RFL
Kigali

Abakora ingendo hanze y'u Rwanda bashyiriweho amabwiriza yo kwirinda Marburg

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:10/10/2024 10:02
0


Mu gihe umubare w'abandura icyorezo cya Marburg ukomeje kwiyongera mu Rwanda, Minisitiri y'Ubuzima yamaze gushyiraho amabwiriza mashya areba abakora ingendo hanze y'igihugu.



Kuva icyorezo cya Marburg cyagera mu Rwanda, abamaze gupfa bagera kuri 13, abanduye ni 58, abari kuvurwa ni 33, abakize ni 12 mu gihe abapimwe bagera ku 2766.

Kuri ubu Minsiteri y'Ubuzima yamaze gushyiraho amabwiriza arebana n'abantu bakora ingendo hanze y'u Rwanda. Basabwe ko babanza kuzuza ifishi y'isuzuma ry'amakuru ku bimenyetso bya Marburg mu masaha 24 abanziriza urugendo.

Abakora ingendo hanze y'igihugu kandi bashobora gukoresha telefone zabo banyuze kuri kode ya QR bakuzuza ibisabwa. Abaye yarahuye n'uwanduye Marburg ntiyemerewe gukora urugendo hatarashira iminsi 21 nyuma yo guhura n'uwanduye cyangwa igihe yaba afite ibimenyetso by'uburwayi.

Amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Marburg ku bakora ingendo hanze y'u Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND