RFL
Kigali

Lupita Nyong'o utarahiriwe n'urukundo ari kumarwa irungu n'ipusi

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:10/10/2024 15:03
0


Icyamamarekazi muri Sinema, Lupita Nyong'o, yatangaje ko atajya ahirwa mu rukundo nyuma yo gutandukana na Joshua Jackson, ndetse ahishura ko ipusi ye yitwa 'Yoyo' ariyo iri kumumara irungu muri iyi minsi.



Mu Kwakira kwa 2023 nibwo umukinnyi wa filime wubatse izina, Lupita Nyong'o, yatangaje ko yatandukanye n'umunyamakuru wa siporo witwa Selema Masekele bari bamaranye imyaka 2 mu rukundo. 

Ntibyateye kabiri bivugwa ko Lupita ari mu rukundo rushya n'undi mukinnyi wa filime witwa Joshua Jackson. Mu Kuboza kwa 2023 Lupita na Joshua bemeje urukundo rwabo mu rugendo bakoreye i Vallarta muri Mexico aho bafotowe basomana kumugaragaro.

Icyakoze urukundo rwabo ntabwo rwarambye kuko mu ntangiriro z'uko kwezi nibwo TMZ yatangaje ko Lupita Nyong'o yasubiye ku isoko ry'ingaragu kuko yamaze gutandukana na Joshua Jackson.

Kuri ubu aya makuru yemejwe na nyirubwite Lupita mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru cyo mu Bwongereza Harper's Bazaar, yavuze ko nta mukunzi afite. Ati:''Ubu ndi ngaragu ntabwo nkirikumwe na Joshua, hashize igihe gito dutandukanye''.

Lupita Nyong'o uvuka muri Kenya yakomeje atera urwenya ko ubu ikintu kiri kumumara irungu ari ipusi ye yitwa Yoyo. Ati: ''Maze kwakira ko ntahirwa n'urukundo ubu nta nubwo nkiri kurutekereza, mfite ipusi yanjye yitwa Yoyo niyo isigaye imara irungu''.

Yongeyeho ati: ''Nayikuye mu muryango wa Best Friends Animal Society, kuva bayimpa yaramfashije cyane ku buryo ubu iyo ntari mu kazi ariyo dusabana, turatemberena ku buryo ntabona umwanya wo gutekereza ko ndi ngaragu'.

Lupita yemeje ko yatandukanye na Joshua Jacksn baherutse kuryana ubuzima muri Mexico

Yavuze ko adahirwa n'urukundo ndetse ko ubu ipusi ye ariyo imumara irungu

Iyi pusi ye yitwa Yoyo niyo iherutse kumufasha kwizihiza isabukuru y'imyaka 41

Lupita kandi yavuze ko iyi pusi imwibagiza ko ari 'Single'







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND