LeBron James umuhungu we Bronny James banditse amateka yo kuba umwana na Se bakinanye umukino mu ikipe imwe, ibi babikoze Los Angeles Lakers iri gukina na Phoenix Suns.
Bronny James uherutse kuzuza imyaka 20 y'amavuko, yagaragaye mu gace ka kabiri ku mukino wahuzaga Los Angeles Lakers na Phoenix Suns umukino warangiye Phoenix Suns itsinze amanota 118 ku 114 ya Los Angeles Lakers.
Nubwo ari umukino wo kwitegura umwaka mushya wa NBA, LeBron James ubyara Bronny James nawe yawugaragayemo aho yakinanaga n'umwana we.
Nyuma y'umukino LeBron James yagiye kuri X ye agira ati "Ni ibitangaza. Twinjiranye mu kibuga nyuma y'akaruhuko, nahoraga mureba ndeba ukuntu akina yataka uwo twari duhanganye. Byari bimeze nk'ikintu ntashobora gusobanura. Ntabwo niyumvaga neza gusa nashimishijwe n'ibihe bihe.
Muri uyu mukino LeBron James yatsinze amanota 19, akora Rebound 5, atanga Assist Enye. Umuhungu we Bronny James wakinnye iminota 13 nta nota na rimwe yatsinze gusa yakoze Rebounds ebyiri.
Muri Kamena nibwo Bronny James yageze muri Los Angeles Lakers nyuma yo gutoranywa mu beza bari muri Southern California University.
Papa we LeBron James niwe mukinnyi uri mu mateka ya NBA ko yatsinze amanota ibihumbi 40 ndetse akanayarenza.
Kuva umuhungu we Bronny James yagera muri Los Angeles Lakers yahise yongera amasezerano y'imyaka ibiri, ubu aritegura gukina NBA mu mwaka wa 22.
LeBron James n'umuhungu we Bronny James baciye agahigo ko guhurira mu kibuga mu mukino umwe
Ni umukino warangiye LeBron atsinze amanota 19 naho umuhungu we ataha amaramasa
Ubwo Bronny James yakinaga na Phoenix Suns
TANGA IGITECYEREZO