RFL
Kigali

Twagirayezu na Umutoni Sandrine begukanye Shampiyona y’Igihugu y’Abato mu magare

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:30/09/2024 8:15
0


Twagirayezu Didier ukinira Kayonza Cycling Club na Umutoni Sandrine ukinira Bugesera Cycling Team, begukanye Shampiyona y’Igihugu y’Amagare y'abato.



Kuri iki Cyumweru tariki 29 Nzeri 2024 guhera Saa Yine z'amanywa mu Karere ka Rwamagana hakinwe Shampiyona y’Igihugu y’Abato mu Magare. Ni irushanwa ryitabiriwe n’ibyiciro bitanu birimo kuva ku bari munsi y’imyaka 11 kugeza ku bari munsi y’imyaka 19.

Mu cyiciro cy'abatarengeje imyaka 19 ,mu bahungu Twagirayezu Didier usanzwe akinira Kayonza Cycling Club yabaye uwa mbere nyuma yo kuzenguruka inshuro 22 intera ya kilometero 1,3 akoresheje iminota 41, amasegonda 17 n’ibice bine.

Yakurikiwe na Byusa Pacifique usanzwe akinira Les Amis Sportifs, Kwizera Thank You usanzwe akinira Cine Elmay, William Natanziki usanzwe akinira Kayonza Cycling Club na Ufitimana Schadrack usanzwe akinira Les Amis Sportifs.

Mu bakobwa batarengeje imyaka 19 hatsinze Umutoni Sandrine ukinira Bugesera Cycling Team akoresheje iminota 41 n’amasegonda 18 nyuma yo kuzenguruka inshuro 19. Yakurikiwe na Iragena Charlotte ukinira Ndabaga Women Team yasize ibice bibiri by’amasegonda na Mutoniwase Béatha ukinira Les Amis Sportifs.

Mu batarangeje imyaka 17 ,mu bahungu hatsinze Shema Robert ukinira Les Amis Sportifs, mu gihe mu bakobwa hatsinze Masengesho Yvonne ukinira Ndabaga Women Cycling Team . Mu batarangeje imyaka 15, mu bahungu hatsinze Intwali Reponse ukinira Cine Elmay naho mu bakobwa hatsinda Liza Jehovaile ukinira Ndabaga Women Team .

Mu batarengeje imyaka 13 mu bahungu hatsinze Kwizera Eric ukinira Cine Elmay Cycling Club naho mu bakobwa hatsinda Umwamikazi Joy Cynthia ukinira Benediction Club . Mu batarengeje imyaka 11 mu bahungu hatsinze David Zanith wa Les Amis Sportifs naho mu bakobwa hatsinda Uwamahoro Françoise wakinaga ku giti cye.

Iyi Shampiyona y’Abakiri bato, yatangijwe n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) mu gutegura Shampiyona y’Isi izabera i Kigali mu 2025 no kuzamura impano z’abakinnyi bakiri mu myaka yo hasi ku buryo bazagenda bakurikiranwa.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND