RFL
Kigali

Umwanzuro ufatwe ko APR W BBC yamaze gukura amaso ku gikombe?

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:10/10/2024 19:30
0


Bizasaba ikipe ya APR WBBC igisa no kurira umusozi wa Kalisimbi kugira ngo yongere kubarirwa mu banyamahirwe bo gutwara igikombe cya shampiyona ya Basketball mu bagore BetPawa Playoffs.



APR W BBC, Ikipe y’Ingabo z’Igihugu imaze gutsindwa imikino itatu na REG WBBC aho ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu isabwa intsinzi imwe ikegukana Igikombe cya Shampiyona.

Icyakora ni imikino yatunguranye mu migendekere yayo kuko mbere yo gutangira hari hitezwemo ihangana rikomeye cyane. Gutekereza iri hangana byavaga ku buryo APR W BBC yegukanye Rwanda Cup 2024 itsinze REG WBBC mu buryo butagoye.

  

HABUZE IKI MURI APR W BBC?

Umutoza wa APR WBBC, Mushumba Charles yabwiye itangazamakuru ko imbaraga zongerewe muri iyi kipe zitagize icyo zimufasha bityo akaba ari cyo REG W BBC iri kumukubitisha.

Mushumba Charles yagize ati “Twazanye abakinnyi aba-pivot nka Bennett Tyler na Feza Ebengo tuzi ko bazadufasha guhangana na Kristina King wa REG, twari kuba dukomeye hasi ariko ikigaragara ni uko bahombye.

“Ikindi muri ½ Sifa bamukubise ivi mu rukenyerero kandi harababaza cyane, mu mikino yakinnye byibura yaduhaga amanota 20. Ni ukuvuga ngo ibi turi gukora ni iby’abasanzwe bakora, rero ubwo izo mbaraga z’abo twongeyemo nizo turikubura kandi hirya (REG) nizo zabaye ikinyuranyo.”

“Uko badutsinze imikino itatu niko natwe twayibatsinda ubundi tukazajya ku mukino wa karindwi. Muri Siporo cyangwa mu buzima busanzwe wemera ko ikintu cyarangiye iyo cyabaye.”

Aya magambo yatangajwe n’umutoza wa APR WBBC Mushumba Charles wayafata nk’amatakiramgoyi kuko bigaragara ko APR W BBC ikomeje kugaragaza imbaraga nkeya imbere ya REG W BBC yazanatsindwa umukino wa kane bakayitwara igikomnbe itanatsinze umukino n’umwe mu mikino ya nyuma.

Twavuga ko mu mukino wa mbere ari bwo APR W BBC yari yagaragaje ko yashobora guhangana na REG WBBC kuko umukino wari warangiye iyitsinze ikinyuranyo cy’inota rimwe. Umukino waranguye ari amanota 68 ya REG W BBC KURI67 ya APR W BBC.

Mu mukino wa kabiri nabwo REG WBBC yatsinze APR WBBC amanota 76-51. Nyuma yo gutsindwa umukino wa kabiri ni bwo APR benshi batangiye kuyiheba kuko yari isoje umukino itsinzwe ikinyuranyo cy’amanota 25.

Umukino wa gatatu benshi bari biteze ko APR WBBC igomba kuwutsinda ikagabanya umuvuduko wa REG W BBC, itabigeraho bose bakayikuraho amaso cyane ko gutsinda umukino wa gatatu kuri REG byayihaye amahirwe yo gutsinda umukino umwe gusa ubundi igatwara igikombe.

Mu mukino wa gatatu nabwo REG WBBC yatsinze APR WBBC amanota 76-51  noneho biba bihaye REG gutuza kuko ubu irasabwa gutsinda umukino umwe gusa.

Icyo amakipe yombi asabwa

Ikipe ya REG W BBC irasa naho 95% akazi kayo yagakoze neza ahubwo isabwa gusigasira akazi katagoranye isigaranye imbere. Kuba REG W BBC imaze gutsinda imikino itatu mu mikino ya nyuma ya BetPawa Playoffs birayiha amahirwe menshi ku gikombe kuko irasabwa gutsinda umukino umwe kuko ikipe itwara igikombe ni iba yujuje intsinzi enye za mbere.

APR Wemens Basketball Club yo irasabwa gutangirira kuri 0 idakora ikosa na rimwe, kuko undi mukino yatakaza wahita utanga igikombe kuri REG W BBC. Bisobanuye ko niba APR W BBC ishaka gutwara iki gikombe, irasabwa gutsinda imikino ine yose isigaye ntabyo gutakaza umukino uwo ari wo wose.

Uko REG WBBC yitwaye mu mikino itatu ya nyuma ya BetPawa Playoffs birayiha amahirwe yo gutsinda umukino umwe igahita yegukana igikombe


APR W BBC yo irasa n'iyamaze guheba igikombe


Umukino wa kane usobaniye byinshi ku makipe yombi 

AMATOTO- SHEMA Innocent

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND