RFL
Kigali

Motar FC na UR zabonye isomo, Impessa irandagazwa! Ibyaranze umunsi wa 3 mu cyiciro cya kabiri

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:7/10/2024 14:05
0


Mu mpera z’icyumweru kirangiye shampiyona yu Rwanda mu cyiciro cya kabiri yarakomezaga aho Impessa yanyagiwe, naho Motari igasubirwa na Sina Gerard.



Kuwa Gatandatu mu mikino yabaye mu itsinda A, Alpha FC yatsinze City Boys 1-0, Intare zanganyije na Aspor 3-3, Esperance FC yanyagiye Impessa FC 4-0. 

Mu itsinda B imikino yabaye ku wa Gatandatu ni Sina Gerard yatsinze Motari FC 1-0, Vision JN yatsinze UR 2-0, Tsinda batsinde yaguye miswi na Sunrise 0-0, Miroplaste yaguye miswi na Nyanza FC 0-0, Kamonyi FC igwa miswi na Gicumbi FC 0-0.

Mu mikino yakinwe ku Cyumweru mu itsinda A, Nyagatare FC yanganyije na Etoire de L’est 1-1, Ivoire Olympic itsinda Akagera 3-0, Addax igwa miswi na Unity FC 0-0. Mu itsinda B ku Cyumweru imikino yakinwe mu cyiciro cya kabiri ni United Stars yaguye miswi na AS Muhanga 0-0.

Uko amakipe yacakiranye mu itsinda A

Uko amakipe ahagaze ku rutonde rwa Shampiyona mu itsinda A
Uko amakipe yacakiranye mu itsinda B
Uko amakipe akurikirana ku rutonde rwa shampiyona mu itsinda B

Unity na Addax zaguye miswi ubusa ku busa 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND