RFL
Kigali

Minisitiri Dr. Ngirente yagaragaje uko u Rwanda rwashoboye kwihaza mu bijyanye n'ingufu n'amashanyarazi

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:8/10/2024 8:37
0


Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente yitabiriye itangizwa ry'Inama ya Hamburg yiga ku iterambere rirambye iri kubera i Hamburg mu Budage, ikaba ihuje abafata ibyemezo bya politiki n'abikorera ngo baganire ku kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry'intego z'iterambere rirambye.



Minisitiri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente yagaragarije bamwe mu bitabiriye iyi nama uburyo u Rwanda rwashoboye kwihaza mu bijyanye n'ingufu n'amashanyarazi mu myaka 30 ishize, ibyo asanga ari kimwe mu bitanga icyizere ku ishyirwa mu bikorwa ry'iyi gahunda by'umwihariko igihe bigizwemo uruhare na Leta ndetse n'abikorera.

Ubwo yitabiraga ikiganiro cy'ibanze ku ntambwe zashyigikira iterambere rya Afurika, yashimangiye akamaro ko gukoresha neza inkunga n'inguzanyo z'amahanga, guhanga imirimo, gusakaza amashanyarazi no kubaka ibikorwaremezo.

Abantu barenga 1600 nibo bitabiriye iyi nama, bakaba baturutse mu bihugu birenga 100, ikaba ihuje impuguke, abanyapolitike n'abikorera aho baganira ku kugera ku ntego z’iterambere rirambye (SDGs).

Minisitiri Dr Ngirente akomoje ku iterambere ry’ibijyanye n’ingufu n’amashanyarazi mu gihe no mu minsi ishize Perezida Paul Kagame yagaragaje umuriro w’amashanyarazi nk’inkingi ya mwamba mu iterambere ry’u Rwanda, ndetse no mu kureshya abashoramari b’abanyamahanga.

Yasubizaga Umuyobozi w’ikigo Milten Institute, Richard Ditizio, mu kiganiro cyabereye muri Singapore kuri uyu wa 19 Nzeri 2024, ubwo yamubazaga ibanga u Rwanda rwakoresheje mu kugeza umuriro w’amashanyarazi ku ngo 76,3%.

Ditizio yaragize ati: “Kimwe mu bintu bikomeye mu iterambere ry’u Rwanda ni umuvuduko wo kugeza umuriro w’amashanyarazi hirya no hino. Nahoze ndeba mu 2009, Abanyarwanda 6% gusa ni bo babonaga umuriro w’amashanyarazi bihoraho. Uyu mwaka umubare warenze 75%. Mwabigenje mute kugira ngo byihute bitya?”

Perezida Kagame yasubije ko guverinoma y’u Rwanda yashoye imari mu bikorwaremezo bishingiye ku ngufu kuko ari byo bituma n’ibindi bikorwa byose by’iterambere ry’igihugu bishoboka.

Ati: “Muri byose twabonye ko ibikorwaremezo bishingiye ku ngufu ari ingenzi cyane kuko bituma ibindi byose bishoboka. Ishoramari rikeneye ingufu, ikoranabuhanga rikeneye ingufu n’ibindi. Amafaranga yaturutse muri guverinoma no mu bafatanyabikorwa. Hari abafatanyabikorwa mu iterambere badusabye kugaragaza ibyo dushyize imbere.”

Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko ingufu z’umuriro w’amashanyarazi zakuruye abashoramari benshi. Ati: “Ibi byakuruye abashoramari benshi kubera ibyo twavugaga. Twaremye umwanya utanga icyizere, ko niba abantu bashoye imari mu Rwanda, inyungu biteze bayibona kandi mu by’ukuri hari ubwo irenga iyo bari biteze. Kandi twabonye ko iri shoramari ryagiriye umumaro bose.”

Muri gahunda ya guverinoma yo kwihutisha iterambere ry’u Rwanda ya 2024/2029, NST2, biteganyijwe ko umuriro w’amashanyarazi uzaba wageze mu ngo zose.


Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente yitabiriye itangizwa ry'Inama ya Hamburg yiga ku iterambere rirambye

Yagaragaje uko u Rwanda rwashoboye kwihaza mu bijyanye n'ingufu n'amashanyarazi





Ni inama yitabiriwe n'ibihugu birenga 100

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND