RFL
Kigali

Rifitanye isano na Laurence! Igisobanuro n’imiterere y’abitwa izina ‘Lorenzo’

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:26/09/2024 10:43
1


Nyuma yo kubona ko hari amazina amwe n’amwe abanyarwanda baba badasobanukiwe, InyaRwanda yafashe icyemezo cyo kujya ibagezaho ubusobanuro bw'amwe mu mazina aba agezweho muri icyo gihe.



Lorenzo ni izina rihabwa abana b’abahungu rifite inkomoko mu rurimi rw’Ikilatini, rikaba risobanura “Ikamba ry’ubutsinzi.”

Inkomoko y’izina Lorenzo ni verisiyo y’Ikilatini y’izina Lawrence na Laurence cyangwa Laurentius (uko byandikwaga mu bihe byo ha mbere), nk’uko bisobanurwa n’urubuga familyeducation.com.

Kiliziya Gatolika, yizihiza Mutagatifu Lorenzo ku itariki 10 Ukwakira buri mwaka.

Bimwe mu biranga ba Lorenzo:

Aba ari umuhungu ukunda kugira impuhwe mu buzima busanzwe, agakoresha imbaraga zose mu gushaka kumvisha abandi ibitekerezo bye. Aho ageze hose ashaka uburyo bwose abantu bamubona kandi bakamwumva neza ko yahageze, gusa iyo igitekerezo cye kibashije kumvwa rimwe na rimwe gitanga umusaruro kuri benshi.

Kimwe mu bimubabaza, ni ukuba ahantu batamwumva cyangwa ngo bamwumvire muri rusange.

Lorenzo kandi, agaragara nk’inyangamugayo mu buzima busanzwe, kandi akanakunda ibintu bikozwe mu mucyo no mu butabera.

Aho uzamusanga hose, uzasanga yirinda ndetse yanga urunuka abantu bagira amanyanga muri rusange.

Uzamusangana ubuhanga budasanzwe mu kumvisha abantu ibyo we yifuza ko bumva, ariko na none akagira impano yo kumvwa n’abantu bakanamwumvira.

Ntiyihishira! Uko yumva ibintu niko abigaragaza. Ni ukuvuga ko iyo ababaye biba bigaragara n’iyo yishimye biba bigaragara, ntabwo bibaho ko yaguhisha ikintu kinyuranye n’ikiri ku mutima we.

Ibyiza byose aba yumva yabisangira n’inshuti ze n’umuryango kuko kimwe mu bintu bimushimisha cyane ni ukuba hamwe n’abantu babanye neza kandi bishimiranye.

Uzasanga arangwa n’impano zitandukanye ariko abenshi mu bitwa iri zina bakunze kuba abarimu, abanyamategeko, cyangwa se abanyamakuru, ku buryo aho azaba ari hose azabasha gushyira mu bikorwa ibyo atekereza byose bitamusabye kubicisha hirya no hino.

Isooko: Imvano TV

  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ngabo Yves 1 day ago
    Muza nsobanurira izina Yves





Inyarwanda BACKGROUND