RFL
Kigali

Umupilote yapfuye atwaye indege

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:10/10/2024 9:14
0


Umupilote wakoreraga sosiyete y’ubwikorezi bwo mu kirere ya Turkish Airline, Captain Ilcehin Pehlivan, yapfuye bitunguranye mu gihe yari atwaye indege yari mu rugendo ruva muri Amerika rugana mu Mujyi wa Istanbul muri Turkiya.



Captain Ilcehin Pehlivan, wari ufite imyaka 59 y’amavuko, yatakaje ubwenge mu gihe yari atwaye indege iri mu kirere hanyuma uwari umwungirije mu gutwara indege ahita amusimbura mu mwanya we byihuse.

Nyuma yo kubona ubuzima bwe butameze neza, byabaye ngombwa ko iyi ndege ifite ibirango bya Airbus 350 TK204 yahise imanurwa kugira ngo uyu mupilote yitabweho ariko ku bwo amahirwe macye, indege yagiye kugera hasi yamaze gushiramo umwuka nk’uko byemezwa n’umuvugizi w’iyi sosiyete.

Umuvugizi wa Sosiyete y’indege ya Turkish Airlines, Yahya Üstün abinyujije ku rubuga rwa X, yasobanuye ko iyi ndege yarimo ituruka i Seattle mu Majyaruguru y’Amerika, yahagurutse ku wa Kabiri mu masaha y’umugoroba hanyuma igwa ku kibuga cy’indege cya JFK mu Mujyi wa New York by’igitaraganya kubera ayo makuba.

Yagize ati, “Umupilote wari utwaye indege yacu ya Airbus 350 TK204 yatakaje ubwenge mu gihe yari ari mu rugendo, nyuma y’ubutabazi bw’ibanze, abandi bafatanyaga nawe (bari babiri) bahita bafata icyemezo cyo kugusha indege byihutirwa ku kibuga cyari hafi, ariko Captain wacu we yatakaje ubuzima indege itaranagera hasi”.

Muri Werurwe 2024, nibwo uyu mupilote w’imyaka 59 yari yakorewe isuzuma ry’uko ubuzimabwe buhagaze basanga nta kibazo afite. Ubusanzwe umukozi urengeje imyaka 40 muri Turkish Airline akorerwa isuzuma rimwe mu mezi atandatu mu gihe abari munsi y’iyo myaka bakorerwa isuzuma rimwe mu mwaka.

Ntabwo hari hamenyekana icyahitanye uyu mukozi wa Turkish Airline wari umaze imyaka 17 yareguriye amaboko ye iyi kompanyi y’ubwikorezi bwo mu kirere.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND