RFL
Kigali

Ni Benin yananiye Amavubi

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:12/10/2024 8:38
0


Ikipe y'igihugu ya Benin yongeye kugaragaza ko ari inzozi mbi imbere y'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, aho bahurira hose cyane ko Benin iba yiteguye kwitwara neza mu mukino.



Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu ikipe y'igihugu ya Benin yatsinze u Rwanda ibitego bitatu ku busa iba yujuje amanota atandatu mu gushaka itike y'Igikombe cya Africa AFCON ya 2025 kizabera muri Morocco.

Ni ikipe y'igihugu ya Benin yongeye gutanga ubutumwa ko igora u Rwanda cyane by'umwihariko muri iyi myaka ibiri itambutse.

Muri iyi myaka ibiri u Rwanda ruhuye na Benin inshuro enye mu marushanwa atatu atandukanye Imikino ibiri yari iyo gushaka itike y'Igikombe cya Africa cyabereye muri Cameron. 

Icyo gihe umukino wabereye muri Benin amakipe yombi yanganyije igitego kimwe kuri kimwe, uwo kwishyura wabereye mu Rwanda wo ntabwo hakurikijwe ibyavuye mu mikino w'igitego kimwe kuri kimwe, ahubwo u Rwanda rwatewe mpaga ya bitatu ku busa.

U Rwanda rwongeye gutsindwa na Benin igitego kimwe ku busa mu mikino yo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexico, yongera gutsinda u Rwanda ibitego bitatu ku busa mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu mu mikino yo gushaka itike y'Igikombe cya Africa cya 2025 kizabera muri Morocco.

Impamvu ikipe y'igihugu ya Benin twahamya ko yananiye ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, muri iyi minsi Amavubi yahangamuye ibihugu bikomeye cyane muri Africa ariko iyo ageze kuri Benin aca bugufi.

Gutsindwa na Benin ibitego bitatu ku busa bisa n'aho byakomye mu nkokora urugendo rw'u Rwanda mu gikombe cya Africa, cyane ko mu manota 9 amaze gukinirwa rufitemo amanota 2 gusa.

Mu mikino yo kwishyura u Rwanda rufite amahirwe yo kwakira imikino ibiri, uwa Libya na Benin. U Rwanda rurakira ikipe y'igihugu ya Benin kuri uyu wa 15 Ukwakira 2024.

Imibare mu mikino yagiye ihuza u Rwanda na Benin igaragaza ko no mu Rwanda, Benin ijya ihatsindira cyangwa ikanganya, kuko ntabwo Benin iratsindirwa mu Rwanda kuva muri 2010 ahubwo yo yarahatsindiye. 

Benin kandi ibyo gutsinda ibitego bitatu ku busa ibikoze inshuro ebyiri itsinda u Rwanda gusa. Ikipe y’Igihugu ya Bénin yaherukaga gutsinda umukino ku bitego 3-0, ubwo yanyagiraga Amavubi y'u Rwanda 3-0 ku wa 9 Ukwakira 2010. 

Nyuma y’imyaka 14 itari yarongeye kubikora ku gihugu icyo ari cyo cyose none amateka yisubiyemo yongera kubitsinda u Rwanda. 

Ikipe y'igihugu ya Benin ikomeje kugora u Rwanda mu marushanwa yose bahuriramo 

Imibare y'u Rwanda yo kujya mu gikombe cya Africa yajemo 'muntsindire'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND