RFL
Kigali

Mutesi Jolly na The Ben mu banyarwanda bahatanye mu bihembo 'Zikomo Africa Awards'

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:9/10/2024 15:17
0


Abanyarwanda 5 nibo basohotse ku rutonde rw'abahataniye ibihembo ngaruka mwaka bikomeye bya 'Zikomo Africa Awards'. Aba barimo umuhanzi The Ben, Miss Mutesi Jolly, DJ Sonia n'abandi.



Ibi ni bimwe mu bihembo bifatwa nk’ibikomeye ku ruhando rwa Afrika bigiye gutangwa ku nshuro yabyo ya kane, bikazatangirwa i Johanesburg muri Afrika y’Epfo.

Ku rutonde rwasohotse hagaragaraho Abanyarwanda batanu bari mu bahataniye ibi bihembo barimo umuhanzi The Ben uhatanye mu cyiciro cy’umuhanzi w’umugabo wabaye mwiza mu mwaka, ‘Best Zikomo Male Artist of The Year’.

Harimo kandi umuhanzikazi Bwiza Emerance uhatanye mu cyiciro cy’umuhanzikazi wabaye mwiza mu mwaka, ‘Best Zikomo Female Artist of The Year’.

Dj Sonia nawe yaje kuri uru rutonde aho ahatanye mu cyiciro cy’umuvangamiziki (Dj) w’umukobwa wabaye mwiza mu mwaka, ‘Best Zikomo Female Dj of The Year’.

Umunyamakurukazi Mutesi Scovia ahatanye mu cyiciro cy’umugore wahize abandi mu mwaka mu kuvuga rikumvikana, ‘Best Zikomo Inspirational Woman of The Year’.

Ni mu gihe Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2016, ahatanye mu cyiciro cy’abakoze ibikorwa by’ingirakamaro, ‘Best Zikomo Social Impact of The Year.’

Si ubwa mbere Mutesi Jolly ahatanye muri ibi bihembo, kuko no mu mwaka wa 2023 yari ahatanye mu cyiciro cy’uvuga rikumvikana ndetse abasha kukegukana, mu muhango wabereye muri Zambia.

Umuhango wo gutanga ibi bihembo uzabera muri Afrika y’Epfo tariki 30 Ugushyingo 2024, icyakora kugeza ubu ntiharatangazwa inyubako bizaberamo.

Dore Abanyarwand 5 bahataniye ibihembo bya 'Zikomo Africa Awards 2024':












TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND