Umuraperi Ndayishimiye Bertrand [Bull Dogg] yanditse agaragaza ko ashingiye ku ndirimbo “Puta” yakoranye na Juno Kizigenza igakundwa mu gihe gito, abona Prince Kiiiz wayikoze nk’ufite urufunguzo rwo gutuma injyana ya Hip Hop Nyarwanda imenyekana ku rwego rw’Isi.
Ni mu butumwa yatangaje ku rubuga rwe rwa Instagram
kuri uyu wa Kabiri tariki 1 Ukwakira 2024, agaragaza ko yishimiye umusaruro
wavuye muri iriya ndirimbo yakoranye na Juno Kizigenza imaze kurebwa n’abantu
barenga Miliyoni 1 ku muyoboro wa Youtube wa Bull Dogg.
Uyu muraperi yanditse asaba Prince Kiiiz kumuha undi
mwanya bagakora indirimbo. Iyi indirimbo ‘Puta’ yagiye ku isoko irakundwa mu
buryo bukomeye, hashize igihe gito, The Ben ashyira hanze indirimbo ‘Plenty’,
Bruce Melodie afatanyije na Bien-Aime bashyira hanze indirimbo “Iyo Foto”,
umuhanzikazi Cyuzuzo Teta Liza [Lisaa] nawe ashyira hanze amashusho y’indirimbo
“Forever” zose zakozwe na Producer Kiiiz.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Prince Kiiiz yavuze ko ibyo
yasabwe na Bull Dogg bishoboka, kuko uko yakoze indirimbo ye na Juno Kizigenza
ari nako yamukorera n’izindi.
Yavuze ko Bruce Melodie ariwe wagize uruhare mu kuba
yarahuye na Bull Dogg. Ati “Ntabwo nakwanga ko twongera gukorana. Kuko, urumva
ubwa mbere twarabikoze abantu barabikunda, rero kubikora ubwa kabiri ni ibintu
byoroshye kandi bishoboka.”
Akomeza ati “Kandi koko birakenewe. Buriya iyo umuntu akoze indirimbo igakundwa aba agomba kongera agakora indi akayisubira akemeza abantu ko ashoboye gukora ‘Hit’ njye nditeguye rero. Ubundi kugirango duhure na Bull Dogg, byagizwemo uruhare na Bruce Melodie. Twahuye yaje kuririmba mu ndirimbo yakoranye na Bruce Melodie, rero duhita dutekereza ko namukorera indirimbo.”
Yavuze ko kiriya gihe, Bull Dogg yamusabye ko
yamucurira injyana y’indirimbo hanyuma agatekereza ku magambo yo kuyishyiramo.
Asobanura ko nyuma, Bull Dogg yaje gutekereza ko yayikorana na Juno Kizigenza,
umushinga ukomeza uko.
Kiiiz avuga ko gukorera indirimbo Bull Dogg ari kimwe
mu byo yifuzaga. Ati “Twarahuje cyane muri ‘Studio’ cyane ko ari umuntu
nakundaga cyane. Ni uko twahuye, kandi uko twakoze iriya ndirimbo, twakongera
no gukora indi.”
Uyu musore yasobanuye ko ashingiye ku muhate wa Bull
Dogg mu guteza imbere Hip Hop Nyarwanda n’ubushobozi afite mu gukora no
gutunganya indirimbo ntashidikanya ko ibihangano by’abahanzi byagera ku Isi
hose cyane cyane ibyubakiye kuri Hip Hop.
Yavuze ko yemeranya na Bull Dogg ko afite ubushobozi n’ubushake
bwo kuba yatuma Hip Hop nyarwanda igera ku isi hose. Ati “Ndatekereza
twabikora. Cyane ko atari ubwa mbere mbikoze, na Dany Nanone twarabikoze, mfite
n’abandi bahanzi batandukanye mfasha kubona indirimbo iri ‘Hit’ (ikunzwe).
Mbese igera kure, ni ibintu nkeka ko bitaba ari ikibazo, ku kuba twakomeza
gukorana, tugakora indirimbo nziza cyane.”
Kiiiz yasobanuye ko injyana ya Hip Hop ikunzwe cyane
mu bice bitandukanye byo ku Isi, kandi ko uko yatejwe imbere mu bihugu birimo
Amerika, n’Abanyarwanda bashyigikiye abakora iyi njyana batera imbere.
Yavuze ko hari abahanzi benshi bagaragaza impano muri
Hip Hop, ariko kandi hari n’abandi bacitse intege ahanini bitewe no
kudashyikirwa. Avuga ko “abo nabo ni igihe cyabo kugira ngo bagaruke bakora
ibintu bikomeye, cyangwa bigire ku bahanzi bakuru.”
Bull Dogg yasabye prince Kiiiz kongera kumuha umwanya
bagakorana indirimbo
Bull Dogg yagaragaje ko Prince Kiiiz afite urufunguzo
rwo gutuma Hip Hop Nyarwanda yumvikana ku Isi hose
Prince Kiiiz yavuze ko yahuye na Bull Dogg binyuze mu
ndirimbo yakoranye na Bruce Melodie
Prince Kiiiz yavuze ko yihaye intego yo guteza imbere
abakora Hip Hop mu Rwanda
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘PUTA’ YA JUNONA BULL DOGG
TANGA IGITECYEREZO