RFL
Kigali

CECAFA U20: U Rwanda rwabonye inota rya mbere nyuma kugwa miswi na Kenya

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:10/10/2024 18:09
0


Ingimbi z'u Rwanda zanganyije n'iza Kenya zibona inota rya mbere mu mikino ya CECAFA y'abatarengeje imyaka 20 cyane ko umukino wa mbere u Rwanda rwatsinzwe na Sudan.



Ikipe y'igihugu y'u Rwanda mu batatengeje imyaka 20 yakinnye na Kenya mu mukino wa kabiri muri CECAFA y'abatarengeje imyaka 20 ikomeje kubera mu gihugu cya Tanzania.

Ni umukino u Rwanda rwaje rwakaniye kuko kuwutsindwa rwari ruzi ko biruha amahirwe yo kugaruka mu gihugu rusezerewe kuko mu mikino ibiri nta nota rwaba rubonye kuko umukino wa mbere rwatsinzwe na Sudan igitego kimwe ku busa.

Ni umukino wihariwe n'ikipe y'igihugu ya Kenya mu gice cya mbere kuko umuzamu w'u Rwanda Habineza François yakuyemo amashoti arindwi akomeye ya Kenya atuma kirangira ari ubusa ku busa ku mpande zombi. 

Mu gice cya kabiri abakinnyi b'u Rwanda batangiye gutinyuka bakagerageza kwinjira mu rubuga rw'amahina rwa Kenya babifashijwemo na Kapiteni Iradukunda Pascal uzwi cyane muri Rayon Sports. 

Ku munota wa 65 Ibrahim Barasa, Wadada Mwangi, William Kita Mwangi bahererekanyije umupira mu rubuga rw'amahina rw'u Rwanda gusa ba myugariro bakora akazi kabo neza umupira bawukuramo ubwo abanya Kenya biyumvishaga ko bagiye kubona igitego cya mbere.

Ku munota wa 67 Ndayishimiye Didier ukinira AS Kigali yarekuye ishoti rikomeye imbere y'izamu rya Kenya nuko umupira ujya Hejuru y'izamu u Rwanda rubura amahirwe make rwari rubonye.

Ku munota wa 74 ikipe y'igihugu ya Kenya yarase uburyo bukomeye bw'igitego aho Laurence Okoti yarekuye ishoti rikomeye ariko umupira ukanyura ku ruhande rw'izamu ry'u Rwanda.

Laurence Okoti ku munota wa 80 yongeye kurekura umupira mu izamu ry'u Rwanda umupira ugarurwa n'umutambiko w'izamu ujya hanze u Rwanda rwongera kurokoka.

Nubwo u Rwanda rwanyuzagamo rukazamuka mu gice cya kabiri ntabwo rwigeze rworoherwa n'amashoti ya Kenya kuko yakiniraga mu rubuga rw'u Rwanda. 

Ku munota wa 87 Imana yongeye gutaha i Rwanda nyuma y'uko Laurence Okoti yari amaze gucenga ba myugariro bose b'u Rwanda ateye umupira unyura ku ruhande. 

Ku munota wa 90 Muhoza Daniel w'u Rwanda nawe yazamukanye umupira imbere y'izamu rya Kenya awuteye mu izamu ntiwamukundira uca ku ruhande. 

Mu minota ya nyuma ntabwo ari Kenya gusa yakinaga kuko amakipe yombi yageragezaga gushaka igitego, umupira wakinwaga uva ku izamu rimwe ujya ku rindi gusa amahirwe aguma kwanga ku mpande zombi.

Umukino warangiye amakipe yombi anganya Ubusa ku busa, ikipe y'igihugu yu Rwanda ibona inota rya mbere muri iyi mikino ya CECAFA y'abatarengeje imyaka 20 iri kubera muri Tanzania.


Ingimbi z'u Rwanda zaguye miswi n'iza Kenya muri CECAFA y'abatarengeye imyaka 20


U Rwanda rwabonye inota rya mbere mu mikino ya CECAFA




Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rw'u Rwanda 


Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Kenya 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND