Kigali

Icyiciro cya kabiri cy'Urubyiruko rufashwa n'umushinga uterwa inkunga na EU rwasoje amahugurwa

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:28/09/2024 7:46
2


Binyuze mu mushinga uterwa inkunga n’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi (EU), AEE Rwanda ku bufatanye na Tearfund, batanze ibyemezo ku rubyiruko 22 (10 b’igitsinda gabo na 12 b’igitsina gore) barangije amahugurwa y'amezi atatu mu bijyanye n’ubuhinzi bw'imboga n'imbuto bugezweho no gutunganya ibibukomokaho.



Uru rubyiruko rwanahawe amafaranga agera kuri Miliyoni imwe n'ibihumbi magana atanu (1,500,000 Rwf) kuri buri wese, azababera intangiriro mu gushyira mu bikorwa imishinga yabo yo mu buhinzi.

Umuryango Nyafurika w’Ivugabutumwa, African Evangelic Enterprise (AEE Rwanda) ku bufatanye na Tearfund, babinyujije mu mushinga wo guteza imbere ubuhinzi bw’imboga n’imbuto bashyira mu bikorwa ku nkunga y’Umuryango w'Ubumwe bw’Ibihugu by’ Uburayi (European Union), batanze ibyemezo ku rubyiruko rwahawe amahugurwa ajyanye n’ubuhinzi bw'imbuto n'imboga bugezweho ndetse no gutunganya ibibikomokaho.

Kuri uyu wa 27 Nzeri 2024, ni bwo hasojwe ku mugaragaro ku nshuro ya kabiri amahugurwa y’urubyiruko rugera kuri 22 rurimo abahungu 10 n'abakobwa 12 bari bamaze amezi 3 aho biga ibijyanye n'ubuhinzi bw'imboga n'imbuto bugezweho ndetse no kongerera agaciro ibibikomokaho, mu ntego igira iti: ''Urubyiruko mu buhinzi bw'imboga n'imbuto; Inkingi y'Ubukungu burambye''. Uyu mushinga ukaba uherekeza imishinga y’urubyiruko rwo mu turere tune usanzwe ukoreramo, ari two Gasabo, Rwamagana, Kayonza na Bugesera.

Iki gikorwa cyitabiriwe kandi n’inzeho za Leta zirimo Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi, Ikigo cya Leta cyita ku rubyiruko ruri mu buhinzi (RYAF), ibigo bya Leta nka RAB, RICA, RSB, n’ibindi.

Bwana Wilson Kabagamba, umuyobozi w’imishinga wari ahagarariye Umuyobozi Mukuru wa AEE Rwanda, niwe watangije iki gikorwa ku mugaragaro, aho yatangiye ashimira urubyiruko rwigiriye icyizere ndetse rukanitabira aya mahugurwa. Yarushimiye kuba rwarihanganiye ibitoroshye rwanyuzemo mu mezi 3 rwahawemo amahugurwa, ndetse arusaba ko ubumenyi bahawe babubyaza umusaruro. Yashimiye kandi abafatanya bikorwa kuba bitabiriye kugira ngo bashyigikire ibikorwa birimo urubyiruko kandi bigamije kubafasha gutera imbere no kugira ubuzima bwiza.

Uru rubyiruko kandi rwanashimiwe cyane na Bwana Bizimana Olivier wari uhagarariye Umuyobozi mukuru wa Tearfund aho yashimye umurava rwagaragaje anaboneraho kubaha impanuro. Yagize ati: ''Ubumenyi mwahawe mutabufatanije n'indangagaciro ntacyo bwaba bumaze. Muharanire kugira indangagaciro mu gushyira mu bikorwa imishinga yanyu kandi mugire impinduka yuzuye igaragarira buri wese''.

Umufatanyabikorwa muri iyi gahunda, Umuyobozi Mukuru wa RYAF, Bwana Rwiririza JMV yashimiye urubyiruko cyane kandi aruha impanuro nyinshi zijyanye n’amahirwe bafite badakwiriye gupfusha ubusa. Yababwiye ko RYAF ikorana n’urubyiruko ruri mu buhinzi mu gihugu cyose, ko hadakwiriye kugira n’umwe uburamo. 

Yahimiye umushinga n’abawushyira mu bikorwa, at: “Mudufasha akazi cyane, kuko dushinzwe gufasha urubyiruko ruri mu buhinzi, ibi biratunezeza cyane kandi tuzakomeza gufatikanya namwe”. Yavuze kandi ko azafatikanya na AEE ndetse na Tearfund gusura uru rubyiruko kimwe na bakuru babo basoje iyi gahunda umwaka ushize, kugira ngo harebwe icyo amahugurwa bahawe yamaze ndetse n’icyo bamaze kwigezaho.

Ibi byakomerejweho n'ubutumwa uwari uhagarariye Umuryango w'Ubumwe bw’Ibihugu by’ Uburayi (European Union)  Bwana Alex Mugayi yageneye uru rubyiruko. Ati: ''Igishoro cya mbere ni ubumenyi kandi mwarabuhawe mu mahugurwa mwari mumazemo amezi 3, mwongereho indangagaciro kandi muharanire kugera kure mu buhinzi kuko mwebwe rubyiruko ni mwe ejo hazaza h'igihugu''.

Ni mu gihe umukozi wa Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi witabiriye iki gikorwa ahagarariye iyi Minisiteri yashimiye uru rubyiruko ko rwahisemo neza aho kujya mu bidafite akamaro ahubwo bagahitamo kugana ubuhinzi buzabateza imbere, bugateza imbere n'igihugu cyabo. 

Yanabibukije kandi ko badakwiye guterwa ipfunwe n'ubuhinzi ahubwo ko bagomba kujya banaburata ku mbuga nkoranyambaga aho kugira ngo bajye bashyiraho ibintu by'urukozasoni nk'abandi b’imburamumaro bariho ubu, ahubwo ko bajya berekana ubuhinzi barimo bakanagura isoko y’ibibukomokaho. Yabahishuriye amahirwe menshi ariho ashobora kubafasha, kandi asoza yizeza urubyiruko ko Minisiteri y’urubyiruko izababa hafi mu rugendo rwiza batangiye.

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y'Ubuhinzi, Alice Mukamugema, akaba n’umushyitsi mukuru muri iki gikorwa yashimye byimazeyo AEE Rwanda na Tearfund hamwe na EU batekereje gukora iyi gahunda nziza yo gufasha urubyiruko mu buhinzi bw'imboga n'imbuto. Yakomeje abwira urubyiruko ko rwahisemo neza kwitabira aya mahugurwa no kugana ubuhinzi. Yanakomoje ku kuba amaze igihe akorana bya hafi n'abashyira mu bikorwa uyu mushinga ndetse asezeranya uru rubyiruko rugera kuri 22 ko nka Minisiteri bazababa hafi no gushyira mu bikorwa imishinga yabo.

Tuganira n’Umuyobozi w’ibikorwa by’uyu mushinga muri AEE Rwanda, Bwana Uwiringiye Simeon, yavuze ko urubyiruko rwahawe ubumenyi bugamije kwagura ibitekerezo byarwo, ruhuzwa n’abafatanyabikorwa ndetse n’ibindi bigo bigamije kubatyaza mu kumva no gukora neza imishinga aribyo YEAN, Agri Research Unguka Ltd, Nyarutarama Business Incubation Center, RICEM, n’abandi. 

Yanavuze kandi ko ibi bigo byabahuguye bifite inararibonye mu gukorana n'urubyiruko, anabashimira cyane urukundo n’umuhati babikoranye. Yashimiye kandi cyane ubuyobozi bw’Uturere twa Gasabo, Bugesera, Rwamagana na Kayonza uyu mushinga ukoreramo, avuga ko imikoranire ari myiza kandi ko bimanuka bikagera no ku nzego zo hasi ari nabyo bituma ibikorwa bigenda neza.

Yakomeje agira ati: ''Ubu bize byinshi bakora byinshi, bafashwa gusobanukirwa ibyo bagiye kujyamo kandi banakoze imishinga myiza. Byabaye ngombwa ko tubashyigikira, maze buri wese tumugenera inkunga y'amafaranga Miliyoni 1 n'igice nk'intangiriro kugira ngo bazabashe kugera ku nzozi zabo kandi bahure n'ibigo by'imari n'ahandi amafaranga abasha kuva, bagamije guhuriza hamwe ubushobozi buzabasha kubateza intambwe ifatika banyurije mu mishinga yabo bakoze''.

Emmanuel Niyonzima wari uhagarariye urundi rubyiruko muri aya mahugurwa, akaba anakomoka mu karere ka Gasabo yatangarije InyaRwanda ibyo bungutse. Ati: ''Nkora ubuhinzi bujyana n'ikoranabuhanga bubasha kujyana n'imihindagurikire y'ikirere. Rero mu mahugurwa twahawe amasomo menshi yo guhangana n'iyi mihindagurikire y'ibihe ku buryo itagira ingaruka ku buhinzi. Amafaranga nahawe kimwe na bagenzi banjye twiteguye kuyakoresha neza ntituyajyane mu bindi, kandi nanabwira urundi rubyiruko ko ubuhinzi bakwiye kubugana kuko nta kimwaro kirimo ahubwo ko ari umwuga mwiza ubasha kubakiza iyo ukozwe kinyamwuga".

Mugenzi we witwa Uwoyiremeye Jehovanis uturuka mu karere ka Kayonza yatangaje ko nk'umukobwa nta kibazo afite cyo kuba yakora ubuhinzi ndetse ko yabugannye kuko abukunda. Ati: ''Ndabizi hari abakobwa b'iki gihe bumva ko ubuhinzi ari ubw’abashaje ndetse ko batabukora. Baribeshya kuko ubuhinzi niyo soko y'ubukungu burambye. 

Nabugannye mbukunda kandi ngiye gushyira mu bikorwa ibyo nigishijwe mbifashijwemo n'inkunga nahawe, cyane ko nanize ibijyanye no kongerera agaciro umusaruro uturuka ku nanasi. Ubu ndabikora neza, ndetse abantu batangiye kunshakisha kugira ngo bagure ibyo nkora. Ndasaba ko ibigo bifasha kandi bigatanga ubuziranenge byazatwakira maze bikatuyobora muri iki gikorwa nk’urubyiruko, bityo tukazabasha gukora neza no kugurisha byoroshye ibyo twongerera agaciro bikomoka ku buhinzi.

Uru rubyiruko rugera kuri 22 rwerekanye ko rwishimiye icyangombwa cy’amahugurwa (certificate) ndetse n'inkunga rwahawe ndetse mu ngamba bagaragaje banerekana ko bagiye gushyira mu bikorwa imishinga berekanye. Banakomoje kandi ku kuba ubumenyi bahawe ari ntagereranywa kandi ko biteguye guhindura no guteza imbere ubuhinzi n'isoko ry'ubuhinzi bw'imboga n'imbuto n’ibyongererewe agaciro bibikomokaho.

Icyiciro cya Kabiri cy'urubyiruko rufashwa n'umushinga AEE Rwanda uterwa inkunga na EU, rwasoje amahugurwa

Urubyiruko rugera kuri 22 rwahawe impamyabushobozi nyuma y'amahugurwa yamaze amezi 3 bigishwa ubuhinzi bw'imboga n'imbuto

Bwana Alexis Mugayi waruhagarariye EU yagejeje inkunga ku rubyiruko

Umuyobozi mukuru muri MINAGRI, Alice Mukamugema yahaye inkunga urubyiruko rwarangije amahugurwa

Bwana Simeon Uwiringiyimana umuyobozi w'ibikorwa by'uyu mushinga muri AEE Rwanda, ubwo yashyikirizaga amafaranga y'inkunga umwe mu rubyiruko

Bwana Olivier Bizimana wari uhagarariye Tearfun hamwe na Wilson Kabagamba uhagarariye ibikorwa bya AEE Rwanda, bashyikirije inkunga umwe mu rubyiruko

Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y'Ubuhinzi, Alice Mukamugema, yahaye ubutumwa bwihariye urubyiruko rurangije amahugurwa

Bwana Alexis Mugayi wari uhagarariye EU muri iki gikorwa, yahaye impanuro urubyiruko

Umuyobozi mukuru wa RYAF, Bwana Rwiririza JMV yashyikirije inkunga urubyiruko 





Buri wese mu rubyiruko 22 rwahawe aya mahugurwa yahawe inkunga ya 1,500,00 RWF

Bwana Simeon Uwiringiye yagaragaje intego y'uyu mushinga, anasobanura birambuye ubumenyi bahaye urubyiruko

Uru rubyiruko rwiyemeje gushyira mu bikorwa ubumenyi bahawe babinyujije mu mishinga yabo


AMAFOTO: Jean Nshimiyimana - InyaRwanda 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ukwishaka Asouman 3 months ago
    Byiz cyane kbs
  • kwishakaasumani@gmail.com3 months ago
    Byiz cyane kbs



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND