RFL
Kigali

Basketball: Chad Bowie Jordan wa Kepler BBC niwe wabaye MVP wa Shampiyona

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:23/09/2024 9:16
0


Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru ku tariki 22 Nzeri 2024, nibwo Shampiyona y'u Rwanda muri Basketball yasozwaga, APR BBC yegukana igikombe, naho Chad Bowie Jordan aba MVP wa Shampiyona.



Chad Bowie Jordan ukinira Kepler BBC yabonye igihembo cya MVP, Most Valuable Player, muri Shampiyona yose, nyuma y'uko isojwe ariwe watsinze amanota menshi 410, afite umwanya wa Gatatu mu batsinze amanota menshi bagerageje gutsinda amanota atatu, aho afite amanota 54. 

Chad Bowie Jordan wagizwe MVP wa Shampiyona ya Basketball 2024, kandi afite umwanya wa kabiri mu batsinze amanota abiri inshuro nyinshi, aho afitemo amanota 88 ndetse yanakoze steals 62. 

Mu bindi bihembo byahawe abantu ku giti cyabo, harimo icya Top Scorer, ubwo ni uwatsinze amanota menshi. Chad Bowie Jordan wa Kepler BBC ni nawe wegukanye iki gihembo cya Top scorer of the season. 

Kambuyi Pitchou ukinira  REG BBC, yegukanye igihembo cya Best Defender of the Season, aho yakoze rebounds 210, ndetse na blocks 49 mu mwaka w'imikino wa basketball. 

Ndizeye Ndayisaba Dieudonne ukinira Patriots BBC, yatwaye igihembo cya Best 3 Points shooter, ubwo ni umukino mwiza mu gutsinda amanota atatu. Shampiyona ya Basketball irangiye Ndayisaba Dieudonne atsinze amanota 64 agerageza gutsinda amanota atatu. 

MUHOZA Fabrice ukinira ESPOIR BBC yabonye igihembo cya MIP, Most Improved Player. Fabrice 

yatanze Assists 13, akora blocks 59, atsinda amanota 113, ndetse akora rebounds 109. 

Isiah Jaleel Miller ukinira APR BBC niwe wahawe igihembo cya MVP of Playoffs. 

Umutoza wa Patriots BBC Henry Mwinuka, yabaye umutoza w'umwaka, nyuma yo gusoza imikino ya Regular Season adatsinzwe umukino n'umwe, agatsinda imikino itatu muri kimwe cya kabiri kabiri ndetse akanatsinda imikino ibiri mu mikino ya nyuma ya BetPawa Pla yoffs. 

   Chad Bowie Jordan ukinira Kepler BBC niwe wabaye  MVP wa Shampiyona y'u Rwanda muri Basketball 

Imbamutima za Chad Bowie Jordan kuri story ya Instagram 

Isiah Jaleel Miller ukinira APR BBC niwe wahawe igihembo MVP wa Playoffs 

APR BBC niyo yegukanye igikombe cya Shampiyona ya Basketball 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND