RFL
Kigali

Uko Beyonce yahaye gasopo 50 Cent amuziza Jay Z

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:23/09/2024 11:04
0


Umuraperi w'icyamamare 50 Cent, yahishuye uburyo umuhanzikazi Beyonce yigeze kumwihererana akamuha gasopo yo kutongera kuvuga ku mugabo we Jay Z.



Si ibanga ko umuraperi akaba n'umukinnyi wa filime Curtis Jackson uzwi nka 50 Cent amaze igihe kinini adacana uwaka na Jay Z ndetse ni kenshi akunze kumwibasira ku mbuga nkoranyambaga ndetse aherutse no kuvuga ko amakimbirane ari hagati yabo yaba  yaratumye Jay Z amubuza kuririmba muri 'Super Bowl ya 2022' cyakoze Eminem akamutakambira bikarangira Jay Z amwihoreye akaririmba.

Nyamara nubwo 50 Cent akunze kuvuga ku mubano mubi uri hagati ye na Jay Z, yahishuye ko Beyonce yigeze kumuha gasopo akamubuza kutongera kuvuga ku mugabo we cyangwa ngo amuvuge mu ndirimbo ze.

Ibi bintu byatunguye benshi yabivugiye mu kiganiro 'The Breakfast Club' kiri mu biganiro by'imyidagaduro bikunzwe muri Amerika aho gikorwa na Charmagne Tha God uri mu banyamakuru bakunzwe hamwe na DJ Envy. Aba bagabo babiri nibo babajije 50 Cent niba ibivugwa aribyo ko Beyonce yigeze kumwihaniza.

Mu gusubiza 50 Cent yagize ati ''Nubwo Jay Z hari ibyo tutumvikanaho ariko sinabura kuvuga ko nubaha umuryango wabo, nubaha uburyo bombi barwanirana ishyaka. Ngaho nyine mwibaze ko Beyonce yatinyutse kumpangara ubwo narimaze iminsi mvuga nabi umugabo we''.

Yakomeje ati''Hari mu 2014 duhuriye mu birori i Las Vegas, ubwo hari hagezweho igihe cy'amafoto nahise mbona Beyonce anyegereye ambwira ko twajya kuruhande tukavugana''. 50 Cent asekamo yakomeje ati''Nabonaga rwose yarakaye ntangira kugira ubwoba, tugeze hirya gato yarahindukiye ambwira ko atishimiye amagambo maze iminsi mvuga ku mugabo we. Nta nubwo yampaye umwanya wo kumusubiza ahubwo yahise ambwira ko ngomba kubihagarika kandi ngo ntazigere yumva mvuga izina ry'umugabo we mu ndirimbo zanjye''.

50 Cent yongeyeho ati '''Rwose nabuze icyo musubiza ahita ahindukira aragenda, ubuse koko Beyonce nari kumusubiza ngwiki? kugeza n'ubu biri mu bintu bituma mwubaha kuko njyewe sindabona abandi bagore bavuganira abagabo babo kuriya, iyo mubonye akenshi mbita mbyibuka ngaseka''.

Ubwo 50 Cent yabazwaga niba nyuma yaho Beyonce amuhaye gasopo yarongeye kuvugana nawe yasubije ati''Oya ntabwo turongera kuvugana kuva ubwo, na mbere yaho ntabwo twavuganaga''. 

Ababijwe niba Beyonce ariwe mpamvu atari yavuga Jay Z mu ndirimbo ze, yasubije aseka ati ''Erega uriya ni Beyonce wabinsambye nari kubyanga se?

50 Cent yahishuye uburyo Beyonce yigeze kumuha gasopo kuri Jay Z

Yavuze ko Beyonce yamubwiye kutongera kuvuga ku mugabo we cyangwa kumwibasira mu ndirimbo

Uyu muraperi avuga ko nubwo hari ibyo atumvikana na Jay Z gusa ngo yubaha umuryango we









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND