Umuziki ni kimwe n'umuryango umuntu ahitamo kubamo, akawizirikaho kugeza akagozi gacitse, cyangwa se yegujwe bitewe n'ibikomere uhuriramo nabyo! Mu bihe bitandukanye, abahanzi mu ngeri zinyuranye bumvikanishije ko hari igihe cyageze bakifuza kuva mu muziki bitewe n'impamvu zinyuranye zirimo guhozwa ku nkeke, kutabona inyungu muri byo.
Umuhanzi Icyishaka Davis
wamenye nka Davis D yiyongereye ku rutonde rw'abahanzi bemeza ko nubwo hari
ahantu heza bageze, ariko mu myaka mike ishize bagerageje kuva mu muziki, bitewe
n'ibyo bitegaga ku bantu batigeze babona cyangwa se indirimbo yabahombeye mu
buryo bukomeye.
Mu kiganiro na
InyaRwanda, uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Biryogo' yasobanuye ko mu
myaka 10 ishize ari mu muziki nta cyuho cyagaragaye mu bikorwa bye nk'uko
byigaragaza ku mbuga yagiye ashyiraho ibihangano bye, ariko kandi yigeze
gutekereza kureka umuziki.
Hari mu 2019. Ati
"Ntabwo nigeze ngira ibyo bihe ngo numve nabireka n'igice numva wenda nari
nacitse intege n'igihe navugaga nti indirimbo bita 'Dede' nidafata ndareba
ibindi bintu mba nkora."
Uyu muhanzi yasobanuye ko
yakoze iriya ndirimbo yumva izagukundwa mu buryo bukomeye, ariko kandi yari
yisigarije amahitamo y'uko idakunzwe, azava mu muziki akajya mu byo yize mu
mashuri.
Davis D yasobanuye ko ku
bw'amahirwe indirimbo ye yakunzwe, kandi ayigereranya n'umugisha waje mu
buzima bwe kuko 'ni nayo ishingiyeho ibintu byose mu muziki wanjye'.
Yavuze ko yagize ubwoba,
ndetse atekereza kuva mu muziki ahanini bitewe n'uko yari amaze igihe ashyira
hanze indirimbo 'nyinshi nziza' sosiyete ntizakire ku kigero yari aziteho.
Akomeza ati "Hari indirimbo nyinshi nari maze gutanga ntizakundwa ariko nkibaza impamvu zitagera ku kiregero cya nyacyo. Kuko iyo ugiye kureba 'Dede' ni indirimbo yakunzwe cyane mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba, ntabwo ari indirimbo yakunzwe i Kigali cyangwa mu Rwanda gusa, n'izindi zabaga zakunzwe ariko kubera ibintu numvaga nshaka ntari narageraho aho nshaka muri make."
Uyu muhanzi yasobanuye ko ajya gushyira hanze iriya ndirimbo yari mu bihe bitoroshye, ku buryo yandika 'Dede' yashakaga ko imukura mu buzima bw'umuhanzi utaragera ku rwego rwiza, ahubwo akaba umuhanzi w'icyitegererezo, byanamusunikiye gukomeza gukora umuziki kugeza n'ubu.
Davis D atangaje ibi mu
gihe ari kwitegura gukora igitaramo yise "Shine Boy Fest" cyo
kwizihiza imyaka 10 ishize ari mu muziki, kizabera muri Kigali Conference and Exhibition
Village ahazwi nka Camp Kigali.
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA DAVIS AGARUKA KU RUGENDO RW'IMYAKA 10 MU MUZIKI
TANGA IGITECYEREZO