Mu gihe habura igihe gito ngo hatorwe Nyampinga wa 73 mu irushanwa rya Miss Universe, InyaRwanda yifuje kukwibutsa abakobwa 10 baheruka kwegukana iri kamba riba rihanzwe amaso n’ibihugu byinshi ku Isi.
Ku
nshuro ya 73, hagiye kuba irushanwa ry’ubwiza rya Miss Universe ryabanje kuba
irya Perezida wa Amerika, Donald Trump, mbere y’uko arigurisha mu mwaka wa
2015.
Miss
Universe ku rwego rw’Isi igiye kuba ku nshuro ya 73, ikaba izaba ku itariki 16
Ugushyingo 2024 muri Mexique, ikazahuza abakobwa baturutse mu bihugu 130.
Dore
abakobwa baheruka kwegukana iri kamba mu myaka 10 ishize:
1.
Olivia Culpo
Umunyamerikakazi Olivia
Culpo wari ufite imyaka 20 y’amavuko, ni we watorewe kuba Miss Universe 2012 mu
birori byabereye ahitwa Las Vegas ho mu Burengerazuba bwa Leta Zunze Ubumwe za
Amerika, bikaba ari ku nshuro ya mbere mu myaka 15, iki gihugu cyari kigize
umukobwa uhiga abandi mu bwiza.
Mbere ya Olivia, umukobwa
witwa Brook Mahealani Lee ni we Munyamerikakazi waherukaga kwegukana ikamba rya
Miss Universe, akaba yararyambitswe mu mwaka wa 1997.
2.
Gabriela Isler
Nyampinga wa Venezuela,
Gabriela Isler niwe wegukanye ikamba rya Miss Universe 2013 ahigitse abakobwa
86 bari bahataniye uwo mwanya, mu birori byateguriwe bwa mbere i Moscou.
Umunyamerikakazi Olivia
Culpo wegukanye ikamba ry’umwaka wabanje niwe washyikirije uwatsinze ikamba
rikoze muri Diyama.
3.
Paulina Vega
Umukobwa witwa Paulina
Vega wari uhagarariye igihugu cya Colombia ni we wegukanye ikamba rya Miss
Universe umwaka wa 2014 ahigitse abakobwa 87 yari ahanganye na bo.
Paulina wambitswe iri
kamba afite imyaka 22 y’amavuko mu ijoro ryo ku wa 25 Mutarama 2015 mu birori
byabereye mu Mujyi wa Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagaragiwe
n’ibisonga bine: igisonga cya mbere ni Nia Sanchez (USA), icya kabiri Diana
Harkusha(Ukraine), icya gatatu Yasmin
Yerheijen(Netherlands) na Kaci Fennell(Jamaica) wabaye uwa kane.
Paulina Vega yatowe
asimbuye kuri uyu mwanya Gabriela Isler wo mu gihugu cya Venezuela wabaye Miss
Universe mu 2013.
4.
Iris Mittenaere
Umukobwa w’Umufaransakazi
witwa Iris Mittenaere nyuma y’imyaka 63 igihugu akomokamo kitegukana irushanwa
rya Miss Universe, yahinduye amateka araryegukana mu 2016. Mittenaere yanabaye
umukobwa wa mbere uturuka i Burayi waryegukanye bwa mbere kuva mu 2002.
5.
Demi-Leigh Nel-Peters
Mu birori byari biyobowe
n’icyamamare Steve Harvey, byabaye ku cyumweru tariki ya 26 Ugushyingo 2017, nibwo
Demi-Leigh Nel-Peters ukomoka muri Afurika y’Epfo yambwitse ikamba rya Miss
Universe 2017.
Umufaransakazi Iris
Mittenaere wabaye Miss Universe 2016 niwe wambitse Demi-Leigh Nel-Peters
ikamba.
6.
Catriona Gray
Kuri
wa Mbere tariki 17 Ukuboza 2018, nibwo ibirori byo gutora Miss Universe mushya
byabereye mu Mujyi wa Bangkok muri Thailand, birangira umukobwa witwa Catriona
Gray wo muri Philippines yigaranzuye bagenzi be 93 yegukana ikamba.
Ni ibirori byari bihanzwe
amaso na benshi kubera agashya kadasanzwe kari kabirimo ko kuba byaritabiriwe
n’umukobwa witwa Angela Ponce wihinduje igitsina waserukiye Espagne, benshi
bari bamuhanze maso bategereje umusaruro avanamo dore ko ariwe wa mbere
wihinduje igitsina wari witabiriye iri rushanwa mu buryo bwemewe n’amategeko
arigenga.
Yari yarahigiye ko agomba
kuzasoza yegukanye ikamba agakora amateka mashya mu Isi, ariko byarangiye
amahirwe atamusekeye.
7.
Zozibini Tunzi
Zozibini Tunzi,
umwiraburakazi wa mbere wo muri Afurika y’Epfo akaba n’uwa Gatatu uturuka muri
iki gihugu utsindiye iri kamba, yegukanye ikamba Miss Universe 2019 ryatanzwe
mu ijoro ryo ku itariki 8 Ukuboza 2019 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu
mujyi wa Atlanta ho muri Leta ya Georgia.
Uyu mukobwa w’umwirabura
wavukiye ahitwa Tsolo muri Afurika y’Epfo, yatowe afite imyaka 26 y’amavuko
asimbura uwegukanye ikamba mu mwaka wa 2018 witwa Catriona Gray wo muri
Philippines.
Tunzi yegukanye ikamba
rya Miss Universe 2019 n’ubundi yari asanganywe ikamba rya Nyampinga wa Afurika
y’Epfo muri uyu mwaka.
8.
Andrea Meza
Andrea Meza wari
waserukiye Mexique mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Universe yambitswe ikamba mu
birori byabaye mu ijoro ryo ku ya 16 Gicurasi 2021.
Uyu mukobwa yegukanye iri
kamba ahigitse abandi 73 bahatanaga baturutse hirya no hino ku Isi, mu birori
byabereye muri Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri hotel Seminole
Hard Rock.
Ibirori nk’ibi
byaherukaga kuba mu 2019 kuko ibyagombaga kuba mu 2020 byasubitswe kubera
icyorezo cya Covid-19.
Meza aturuka mu Mujyi wa
Chihuahua akaba asanzwe ari umunyamideli, agakora kandi ibijyanye no gusiga
ibirungo by’ubwiza. Afite impamyabushobozi mu bijyanye no gukora porugaramu za
mudasobwa (software engineering), akaba ari n’impirimbanyi y’uburenganzira
bw’umugore.
Yabaye Miss Universe
asimbuye Miss Zozibini Tunzi wo muri Afurika y’Epfo wabaye nyampinga wa mbere
w’umwirabura wegukanye iri kamba mu 2019.
9.
R'Bonney
Gabriel
Umukobwa
witwa R'Bonney Gabriel wo mu Mujyi wa Houston muri Leta ya Texas ho muri Leta
Zunze Ubumwe za Amerika, ni we wambiswe ikamba rya Miss Universe 2022 ahigitse
bagenzi be bageranye mu cyiciro cya nyuma.
Yasubije ikuzo
n’icyubahiro iki gihugu cy’igihangange ku Isi, kuko imyaka 10 yari yuzuye nta
mukobwa uhakomoka wegukana ikamba rya Miss Universe. Baherukaga ikamba rya Miss
Universe mu 2012, icyo gihe ryegukanwe na Olivia Culpoa.
Gabriel yatangajwe mu
birori byabaye mu rukerera rwo Cyumweru tariki 14 Mutarama 2023, byabereye mu
nyubako y’imyidagaduro ya Morial Convention Center mu Mujyi wa New Orleans, aho
abakobwa barenga 80 aribo bari bahataniye iri kamba.
R'Bonney Gabriel yegukanye
ikamba rya Miss Universe afite imyaka 28 y’amavuko. Asanzwe ari umuhangamideli
ubarizwa muri Leta ya Texas. Kugira ngo yitabire iri rushanwa yatwaye imodoka
mu gihe cy’amasaha ane avuye iwabo, kugira ngo abashe kugera aho ryabereye.
10.
Sheynnis
Palacios
Sheynnis
Palacios watowe ku myaka 23 y’amavuko, niwe watwaye ikamba rya Miss Universe ubwo
yabaga ku nshuro ya 72. Ni umukobwa wahiriwe n’amarushanwa y’ubwiza dore ko
guhera mu 2016 yagiye atwara amakamba mu bihe bitandukanye.
Sheynnis Alandra Palacios
Cornejo yabonye izuba ku itariki 30 Gicurasi 2000. Yavukiye muri Nicaragua mu
mujyi wa Managua. Ni umunyempano akaba ari mwiza ku buryo budashidikanywaho.
Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu ishami ry’itumanaho
yakuye muri Centroamericana.
Amateka y’irushanwa rya Miss Universe:
Izina ‘Miss Universe’ ryatangiye gukoreshwa guhera mu
1926 mu rindi rushanwa ryategurwaga n’umuryango witwa International Pageant of
Pulchritude, icyo gikorwa cyahagaze mu 1935 ubwo habagaho ihungabana
ry’ubukungu mu bihugu byinshi ryakurikiwe n’intambara ya kabiri y’Isi.
Hari abafata Miss Universe yatangiye mu 1952
nk’igisubizo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri Miss World yatangijwe mu
mwaka umwe mbere yaryo. Miss Universe yatangijwe n’ikigo cyitwa Pacific Mills
cyakoraga imideli muri icyo gihe. Iri rushanwa ryitabirwa n’abakobwa bari
hagati y’imyaka 17 na 26.
Nyampinga witwa Armi Kuusela ukomoka muri Finland
watowe bwa mbere yashatse kwiyambura ikamba ngo ajye gushaka umugabo, abateguye
iri rushanwa bamwemerera gukomeza kuryambara anafite umugabo cyane ko nta
mategeko ahamye ryari ryagatora. Iri rushanwa ryaje gukomeza kubaho ndetse
rishinga imizi ku Isi rirubahwa.
Mu 1996 irushanwa rya Miss Universe ryaguzwe na Donald
Trump wabaye Perezida wa 45 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yakomeje
kuritegura kugeza mu 2015 ubwo yatangiraga kwitegura amatora y’Umukuru
w’Igihugu.
Muri icyo gihe, Donald Trump yagiranye ibibazo na
televiziyo ya NBC na Univision bari bafitanye amasezerano yo gutambutsa
igikorwa cyo gutora Miss Universe na Miss USA biturutse ku magambo yatangaje
avuga ko naramuka atowe azirukana abimukira bo muri Mexique.
Donald Trump yahise ageza ikirego cya miliyoni 500
z’amadolari ya Amerika mu nkiko arega televiziyo ya Univision kwica amasezerano
bagiranye no kumutangazaho amakuru agoretse, urwo rubanza rwarangiye muri
Gashyantare 2016 imyanzuro igirwa ubwiru.
Tumwe mu dushya twaranze iri rushanwa mu bihe
byatambutse:
Muri 2012, mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Miss
Universe habonetsemo umusore witwa Jenna Talackova wihinduje akaba umukobwa.
Yari ahagarariye Canada anabasha kugera mu myanya 12 ya mbere nubwo abategura
iryo rushanwa bashatse kumukuramo nyuma bakamureka bitewe n’igitutu
cy’abarikurikiraga banze ku bwinshi ko akurwamo.
Miss Universe mu mwaka wa 2014 riri mu byagarutsweho
cyane ku Isi mu itangazamakuru biturutse ku ifoto yafashwe n’umukobwa wari
uhagarariye Israel akifotora ari kumwe n’uwahagarariye Liban mu gihe bisanzwe
bizwi ko ibi bihugu byombi bigirana amakimbirane kuva na kera.
Nyampinga wa Liban yokejwe igitutu n’abo mu gihugu
cye ndetse icyo gihe yavuze ko uwa Israel yamufotoye amutunguye bitewe n’uburyo
yari agiye kwamburwa ikamba mu gihugu cye.
Ibisanzwe biheruka kuvugwa muri Miss Universe ni muri
2015 habaye ukwibeshya gukomeye hatangazwa ko Umunya-Colombia yegukanye ikamba
nyamara atari we watsinze. Icyo gihe Steve Harvey wari uyoboye ibirori
yaribeshye avuga ko Ariadna Gutierrez wari uhagarariye Colombia ari we Miss
Universe 2015. Mu kanya nk’ako guhumbya yahise yivuguruza avuga ko yibeshye
ikamba ari irya Nyampinga wa Philippines witwa Pia Alonzo Wurtzbach naho Miss
Colombia aba igisonga cya mbere.
Uyu mwaka nabwo Choi Soon-hwa w’imyaka 80 wo muri Korea yakoze amateka
yo kuba umuntu ukuze cyane witabiriye irushanwa rya Miss Universe.
Ni mu gihe mu myaka yashize irushanwa rya Miss Universe
abarihatanagamo babaga bagomba kuba bari hagati y’imyaka 18 na 28, ariko muri
uyu mwaka byakuweho.
Ikindi guhera umwaka ushize muri iri rushanwa abagore
batwite, abafite abana cyangwa abigeze kurushinga nabo bahawe rugari bemererwa
guhatana mu gihe mu yindi myaka bitari byemewe.
Muri uyu mwaka Lorraine Peters w’imyaka 58 na
Alejandra Marisa Rodríguez wa 60 bitabiriye Miss Universe Canada na Miss
Universe Argentina gusa ntibabashije kwegukana amakamba. Muri iri rushanwa
hakuweho kwambara umwambaro wa ‘bikini’.
TANGA IGITECYEREZO