RFL
Kigali

Paul Pogba yageneye umutumwa Jadon Sancho, amwibutsa itariki Chelsea izakiniraho na Man United

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:30/09/2024 10:58
0


Umufaransa wakiniye Manchester United, Paul Pogba, yagarutse ku myitwarire ya Jadon Sancho muri Chelsea, amusaba kuzitwara neza ubwo Chelsea izaba icakirana na Manchester United mu Gushyingo.



Kugeza ubu Jadon Sancho yongeye kugira ibihe bidasanzwe mu ikipe ya Chelsea nyuma y'uko yayitijwemo nyuma yo kubura umwanya wo gukina muri Manchester United. 

Jadon Sancho yatijwe muri Chelsea ku munsi wa nyuma w'isoko ry'igura n'igurisha, ubwo yari amaze kubona ko atazabona umwanya wo gukina mu ikipe itozwa na Eric Ten Hag, kandi yari azi neza ko yavuye muri Brussia Dortmund ameze neza. 

Kuva yagera muri Chelsea avuye muri Manchester United atabonaga umwanya wo gukina, Jadon Sancho amaze kugira uruhare mu bitego bitatu, kuko yatanze imipira itatu yabyaye ibitego. 

Nyuma y'uko kuri uyu wa Gatandatu Jadon Sancho yatanze umupira wabyaye igitego mu byo Cole Palmer yatsinze Brighton, kuri iki Cyumweru, Paul Pogba yamwandikiye ubutumwa amushyimira uburyo ari kwitwara neza muri Chelsea. 

Paul Pogba wavuye muri Manchester United muri 2022, ubutumwa yageneye Jadon Sancho yamubwiye ati " Ukomeje kwitwara neza muhungu, impera z'icyumweru nziza muri Chelsea, kandi ukomereze aho.

Paul Pogba yabwiye Jadon Sancho ko yiteguye kongera kumubona yigaragaza ku itariki 3 Ugushyingo 2024, ubwo Chelsea izaba yakinnye na Manchester United, bityo Sancho agakina n'ikipe yamwanze. 

Paul Pogba akomeje kunyurwa n'uko Jadon Sancho ari kwitwara muri Chelsea 

Pogba na Sancho bakinanye muri Manchester United 

Jadon Sancho akomeje kwitwara neza muri Chelsea 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND