Bizasaba ikipe ya APR WBBC igisa no kurira umusozi wa Kalisimbi kugira ngo yongere kubarirwa mu banyamahirwe bo gutwara igikombe cya shampiyona ya Basketball mu bagore BetPawa Playoffs.
APR W BBC, Ikipe y’Ingabo z’Igihugu imaze gutsindwa imikino itatu na REG WBBC aho ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu isabwa intsinzi imwe ikegukana Igikombe cya Shampiyona.
Icyakora ni imikino
yatunguranye mu migendekere yayo kuko mbere yo gutangira hari hitezwemo ihangana
rikomeye cyane. Gutekereza iri hangana byavaga ku buryo APR W BBC yegukanye
Rwanda Cup 2024 itsinze REG WBBC mu buryo butagoye.
HABUZE
IKI MURI APR W BBC?
Umutoza wa APR WBBC,
Mushumba Charles yabwiye itangazamakuru ko imbaraga zongerewe muri iyi kipe
zitagize icyo zimufasha bityo akaba ari cyo REG W BBC iri kumukubitisha.
Mushumba Charles yagize
ati “Twazanye abakinnyi aba-pivot nka Bennett Tyler na Feza Ebengo tuzi ko
bazadufasha guhangana na Kristina King wa REG, twari kuba dukomeye hasi ariko
ikigaragara ni uko bahombye.
“Ikindi muri ½ Sifa
bamukubise ivi mu rukenyerero kandi harababaza cyane, mu mikino yakinnye
byibura yaduhaga amanota 20. Ni ukuvuga ngo ibi turi gukora ni iby’abasanzwe
bakora, rero ubwo izo mbaraga z’abo twongeyemo nizo turikubura kandi hirya
(REG) nizo zabaye ikinyuranyo.”
“Uko badutsinze
imikino itatu niko natwe twayibatsinda ubundi tukazajya ku mukino wa karindwi.
Muri Siporo cyangwa mu buzima busanzwe wemera ko ikintu cyarangiye iyo
cyabaye.”
Aya magambo yatangajwe
n’umutoza wa APR WBBC Mushumba Charles wayafata nk’amatakiramgoyi kuko
bigaragara ko APR W BBC ikomeje kugaragaza imbaraga nkeya imbere ya REG W BBC
yazanatsindwa umukino wa kane bakayitwara igikomnbe itanatsinze umukino n’umwe
mu mikino ya nyuma.
Twavuga ko mu mukino wa mbere ari bwo APR W BBC yari
yagaragaje ko yashobora guhangana na REG WBBC kuko umukino wari warangiye
iyitsinze ikinyuranyo cy’inota rimwe. Umukino waranguye ari amanota 68 ya REG W BBC KURI67 ya
APR W BBC.
Mu mukino wa kabiri nabwo REG WBBC yatsinze APR WBBC amanota 76-51. Nyuma
yo gutsindwa umukino wa kabiri ni bwo APR benshi batangiye kuyiheba kuko yari
isoje umukino itsinzwe ikinyuranyo cy’amanota 25.
Umukino wa gatatu
benshi bari biteze ko APR WBBC igomba kuwutsinda ikagabanya umuvuduko wa REG W
BBC, itabigeraho bose bakayikuraho amaso cyane ko gutsinda umukino wa gatatu
kuri REG byayihaye amahirwe yo gutsinda umukino umwe gusa ubundi igatwara
igikombe.
Mu mukino wa gatatu
nabwo REG WBBC yatsinze APR WBBC amanota 76-51 noneho biba bihaye
REG gutuza kuko ubu irasabwa gutsinda umukino umwe gusa.
Icyo amakipe yombi asabwa
Ikipe ya REG W BBC irasa naho 95%
akazi kayo yagakoze neza ahubwo isabwa gusigasira akazi katagoranye isigaranye
imbere. Kuba REG W BBC imaze gutsinda imikino itatu mu mikino ya nyuma ya BetPawa
Playoffs birayiha amahirwe menshi ku gikombe kuko irasabwa gutsinda umukino
umwe kuko ikipe itwara igikombe ni iba yujuje intsinzi enye za mbere.
APR Wemens Basketball
Club yo irasabwa gutangirira kuri 0 idakora ikosa na rimwe, kuko undi mukino
yatakaza wahita utanga igikombe kuri REG W BBC. Bisobanuye ko niba APR W BBC ishaka
gutwara iki gikombe, irasabwa gutsinda imikino ine yose isigaye ntabyo gutakaza
umukino uwo ari wo wose.
Uko REG WBBC yitwaye mu mikino itatu ya nyuma ya BetPawa Playoffs birayiha amahirwe yo gutsinda umukino umwe igahita yegukana igikombe
APR W BBC yo irasa n'iyamaze guheba igikombe
Umukino wa kane usobaniye byinshi ku makipe yombi
AMATOTO- SHEMA Innocent
TANGA IGITECYEREZO