Miliyari z’abantu ku isi bafata injyana ya Hip Hop nk’umuco. Ahanini biturutse ku butumwa n’imyitwarire abayikora bagaragaza. Ni imwe mu njyana zikuze, ndetse abakora iyi njyana bagiye baca uduhigo ku Isi mu bihe bitandukanye. Kandi n’ubu baracyashimwa!
Mu 2023 hasohotse cyane Album z’abahanzi baririmba
izindi njyana, byatumye benshi bagaragaza ko bakoze cyane kurusha abaraperi.
Nibwo hasohotse Album z’abarimo Ruti Joel, Nel Ngabo, Butera Knowless, King
James n’abandi.
Ariko siko bimeze muri uyu mwaka wa 2024, kuko
abaraperi bihariye cyane amezi icyenda ashize, ku buryo ibikorwa byabo byiganje
cyane mu byakozwe muri uyu mwaka.
Bull Dogg aherutse kubwira InyaRwanda ko ashingiye ku
bikorwa azi abaraperi bagenzi be bafitanye, 2024 ni umwaka w’abaraperi.
Ati “Nkurikije aho ibintu bigeze, nkakurikiza njyewe
imishinga mfite, nkurikije n'imishinga mugenzi wanjye afite, ntekereza ko
nihabamo ko iyo mishinga yose ijya hanze hazabamo ikintu cyiza, 2024 izaba ari
umwaka wa Hip Hop."
Bull Dogg avuga ko mu guhamya ko uyu mwaka ari uwa Hip
Hop ari gutegura Album ye bwite yise ‘Impeshyi 15’ izaba iriho indirimbo
zinyuranye n'abandi bahanzi ashaka gushyira hanze muri uyu mwaka, ni mu gihe
mugenzi we Riderman nawe ashaka gushyira hanze Album ye nshya.
Bull Dogg anavuga ko muri uyu mwaka abantu bakwiye
kwitega Album y'itsinda rya Tuff Gang bamaze igihe bakoraho ahuriyeho n'abandi.
Ati "Bibaye byiza yasohoka muri uyu mwaka."
Ni ibintu ahuza n’umuraperi B-Threy uvuga ko 2024
yabaye umwaka mwiza ku baraperi, ashingiye ku bikorwa byasohotse ndetse n’ibindi
biteganyijwe muri uyu mwaka.
InyaRwanda igiye kugaruka ku bikorwa by’abaraperi muri
aya mezi icyenda ashize y’umwaka:
1.Riderman
na Bull Dogg bahuje imbaraga bamurika Album ‘Icyumba cy’amategeko’
Yabaye amateka adasanzwe mu bakunzi b’injyana ya Hip
Hop nyuma yo kubona aba bombi bahuje imbaraga bagakorana Album yabo ya mbere
bise ‘Icyumba cy’amategeko’.
Yabaye idasanzwe kandi mu rugendo rw’abo rw’umuziki,
kuko banahuje imbaraga bahuriza abakunzi b’iyi njyana mu gitaramo gikomeye
bakoreye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali,
cyabaye ku wa 24 Kanama 2024.
Ni igitaramo bahuriyemo n’abaraperi bagenzi babo
barimo itsinda rya Tuff Gang, Bruce the 1st, Kenny Short, Siti True
Karigombe, Kivumbi King n’abandi.
Riderman aherutse kubwira InyaRwanda, ko gukora iyi
Album bari bagamije ‘guha abantu ibyo bari bakumbuye kandi natwe ubwacu twari
dukumbuye gukorana’.
Ati “Guhurira ku mushinga nk’uyu munini, ntabwo ari
icyari kigamijwe ari amafaranga, ntabwo twajya mu byo twashoye cyangwa icyo
tuzavanamo, icyo twari tugamije ni ugushimisha abantu.
Iyi Album yagiye hanze tariki 31 Gicurasi 2024. Iriho
indirimbo 'Hip Hop" yatunganyijwe mu buryo bw'amajwi na Inthecity
afatanyije na Knoxbeat, iriho kandi indirimbo bise 'Miseke Igoramye' yakozwe na
Firstboy na Knoxbeat, 'Amategeko 10' yakozwe na Knoxbeat, 'Nkubona Fo' yakozwe
na Dr Nganji ndetse na Knoxbeat, 'Muba Nigga' yakozwe na Knoxbeat ndetse na
'Bakunda Abapfu' yakozwe na Kdagreat na Knoxbeat.
Iherekejwe n'ibimenyetso birimo nk'icy'umusaraba,
amataratara (Lunette) ndetse n'ikimenyetso cy'umunzani usobanura amategeko.
Riderman ati “Icyumba cy'amategeko", ahubwo ni igitekerezo cya mugenzi we
Bull Dogg washingiye ku izina ry'indirimbo ya Gatatu 'Amategeko 10' iri kuri
iyi Album.
Ati "Izina 'Icyumba cy'amategeko' ntabwo ari njye
warihisemo mu by'ukuri. Ni izina rigendeye ku ndirimbo ya Gatatu iriho yitwa
'Amategeko 10, izina ariko ntabwo ari njye warihise.”
2.Bushali
yamurikiye inshuti ze Album ‘Full Moon’ iriho indirimbo 17
Kuva mu myaka ibiri ishize umuraperi Bushali yatangaje
ko ari gukora kuri Album ye kane yise ‘Full Moon’ kandi ko bidatinze izajya
hanze, airko abantu bakomeje gutekereza amaso ahera mu kirekire.
Ni Album nawe asobanura ko ikomeye, ashingiye ku kuba
yaragizwemo uruhare n’umugore we ndetse n’abana babiri, kandi yakorewe mu ‘mu
bihugu by’ibuturanyi nk’u Bufaransa n’u Budage (Yaratebyaga avuga ko u Rwanda
ruturanye na biriya bihugu).
Bushali asobanura ko kuri iyi Album hariho indirimbo
‘ziryoshye’, kandi yifashishijeho abaraperi bagenzi be barimo nka B-Threy,
Kivumbi, Slum Drip, ndetse na Khaligraph Jones uri mu bakomeye mu gihugu cya
Kenya.
Ni ubwa mbere Bushali ahuriye mu ndirimbo na
Khaligraph Jones. Ariko benshi bamenye uyu muraperi mu Rwanda nyuma y’uko
ahuriye mu irushanwa rya Coke Studio na Bruce Melodie, ibintu byamufashije
kugenderera urwagasabo mu bihe bitandukanye.
Unyujije amaso mu ndirimbo zigize iyi Album, Bushali
yongeye kumvikanisha umwimerere wa Kinyatrap, ariko kandi anakorana n’abantu
bagize uruhare mu gutuma uyu munsi izina rye ryaracengeye cyane.
Album ye iriho indirimbo "Isaha" yakozwe na
Producer Yewe, 'Ubute' yakozwe na Elvis Beat, 'Zontro', 'Iraguha' yakoranye na
Slum Drip na B-Threy, 'Tugendane' yakozwe na Hubert Beat, 'Imisaraba' yakozwe
na Pastor P, 'Saye';
'Ijyeno','Hoo' yakozwe na Muriro, 'Unkundira Iki'
yakoranye na Kivumbi King, 'Moon' yakoranye na Khaligraph Jones, 'Kuki uneza i
nigguh?' yakoranye na Nillan, 'Mbere rukundo' yakozwe na Muriro, 'Monika'
yakozwe na Package, 'Gun' yakozwe na Lee John, 'Paparazzi' yatunganyijwe na
Stallion, ndetse na 'Sinzatinda' yakozwe na Kush Beat.
3.Ish
Kevin yasohoye Ep asubiza ‘Zeo Trap’
Muri Kamena 2024, umuraperi Semana Kevin wamamaye nka
Ish Kevin yasohoye Extended Play (EP) ye ya mbere yise “Semana” yuzuye
indirimbo zitsa ku buzima bwa buri munsi, ariko hari n’aho akomoza ku muraperi
Zeo Trap wari umaze igihe amwibasiye.
Asohora iyi EP, yavuze ko yumvikanisha aho ashaka
kuganisha umuziki we nk’umunyamuziki, ndetse no kugerageza kwiyitaho mu buzima
busanzwe. Iyi Ep ye iriho indirimbo nka:Iki?, Bizima, Bezos na Praying for My
Downfall, muri Kamena 2024.
Ish Kevin aherutse kubwira Radio Rwanda, ko yishimira
uburyo amezi icyenda y’uyu mwaka yamugendekeye, kuko yabashije gusura umuryango
we anakora kuri Ep ye yashyize hanze.
Ati “Ibintu byanshimishije bya mbere ni umushinga
wanjye ‘Semana’ abantu bawakiriye neza cyane. Hari n’ibindi bikorwa nakoze
bigiye kujya hanze, mfite abantu bashya nungutse.”
Yakomeje agira ati “Uyu mwaka nabaye hafi y’umuryango
wanjye cyane, nongeye guhura n’umuryango wanjye, ni ibintu nishimiye. Bijya
bibaho ukumva uribuze ariko iyo uhuje n’umuryango ubasha kongera kugaruka kandi
inama uhabwa n’umuryango ziba zirenze cyane iz’inshuti tuba turi kumwe nazo
umunsi ku munsi.”
4.Bruce
The 1ST yahuje abakomeye mu ndirimbo ‘Bwe Bwe’ anasohora Ep
Muri Nyakanga 2024, uyu musore wavutse yitwa Mukiza
Bruce agahitamo gukoresha izina rya Bruce The 1st yashyize
ahagaragara EP ye yise “The 1 St Style.”
Iriho indirimbo zivuga ku buzima butandukanye
bw’umuziki n’ubuzima busanzwe. Kandi iriho indirimbo zikoze mu njyana ya Trap
Music ndetse na Drill.
Iriho indirimbo nka 'Bake beza', 'Ntibishoboka', 'Fifty
Fifty', 'Twabagarukiye', 'Ni wowe', 'Sinzatinda', ndetse na 'Turi Busy'. Nyuma
y'iyi EP, uyu musore yasohoye indirimbo yasubiyemo "Bwe Bwe"
yaririmbyemo Kivumbi King, P-Fla, Juno Kizigenza, Green-P, Bushali, B-Threy
ndetse na K8 Kavuyo.
5.Abaraperi
barimo Bull Dogg bahuriye mu gitaramo cya ‘Hip Hop Festival’
Ku wa 5-6 Nyakanga 2024, Abaraperi bamaze igihe kinini
mu muziki ndetse n'abo mu kiragano gishya barimo Bull Dogg, Ish Kevin ndetse na
B-Threy batanze ibyishimo ku banya-Kigali n'abandi bitabiriye iserukiramuco "I
AM Hip Hop Festival."
Ni mu nshuro ya mbere iri serukiramuco ryari ribaye.
Ryateguwe nyuma y'ibitaramo umunani byahuje abaraperi mu ngeri zinyuranye
byabereye ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali mu rwego rwo kwagura urugendo
rw'aba baraperi, no kubafasha gusabana n'abakunzi babo.
Muri rusange ryari ryubakiye ku gukomeza kuzamura
ikuzo ry'iyi njyana yihariye uyu mwaka wa 2024.
Ryaririmbyemo: Ish Kevin, Bull Dogg, B-Threy, Ngaara,
Mutha II, Angel Mutoni, Insibika, Pro Zed, Long Jay, Dj Samish, Og2tone, Dj
Gulan, Thedicekid, Romeo Rapstar, Logan Joe, Slum Drip, Trizzie Ninesty Six,
Big Zed, Redink, Dr. Nganji ndetse n'abandi.
Dr Nganji washinze Green Ferry aherutse kubwira
InyaRwanda ko bahisemo gutegura iri serukiramuco bashingiye ku bihe byaranze ibitaramo
byabo umunani byabanje.
Ati “Twahisemo kubikoramo iserukiramuco ahanini bitewe
n’ubwitabire, n’uburyo abantu bakunda umuco wa Hip Hop. Rero, ibitaramo umunani
twakoze byatweretse ko bishoboka.”
6.B-Threy
na Bushali bataramiye bwa mbere i Burayi
Ku wa 16 Gicurasi 2024, aba baraperi bari kumwe na
Producer w’abo Ngabonziza Dominique uzwi nka Dr Nganji, berekeje mu Mujyi wa
Lille mu gihugu cy’u Bufaransa, mu bitaramo bisunze ibihangano byabo byubakiye
ku mudiho wa Kinyatrap.
Ni ubwa mbere aba bahanzi bombi bataramiye mu Bufaransa.
Ariko baciye ibintu mu bitaramo binyuranye bagiye bagaragaramo mu Rwanda birimo
nka Iwacu Muzika Festival, ibya sosiyete zinyuranye, ibyabo bwite n’ibindi
binyuranye.
Indirimbo zabo zatumye hari ababafata nk’abahanganye,
ariko bagiye bagaragaza ko gukurira muri Label ya Green Ferry Music byaguye
imbago z’umuziki w’abo.
Mu Mujyi wa Lille aho Bushali na B-Threy bataramiye,
ni Umurwa Mukuru w’Akarere ka Hauts-de-France mu Majyaruguru y’u Bufarana, hafi
y’Umupaka n’u Bubiligi. Ni Umujyi w’umuco na Kaminuza nyinshi utuwe n’abantu
benshi muri iki gihe. Wahoze ari umurwa w’abacuruzi bakomeye mu Bufaransa.
Uyu Mujyi uteretse ku buso bwa 34.8 km2, aho utuwe
n’abantu 1,085,000 ushingiye ku mibare itangazwa mu mezi ya mbere y’uyu mwaka.
Mu 2023, uyu Mujyi wari utuwe n’abantu 1,079,000 bigaragaza izamuka rya 0.56%
ugereranyije n’umwaka wa 2024.
7.Papa
Cyangwe yatangiye kugaragaza isura nshya mu muziki we
Ku wa 2 Kanama 2024, Papa Cyangwe yasohoye indirimbo ‘Ikitanyishe’
yahurijemo Bull Dogg, P-Fla , Fireman ndetse na Green P. Uyu muraperi asanzwe
azwi mu ndirimbo zirimo nka ‘Siba’ na ‘It’s Okay’
Papa Cyangwe yigeze kubwira InyaRwanda ko ari we
wagize igitekerezo cyo guhuriza hamwe aba baraperi muri iyi ndirimbo, bisaba ko
aganiriza buri umwe akamwumvisha neza igihangano ashaka gukora.
Ati "Igitekerezo ni njye wakizanye ku kuba
nakorana nabo. Kuko ni abantu njyewe nakuze nkunda, n'uyu munsi ngomba
icyubahiro."
Uyu muraperi avuga ko kubasha guhuriza aba bahanzi
muri iyi ndirimbo, byaturutse mu kuba hari abo bari barakoranye. Ati "Nka
Bull Dogg twarakoranye, P-Fla twari twarakoranye, Fireman ni uko mu ndirimbo
zitandukanye twagiye duhuriramo, uretse Green-P niwe wenyine tutari
twagakoranye indirimbo."
Papa Cyangwe avuga ko gutekereza ikorwa ry'iyi
ndirimbo, byanaturutse mu kuba mu rugendo rwe yarashyize imbere gukorana
n'abaraperi bagenzi be.
Ati "Naribajije nti kubera iki ababo tutakorana
kandi bari kumwe. Ndagenda ndabaganiriza umwe kuri umwe, bitewe n'uko buri umwe
tubanye."
Mbere y’aho ari muri Gashyantare 2024, yari yasohoye
Album "Live and die" yakomotse ku nshuti ze enye zitabye Imana zizize
impanuka we yasimbutse mu Ukuboza 2021. Iriho indirimbo nka 'Mbappe', 'Ntabya
Gang', 'Tura Tugabane', 'Ndasaze' yakoranye na Kevin Kade n'izindi.
8.Zeo
Trap yaciye ibintu mu mezi ashize, anateguza Album nshya
Ku wa 29 Nyakanga 2024, umuraperi Zeotrap yasohoye
indirimbo yise "Tamba", iri mu zizaba zigize Album ye nshya yise
"Ntabwo anoga". Ni Album asobanura ko idasanzwe mu rugendo rwe rw’umuziki,
kuko yayikozeho mu gihe gito, kandi izumvikanisha ubuhanga bwe muri Drill n’izindi
njyana zubakiye ku mudiho wa Hip Hop.
Uyu musore yamamaye mu ndirimbo zirimo nka 'Mugo', 'Nagukunze',
'God Did', 'Umwanda', Akaradiyo’, ‘Si sawa’, ‘Eleee’ n'izindi. Album ye nshya avuga
ko izaba iriho indirimbo ziri hagati ya 12 na 20.
9.P-Fla yuriye indege nyuma y’imyaka 17
Umuraperi P-Fla yataramiye ku nshuro ye ya mbere mu
Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, binyuze mu gitaramo cyateguwe
na Sosiyete yitwa Agakoni.
Ibi byatumye uyu muraperi yongera kurira indege nyuma
y’imyaka 11 yari ishize adakangira ku kibuga cy’indege. Yataramiye Dubai, ku wa
20 Nyakanga 2024. P Fla ni umwe mu baraperi u Rwanda rufite bakomeye muri
muzika nyarwanda mujyana ya Hip Hop, uyu mugabo ubundi ubusanzwe yitwa Murerwa
Amani Hakizimana ariko akaba akoresha izina P Fla muruhando rwa muzika. Uyu
mugabo yavutse mu mwaka wa 1983 avukira mu mujyi wa Kigali.
Indirimbo ye ya mbere yayikoze agarutse mu Rwanda muri
2008 avuye muri Norvege aho yakoze indirimbo yitwa "Ntuzankinishe"
yakozwe na BZB wo muri TFP. Mu 2010, P Fla yakoze igitaramo cyo kumurika album
ye yise "Naguhaye imbaraga" muri St Andre aho yakoreye agera muri
million ya mafranga y'u Rwanda. Nyuma ye, umuraperikazi Young Grace nawe
yataramiye i Dubai.
10.Kivumbi
King yashyize hanze Album, anakora ibitaramo byo kuyimurika
Ku wa 24 Gicurasi 2024, Kivumbi King yatangaje isohoka
rya Album ye ‘Ganza’. Igizwe n’indirimbo 12 zirimo enye zari zarasohotse mbere,
nka Captain yakoranye na APass, Wine, Wait yakoranye na Axon ndetse na Keza.
Isohoka ry’iyi Album ryakurikiwe n’ibitaramo yakoreye smu
Bufaransa mu Mujyi wa Lyon ku wa 1 Kamena 2024, mu Budage mu Mujyi wa Hannover
ku wa 15 Kamena 2024, no mu Mujyi wa Warsaw muri Pologne ku wa 29 Kamena 2024.
Ibi byanamufashije kugirana amasezerano y’imikoranire n’inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya ‘Deealoh Entertainment’ yo muri Nigeria.
Ku wa 4 Ukwakira 2024, Bushali yamuritse Album ye yise 'Full Moon'
Muri Kanama 2024, Riderman na Bull Dogg bamuritse Album 'Icyumba cy'amategeko'
Muri Gicurasi 2024, B-Threy na Bushali baririmbye mu iserukiramuco 'Africa Fest' ryabereye ku Mugabane w'u Burayi
KANDA HANO WUMVE ALBUM 'ICYUMBA CY'AMATEGEKO' YA BULL DOGG NA RIDERMAN
KANDA HANO WUMVE ALBUM 'LIVE AND DIE' Y'UMURAPERI PAPA CYANGWE
KANDA HANO UBASHE KUMVA ALBUM 'GANZA' Y'UMURAPERI KIVUMBI KING
TANGA IGITECYEREZO