RFL
Kigali

Umunsi wa Gatandatu wa Rwanda Premier League wasubitswe, Itariki 19 yatezaga impaka ishyirwaho akadomo

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:10/10/2024 15:10
0


Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane Rwanda Premier League yatangaje ko umunsi wa Gatandatu wa shampiyona wari gusubukurwa ubwo ikipe y’igihugu amavubi yari kuzaba imaze gucakirana na Benin gusa wasubitswe kubera impamvu z’ikipe y’igihugu ya CHAN.



Umunsi wa Gatandatu wa shampiyona y’u Rwanda, ni umunsi wari utegerejwe na benshi cyane ko umukino wagombaga guhuza APR na Rayon Sports cyangwa na APR na Gasogi United byari bitangiye gukurura impaka hibazwa umukino uzaba hagati y’iyo ku itariki 19 Ukwakira.

Uyu munsi wa Gatandatu wa shampiyona y’u Rwanda wasubitswe kubera ikipe y’igihugu iri kwitegura gucakirana na Djibout mu ijinjora ry’ibanze mu gushaka itikite y’igikombe cya Africa cy’abakina imbere mu mu bihugu byabo igikombe kizabera muri Uganda, Kenya na Tanzania.

U Rwanda mu gushaka itike yo gukina igikombe cya Africa CHAN hagati y’ikipe y’igihugu y’u Rwanda na Djibout , ikipe izarokoka izakina n’igihugu kizarokoza hagati ya Kenya na Sudan y’Epfo.

Urwego rutegura Shampiyona y'icyiciro cya Mbere Rwanda Premier League rukimara gutangaza ko imikino y'Umunsi wa Gatandatu wa Shampiyona yagizwe ibirarane kubera umukino Ikipe y'Igihugu Amavubi  ifitanye na Djibouti mu majonjora ya CHAN 2024, umukino washoboraga guhuza Rayon Sports na APR FC cyangwa APR FC na Gasogi United  tariki ya 19 Ukwakira nawo wahise uterwa ishoti cyane ko nta mikino izaba iri gukinwa ubwo impaka zo ku itariki 19 zivaho.

Gusubikwa kwa shampiyona umunsi wa Gatandatu, bikomye mu nkokora Abarayon  cyane ko bo bari bakaniye ko ku itariki 19 Ukwakira bazakina na APR FC.

APR nayo ubwo Rayon Sports yayiteguraga yo yari mu rungabangabo yibaza niba izakina nayoyangwa Gasogi United cyane ko APR FC yo yari yasabye ko yazakina na Gasogi United ariko itarasubizwa na Rwanda Premier League.



Urujijo mu kumenya niba APR FC na Rayon Sports bizakina ku itariki 19 Ukwakira rwagiyeho akadomo 


APR FC yari yasabye ko yazakina na Gasogi United ku itariki 19 Ukwakira 



Shampiyona y'u Rwanda yasubitswe kubera impamvu z'ikipe y'igihugu 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND