RFL
Kigali

Cristiano Ronaldo yatsinze igitego agitura se witabye Imana afite imyaka 20

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:1/10/2024 6:54
0


Rutahizamu w'ikipe y'igihugu ya Portugal na Al Nassr yo muri Arabia Saudite, Cristiano Ronaldo yatsinze igitego agitura Se witabye Imana mu 2005 ubwo uyu mukinnyi yari agifite imyaka 20.



Ku munsi w'ejo ku wa Mbere Saa mbiri z'umugoroba nibwo ikipe ya Al Nassr yatsindaga ibitego 2-1 Al-Rayyan SC yo muri Qatar mu mikino ya Champions League y'Umugabane wa Aziya.

Muri ibi bitego 2 bya Al Nassr icya Kabiri cyatsinzwe na kizigenza Cristiano Ronaldo ku munota wa 76. Nyuma yo gutsinda iki gitego uyu mukinnyi ubitse Ballon d'Or 5 yacyimishimiye mu buryo budasanzwe atari asanzwe akoresha aho yabikoze atunga amaboko mu kirere.

Ibi yabikoze agira ngo ature se witabye Imana iki gitego dore ko ku munsi w'ejo ari nawo munsi yizihirazagaho isabukuru ye y'amavuko.

Nyuma y'uyu mukino Cristiano Ronaldo yavuze ko igitego yatsinze gifite uburyohe butandukanye.

Ati "Igitego cy'uyu munsi gifite uburyohe butandukanye… Nifuzaga ko papa yakabaye ari muzima kuko uyu munsi ni isabukuru ye y'amavuko"

Se wa Cristiano Ronaldo yitabye Imana mu 2005 ubwo uyu mukinnyi yari agifite imyaka 20 akinira Ikipe ya Manchester United. Kuri ubu yakabaye yujuje imyaka 71 bitewe nuko yapfuye afite imyaka 52  aho yazize uburwayi bw'umwijima uterwa n'inzoga.

Cristiano Ronaldo iki gitego yatsindaga cyari icya 441 atsinze mu mikino 523 kuva yagira imyaka 30.


Cristiano Ronaldo watsinze igitego akagitura Se witabye Imana mu 2005

Se wa Cristiano Ronaldo yitabye Imana ubwo uyu mukinnyi yari agifite imyaka 20 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND