye koko ubwo yaba amurusha imyaka 22 yose.

5.Endrick na Gabriely Miranda

Umunya-Brazil Endrick uherutse kujya muri Real Madrid, afite imyaka 18 y’amavuko gusa. Uyu mukinnyi ukomoka ubwo yageraga muri iyi kipe yahise akora ubukwe n’umukunzin we Gabriely Miranda.

Urukundo rwa Endrick na Gabriely Miranda rwararikoroje ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye cyane ko nyina wa Endrick atari arushyigikiye kubera ko umukobwa arusha umuhungu imyaka itanu, ibyo yabifataga nko kumurarura.

Endrick wavutse muri 2006, ubwo yageraga muri Real Madrid yahise akora ubukwe n'uwo mukunzi we Miranda w’umunyamideri wabonye izuba muri 2001.

Ababkinnyi barutwa n’abakunzi babo mu myaka si Mbappe, Ramos, Bellingham, Endrick na Sasemiro gusa kuko usanga hari n’abandi benshi bagiye bashaka abagore babaruta mu myaka. Twafatira izindi ngero kuri Luka Modric ufite imyaak 38 maze umugore we Vanja Bosnic akaba afite imyaka 41.

Abandi bakinnyi bafite abakunzi cyangwa abagre babaruta mu myaka ni uwahoze ari umuzamu wa Juventus, Gigi Buffon kugeza ubu akaba afite imyaka 46 mu gihe umugore we Ilaroa D’amico afite imyaka 50.

Umuzamu wa Liverpool Alisson Becker afite imyaka 31 mu gihe umugore we Natalia Loewe afite imyaka 33. Umunya Morooc Achraf Hakimi nubwo aherutse gutandukana na Hiba Abouk babanaga amurusha imyaka 12 kuko batandukanye Hakimi afite imyaka 24 naho Abouk afite imyaka 36.

Nubwo usanga abakinnyi bafite abagore babaruta uba usanga ataribo ba mbere batunze abo bagore ahubwo baba baratandukanye n’abagabo babatunze mbere.


Kim Kardashian aherutse kugaragaza ko akunda Jude Bellingham kandi amurusha imyaka 22 y'amavuko






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND