RFL
Kigali

U Rwanda rurakira imikino ya Zone 4 muri Golf

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:4/10/2024 9:21
0


Kuri uyu wa Gatanu itariki 4 Ukwakira mu Rwanda haratangira imikino ya Golf y'Akarere ka kane Zone 4.



Ni imikino u Rwanda ruri gukubita agatoki ku kandi cyane ko rwiteguye no kubyaza umusaruro amahirwe mu kurumenyekanisha ibikorwa byarwo mu mahanga.

Ibihugu buri muri Zone 4 byitabiriye iri rushanwa ni Uganda, Kenya, Mauritius, Ethiopia, Seychelles n’u Rwanda, aho bizakinira kuri Kigali Golf Resorts na Villas, bakaba bagomba gukinira mu myobo 18 ikigize.

Alain Girinshuti 

Kuri uyu wa Mbere, Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi ya Rwanda Ultimate Golf Course, Alain Girinshuti, yahaye ikaze ibihugu bizakina anashimangira ko kwakira amarushanwa nk’aya biri mu byatumye ikibuga cyubakwa neza. 

Alain Girinshuti yagize ati “Uyu munsi ntabwo twishimira kwakira irushanwa gusa, ahubwo turanataha inzu nshya yakirirwamo abaza gukinira hano. Iki gikorwa kandi kirerekana aho twifuza kugera mu mukino wa Golf, haba mu kibuga n’ishoramari.

Ibyo Alain Girinshuti yatangaje byanashigikiwe na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Golf mu Rwanda, George William Kayonga, wavuze ko bazabyaza amahirwe babonye mu kumurikira u Rwanda amahanga binyuze mu mukino wa Golf.

George William Kayonga yagize ati: “Iri rushanwa rizaba ritambuka imbonankubone kuri televiziyo zitandukanye cyane cyane mu bihugu byitabiriye. Hari abazabona ubwiza bw’iki kibuga bagire amatsiko yo kuza mu Rwanda kandi ni cyo cyubakiwe".

Biteganyijwe ko buri gihugu kizajya gikinirwa n'abakinnyi bane, abazitwara neza bakazahemberwa muri Kigali Golf Resort & Villas.


Mu Rwanda hagiye gukinirwa imikino ya Zone 4 muri Golf 


Abanyarwanda biyemeje kubyaza iyi mikino umusaruro bamenyekanisha igihugu mu mahanga 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND