RFL
Kigali

Arsenal y'abakinnyi 10 yihambiye kuri Manchester City akagozi gacika ku isegonda rya nyuma

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:22/09/2024 20:03
0


Ikipe ya Arsenal y'abakinnyi 10 yanganyije na Manchester City ibitego 2-2 mu mukino wo ku munsi wa 5 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bwongereza



Uyu mukino wakinwe kuri iki Cyumweru Saa Kumi n'Imwe n'igice kuri Etihad Stadium.

Umukino watangiye ikipe ya Manchester City iri hejuru ndetse ku munota wa 7 yashoboraga kuba yabonye igitego ku mupira mwiza Bernado Silva yari ahaye Ilkay Gundogan gusa kuwutereka mu izamu biramunanira.

Bidatinze ku munota wa 9 iyi kipe yafunguye amazamu ku mupira mwiza Savinho yari azamukanye awucisha mu maguru ya ba myugariro ba Arsenal usanga Erling Haaland nawe awutereka mu nshundura.

Manchester City yaje gukora impinduka mu kibuga hakiri kare aho Rodri wagize  ikibazo cy'imvune yasimbuwe na Mateo Kovacic.

Ku munota wa 22 Arsenal yabonye uburyo bwa mbere imbere y'izamu muri uyu mukino ndetse ihita inabubyaza umusaruro itsindamo igitego cyo kwishyura aho uwitwa Gabriel Martinelli yazamukanye umupira yiruka ahita awuhereza Ricardo Calafiori nawe arekura ishoti riragenda rijya mu nguni ya ruguru rinyeganyeza inshundura.

Nyuma y'uko Manchester City yishyuwe yihariye umupira cyane arinako isatira ishaka uko yabona igitego cya 2 ariko ba myugariro ba Arsenal bakomeza kuba maso.

Ku munota wa 46 Arsenal yabonye igitego cya 2 gitsinzwe na Gabriel Maghalhaes akoresheje umutwe ku mupira wari uvuye muri koroneri yaritewe na Bukayo Saka.

Mbere yo kujya kuruhuka ikipe y'abarashi yahawe ikarita y'umutuku aho Leandro Trossard yari akoreye ikosa Bernado Silva, umusifuzi ahita amuha ikarita ya kabiri y'umuhondo bibyara umutuku.

Igice cya kabiri cyatangiye Mike Arteta akora impinduka mu kibuga akuramo Bukayo Saka ashyiramo Ben White.

Manchester City yakomeje yagiye ishimuta umupira bigera aho igira 91% mu bijyanye no guhererekanya ndetse ikaba arinako igerageza uburyo nk'aho Kayle Walker yahaye umupira mwiza Erling Haaland ashyiraho umutwe gusa David Raya aratabara.

Manchester City yagiye yakoze impinduka mu kibuga Jeremy Doku,Kayle Walker na Savinho bavamo basimburwa na Phil Foden,John Stones na Jack Grealish ndetse arinako ikomeza gusatira gusa ba myugariro n'umunyezamu wa Arsenal bihagararaho.

Abasore ba Arsenal bagiye barugarira karahava gusa umukino ubura amasegonda 55 ngo urangire Manchester City ibona igitego cya 2 gitsinzwe na John Stones.

Manchester City yahise ijya ku mwanya wa mbere n'amanota 13 naho Arsenal ijya ku wa 4 n'amanota 11.



Arsenal yanganyije na Manchester City ibitego 2-2







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND