RFL
Kigali

Volleyball: Abasifuzi bahuguwe mbere yo gutangira umwaka w'imikino

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:13/10/2024 14:36
0


Kuri uyu wa Gatandatu, abasifuzi b’umukino wa Volleyball mu Rwanda, bateguye umwiherero w’iminsi ibiri ugamije kongera gukarishya ubumenyi no gutegura umwaka utaha w’imikino uteganyijwe gutangira mu Cyumweru gitaha.



Ni amahugurwa ngarukamwaka aho akorwa mbere gato y'uko umwaka w’imikino muri Shampiyona ya Volleyball ko utangira aho hareberwa hamwe uko umwaka ushize wagenze, gusasa inzobe no kwihugura kuvmategeko.

Umuyobozi wa w’abasifuzi  mu Rwanda, Ndayisaba Alphonse avuga ko intego y'aya mahugurwa akenshi ari ukongera gukarishya ubumenyi kuri uyu mukino haba mu kibuga ndetse n’amategeko.

Ati“Ni amahugurwa y'abasifuzi basifura amarushanwa yose ya Volleyball mu Rwanda harimo na Volleyball yo kumucanga (beach volleyball).

Ni amahugurwa agamije kongera gukarishya ubumenyi bw'abasifuzi no gukora isuzumabumenyi ku mategeko agenga umukino wa Volleyball na Beach Volleyball no kurebera hamwe uko umwaka w'imikino ushize wagenze no gutegura neza umwaka w'imikino 2024-2025”

Aya mahugurwa kandi yitabiriwe n'abasifyzi mpuzamahanga babiri basanzwe basifura Volleyball yo munzu (Indoor volleyball) ndetse n’umusifuzi mpuzamahanga wa Beach Volleyball, abasifuzi ku rwego rw’igihugu(Nationals), abo ku rwego rw'Intara(Regional) ndetse n'abatangizi (beginners) bose hamwe bakaba bari 80.

Biteganyijwe ko aya mahugurwa asozwa kuri Iki cyumweru tariki ya 13 Ukwakira 2024 hakorwa isuzumabumenyi rya Puratike (Practicals).

Shampiyona ya Volleyball umwaka wa 2024-2025 biteganyijwe ko izatangira ku wa Gatanu tariki ya 18 Ukwakira.











TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND