Kigali

Nyina aramushyigikiye! Byinshi kuri Annie Knight wiyemeje kuryamana n’abagabo 600 mu mwaka

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:7/10/2024 11:21
1


Mu gihe hari abiha umuhigo wo gukorera amafaranga, kwigira impamyabumenye y'ikirenga, kubona akazi keza, kurushinga n'ibindi, Annie Knight wo muri Australia yahize umuhigo wo kuryamana n'abagabo 600 mu mwaka umwe wa 2024.



Ni muntu ki Annie Knight wavugishije benshi?

Annie Knight ni umukobwa w’imyaka 27 wo muri Australia wiyemeje guca agahigo ko kuryamana n’abagabo 600 muri uyu mwaka nyuma y’abagabo 480 amaze kuryamana mu mezi icumi ashize.

Asanzwe akora iki?

Uyu mukobwa asanzwe azwi ku mbuga nkoranyambaga nka OnlyFans aho acuruza amafoto y'ubusa bwe ndetse akanacuruzaho amashusho y'urukozasoni, akaba amaze imyaka irenga itanu abikora.

Annie Knight kandi azwi cyane ku mbuga nkoranyambaga aho Instagram akurikirwaho n'abarenga ibihumbi 144 naho kuri Tik Tok akurikirwa n'abarenga ibihumbi 79. Yiyita ko ari we mugore wa mbere ukurura abagabo muri Australia.

Icyifuzo cyo kuryamana n'abagabo 600 cya Annie cyamenyekanye gute?

Annie Knight yarahiriye kuryamana n'abagabo 600 mu 2024, arabura 120

Ibi byamenyekanye ubwo Annie Knight yatumirwaga mu kiganiro kinyura kuri murandasi cyitwa 'The Edge Podcast' aho yavugiyemo ko uyu mwaka wa 2024 yiyemeje kuryamana n'abagabo 600.

Knight yatangarije New York Post ko umwaka ushize yageze ku ntego ye yo kuryamana n’abagabo basaga 300 mu minsi 365. Avuga ko abagabo 120 asigaje kuryamana nabo mu mezi abiri asigaye atari benshi ku buryo yizeye ko intego ye nayo azayigeraho.

Nubwo bimeze bityo, Knight ntabwo aryamana n’ubonetse wese. Ushaka kuryamana na we abanza kuzuza inyandiko ndende atanga ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo abanze amenye amakuru y’ibanze yerekeye uwo muntu no kugaragaza ko uwo muntu adafite indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Uyu mukobwa yagaragaje ko atajya abura abakiriya kuko ngo hari ubwo yashyize izo nyandiko kuri Internet, mu masaha 24 abona ubusabe busaga 2000.

Annie Knight yahishuye ko Mama we amushyigikiye

Yahishuye ko nyina amushyigikiye nubwo abandi bantu bamunenze

Nyuma y'uko New York Post itangaje inkuru ye, Annie yatangiye kwibasirwa na benshi bamunenga ko yahisemo umwuga mubi, mu gihe abandi bamubwiraga ko afite uburwayi bwo gukunda imibonano mpuzabitsina cyane.

Ikinyamakuru Daily Mail Australia cyamwise 'Australia Most Sexual Active Woman', cyamukoresheje ikiganiro kimubaza uko yakiriye uko abantu bagaye umugambi we wo kuryamana n'abagabo 600 muri 2024.

Annie yagize ati: ''Si ubwa mbere abantu bancira imanza, ugiye kureba ku mbuga nkoresha abantu benshi baba bari kuntuka ariko mu by'ukuri njyewe ntabwo bimbabaza kuko umuntu umwe nubaha ntabwo abifiteho ikibazo''.

Abajijwe ubwo muntu uwo ari we, Annie yasubije ati: ''Mama yanyishyuriye amafaranga menshi mu kigo cy'abagatolika ariko ntiyigeze ababazwa n'uko nahisemo uyu mwuga. Yambwiye ko niba ari byo binshimisha ari byo nkwiriye gukora, gusa ansaba kubyitondamo. Kuva yanabona ko bimpa amafaranga menshi yarushijeho kunshyigikira''.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jackson2 months ago
    komereza aho ingaruka uzazibona nyuma ubwira umuntu agenda akumva agaruka



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND