Nyuma yo kubona ko hari amazina amwe n’amwe abanyarwanda baba badasobanukiwe, InyaRwanda yafashe icyemezo cyo kujya ibagezaho ubusobanuro bw'amwe mu mazina aba agezweho muri icyo gihe.
Lorenzo ni izina rihabwa
abana b’abahungu rifite inkomoko mu rurimi rw’Ikilatini, rikaba risobanura “Ikamba
ry’ubutsinzi.”
Inkomoko y’izina Lorenzo
ni verisiyo y’Ikilatini y’izina Lawrence na Laurence cyangwa Laurentius (uko byandikwaga
mu bihe byo ha mbere), nk’uko bisobanurwa n’urubuga familyeducation.com.
Kiliziya Gatolika,
yizihiza Mutagatifu Lorenzo ku itariki 10 Ukwakira buri mwaka.
Bimwe mu biranga ba
Lorenzo:
Aba ari umuhungu ukunda
kugira impuhwe mu buzima busanzwe, agakoresha imbaraga zose mu gushaka kumvisha
abandi ibitekerezo bye. Aho ageze hose ashaka uburyo bwose abantu bamubona
kandi bakamwumva neza ko yahageze, gusa iyo igitekerezo cye kibashije kumvwa
rimwe na rimwe gitanga umusaruro kuri benshi.
Kimwe mu bimubabaza, ni
ukuba ahantu batamwumva cyangwa ngo bamwumvire muri rusange.
Lorenzo kandi, agaragara
nk’inyangamugayo mu buzima busanzwe, kandi akanakunda ibintu bikozwe mu mucyo
no mu butabera.
Aho uzamusanga hose,
uzasanga yirinda ndetse yanga urunuka abantu bagira amanyanga muri rusange.
Uzamusangana ubuhanga budasanzwe
mu kumvisha abantu ibyo we yifuza ko bumva, ariko na none akagira impano yo
kumvwa n’abantu bakanamwumvira.
Ntiyihishira! Uko yumva
ibintu niko abigaragaza. Ni ukuvuga ko iyo ababaye biba bigaragara n’iyo
yishimye biba bigaragara, ntabwo bibaho ko yaguhisha ikintu kinyuranye n’ikiri
ku mutima we.
Ibyiza byose aba yumva
yabisangira n’inshuti ze n’umuryango kuko kimwe mu bintu bimushimisha cyane ni
ukuba hamwe n’abantu babanye neza kandi bishimiranye.
Uzasanga arangwa n’impano
zitandukanye ariko abenshi mu bitwa iri zina bakunze kuba abarimu, abanyamategeko,
cyangwa se abanyamakuru, ku buryo aho azaba ari hose azabasha gushyira mu
bikorwa ibyo atekereza byose bitamusabye kubicisha hirya no hino.
Isooko: Imvano TV
TANGA IGITECYEREZO