Diamond yahuriye ku rubyiniro na Jason Derulo, bukaba bwari ubwa mbere baririmbanye Komasava Remix imbere y’abakunzi babo, ibi byazamuye amarangamutima ya benshi, nk'uko bigaragara mu bitangazamakuru bitandukanye n’imbuga nkoranyambaga.
Amateka Jason Derulo na Diamond Platnumz bandikiye ku
rubyiniro mu iserukiramuco rya DStv Delicious, bari kumwe na Khalil Harrison na
Chley bahuriye muri Komasva Remix ntazibagirana.
Aba bahanzi bose batanze umunezero wo ku rwego rwo hejuru
bihura neza n’ibyo abakunzi babo bari bitabiriye iri serukiramuco bari
babategerejeho.
Mbere y'uko aba bose bahurira ku rubyiniro Jason Derulo, yari yabanje gutangaza ko we n’icyamamare mu njyana ya Bongo, biteguye guhereza
ibintu by'akataraboneka abakunzi babo muri Johannseburag ho muri Afurika y'Epfo.
Jason Derulo mbere y’iri serukiramuco ati”Bantu bacu dutewe
ishema namwe, twiteguye kubana muze muri benshi twishimane bidasanzwe.”
Komasava Remix ikaba ari imwe mu ndirimbo ziri kwitabazwa
cyane mu birori n’ibitaramo bitandukanye, maze imbyino yayo ikarushaho kuzamurira
umunezero abayitabaza.
Uburyo inyikirizo yayo ikoze biri mu bikomeza gukora ku
mutima wa benshi.
Ubwo yajyaga hanze mu gihe cy’amasaha 14, yari imaze
kurebwa inshuro Miliyoni kuri YouTube, mu gihe mu kwezi kumwe imaze kurenza
inshuro Miliyoni 20 kuri uru rubuga.
Ni mu gihe ariko kuko Diamond Platnumz ari izina ryamaze gushinga imizi, urumva rikomatanye na Jason Derulo hamwe n’abasore bameze neza mu njya ya Amapiano Khalil na Chley, icyo kwitega kikaba nta kindi kirenze ibitangaza mu muziki.
KANDA HANO WUMVE UNAREBE KOMASAVA REMIX
Abafana bitabiriye ku bwinshi kandi ibyishimo n'umunezero bifuzaga babibonye mu bihangano bitandukanye birimo Komasava Remix
TANGA IGITECYEREZO