RFL
Kigali

Shalom Choir yibukije abantu ko ugutwi k'Uwiteka gutyariye kumva gusenga kwabo-VIDEO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:9/10/2024 21:12
0


Shalom choir yamamaye mu ndirimbo zirimo: 'Nzirata Umusaraba', 'Nyabihanga', 'Abami n'Abategetsi', ‘Uravuga bikaba, ‘Umuntu w’imbere’, ‘Mfite Ibyiringiro’, ‘Ijambo Rirarema’, ‘Icyizere’, ‘Nduhiwe’, kuri ubu yashyize hanze indirimbo nshya 'Uri Imana Yumva'.



"Indirimbo twashatse kubwira abantu ko Imana yumva amasengesho, uko wayibwira kose, uko wayinginga kose, Imana iba iri maso, ugutwi kwayo kuba kuri maso kumva buri muntu wese uyitakira, uyisaba". 

Ibi ni ibyatangajwe n'Umutoza w'amajwi wa Shalom Choir, Innocent Tuyisenge, ubwo yavugaga kuri iyi ndirimbo nshya bise "Uri Imana Yumva" yagiye hanze iri kumwe n'amashusho yayo.

Yakomeje ati "Rero intego nyamukuru mu ndirimbo ni ukubwira abantu ko tudakwiriye gucogora gusenga no kubwira Imana kuko ni Imana yumva kandi igasubiza". 

Shalom Choir ivuga ko ubutumwa bifuje guha abantu muri rusange ni ukubabwira ngo nibashyire imbaraga mu gusenga cyane kuko Uwiteka ugutwi kwe gutyariye kumva ijwi ryawe wowe usenga Uwiteka yita ku masengesho y'abasenga".

Bati "Taka, vuga, senga Uwiteka arakumva. Twongere ibihe byo gusenga. Iyo usenga nta kintu kigutera ubwoba nubwo iyi si iturushya ariko abasenga nta bwoba."

Korali Shalom yashinzwe mu mwaka wa 1986, itangira ari korali y’abana bato. Icyo gihe muri ADEPR Nyarugenge hari korali nkuru imwe ariyo Hoziyana.

Mu 1986, abari bayigize bari bafite imyaka iri hagati ya 15-17 y'amavuko. Yaje kuba korali y’urubyiruko, icyo gihe mu Gakinjiro haza indi korali yitwaga korali Cyahafi kuri ubu yitwa Baraka ari nayo yahise iba iya kabiri.

Mu mwaka 1990, ni bwo Shalom choir yaje kwemererwa n'itorero ryabo kwitwa izina dore ko yari imaze igihe kirekire ari iy'abana yitwa Korali Umunezero hanyuma bahita bitwa Shalom choir.

Iyi korali yahise izamukana imbaduko mu murimo w'Imana aho yakoze album mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko ntibayisohora ku bwo kumva iri ku rwego rwo hasi, ariko biyifasha mu rwego rwo kongera ubumenyi no kwiyongerera umuhate dore ko abagiye inama, Imana ibasanga.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye abarenga Miliyoni, Shalom Choir nayo yagizweho ingaruka nyinshi nk'uko mu gihugu hose nta kanyamuneza kaharangwaga n'ibyishimo.

Nyamara n'ubwo baciye muri byinshi, Shalom Choir yakomeje kwiyubaka kugira ngo agahinda katabatwara bakibagirwa gukorera Imana kandi ariyo igena byose imenya ikiri imbere umuntu atazi.

Nyuma yo guca muri ibyo bihe bitoroshye, bongeye gukora Album ariko nanone ntibayigurisha kuko bumvaga iri ku rwego rwo hasi bitewe n'umwimerere bashakaga muri album yabo.

Nyamara n'ubwo batakoze album, bakoze indirimbo nyinshi zo kuvuga no kwamamaza imirimo y'Imana harimo indirimbo nka; 'Nzirata Umusaraba', 'Nyabihanga', 'Abami n'Abategetsi', ‘Uravuga bikaba, ‘Umuntu w’imbere’, ‘Mfite Ibyiringiro’, ‘Ijambo Rirarema’, ‘Icyizere’, ‘Nduhiwe’ n’izindi.

Shalom choir, niyo korali rukumbi yo muri ADEPR yakoreye igitaramo mu nyubako ya Kigali Convention Center na BK Arena.

Bitari ukuririmbira abantu gusa, Shalom Choir ijya ikora ibikorwa by'urukundo bagafasha abatishoboye bitari ukubahumuriza no kubabwira ijambo ry'Imana gusa.

Shalom Choir yahuye n'ibigusha, ibisitaza n'ibigeragezo byinshi mu murimo wo gukorera Imana ariko kubera umuhamagaro n'umuhate wo gukorera Imana babashije kubicamo amahoro. 


Shalom Choir bakomeje guhembura imitima ya benshi binyuze mu bihangano bishya

REBA INDIRIMBO NSHYA "URI IMANA YUMVA" YA SHALOM CHOIR







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND