RFL
Kigali

Uganda: Ubutumwa bwa Miss Natasha ku munsi mukuru w'Ubwigenge

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:9/10/2024 11:47
0


Uyu munsi tariki 9 Ukwakira 2023, Uganda irizihiza umunsi mukuru w’Ubwigenge ku nshuro ya 61. Kuri uyu munsi udasanzwe, Nyampinga w’iki gihugu uherutse kweguka iri kamba yageneye ubutumwa bwihariye Abagande, abasaba kubaha amateka yabo.



Igihugu cy’abaturanyi cya Uganda cyabonye ubwigenge ku ya 09 Ukwakira mu 1962. Uyu munsi ku itariki nk’iyo, abatuye iki gihugu barizihiza isabukuru y’imyaka 62 bamaze babonye ubwigenge.

Mu  butumwa yanyujije ku rubuga rwa Instagram, Natasha Nyonyozi wambaye ikamba rya Miss Uganda 2024-2025 yagize ati: "Isabukuru nziza y'imyaka 62 y'Ubwigenge Uganda! Ntewe ishema n'igihugu cyacu cyiza ndetse n'urugendo rudasanzwe twagenze. Uyu munsi turizihiza umuco wacu, kwihangana kw'abaturage bacu n'ubumwe buduhuza."

Yakomeje agira ati: "Reka twubahe amateka yacu mu gihe dutegereje ejo hazaza huzuye ibyiringiro n'amahirwe kuri buri muturage wa Uganda."

Natasha Nyonyozi yegukanye ikamba rya Nyampinga wa Uganda, mu birori byabaye mu ijoro ryo ku wa 3 Kanama rishyira ku wa 4 Kanama 2024.

Uyu mukobwa uzahagararira Uganda mu irushanwa rya Miss World 2025, afite imyaka 23, akaba yaravukiye Kamuganguzi hafi y’umupaka wa Katuna mu Karere ka Kabale ho muri Uganda. 

Natasha yasimbuye Hannah Karema Tumukunde unafite inkomoko mu Rwanda wari wambaye iri kamba mu gihe cy’umwaka. Miss Uganda 2024-2025 kandi yahembwe imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Wish ifite agaciro ka Miliyoni 25 z’amashilingi ya Uganda, angana na 8 818 686 Frw.


Miss Uganda, Natasha Nyonyozi yifurije abanya-Uganda umunsi mwiza w'ubwigenge


Yavuze ko atewe ishema n'igihugu cye, asaba abagituye kubaha amateka yacyo





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND