RFL
Kigali

Raphael Nadal yatangaje igihe azasezerera kuri Tennis

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:10/10/2024 15:04
0


Umunya Esipagne Raphael Nadal wamamaye mu mikino ya Tennis, yatangaje ko mu Ugushyingo 2024 azahagarika gukina Tennis ball.



Raphael Nadal yatangaje ko ibyo guhagarika gukina Tennis azabitangaza nyuma yo guhagararira Esipagne mu mikino ya nyuma ya Devis Cup, imikino iteganyijwe kubera Malaga muri Espagne.

Raphael Nadal kandi mbere y'uyu mwaka w'imikino yamaze imyaka ibiri adakina Tennis kubera imvune yari yaramubanye icyorezo, none yatangaje ko azasezera kuri Tennis mu mpera za 2024.

Ibyo gusezera ku mukino wa Tennis, Raphael Nadal yabitangaje mu butumwa bw'amashusho yasohoye kuri uyu wa Kane. Ati "Ndi hano ngo mumenye ko nenda gusezera ku mukino wa Tennis nk'umukinnyi wabigize umwuga. Ntagiye hirya ngo mbabeshe nagize umusozo mubi muri Tennis by'umwihariko iyi myaka ibiri ishize." 

Kugeza ubu Raphael Nadal ni nimero ya kabiri ku isi mu bakinnyi bagize ibihe byiza muri Tennis nyuma ya mukeba we w'ibihe byose ukomoka muri Serbia Novak Djokovic.

Raphael Nadal yegukanye French Open inshuro 14. Mu mikino 116 Nadal yakinnye muri Roland Gross yatsinzemo imikino 112. Yegukanye US Open inshuro enye, yegukana Australian Open inshuro enye, Wimbledon inshuro ebyiri na Davis Cup inshuro eshanu. 

Raphael Nadal nubwo yatangaje igihe azasezerera kuri Tennis ni umwe mu bakinnyi batatu b'ibigugu batitije isi muri Tennis. Bagenzi be bamugwaga mu intege ni Roger Federer na Novak Djokovic. 


Umunya Espagne Raphael Nadal yatangaje ko mu Ugushyingo azasezera ku mukino wa Tennis


Nadal ni umwe mu bakinnyi batitije isi muri Tennis 


Raphael Nadal ibikombe bitandukanye muri Tennis yarabikusanyije karahava






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND