Umunyamideli, umubyinnyi umaze gushinga imizi ku mbuga nkoranyambaga,Rose Wanjiku wamamaye nka Ikoh Roz yagize icyo avuga ku mukunzi we Willy Paul ukunze kuvugwaho inkuru z’ubushurashuzi.
Willy Paul umaze imyaka igera muri 15 mu muziki aho yagiye akorana n’abahanzi bafite ibigwi mu muziki wa Karere k’Ibiga Bigari nka Meddy, Alikiba na Rayvany, ukunda kuvugwa mu nkuru n’abandi bagore bisa nkaho bidafashe ku mukunzi we Roz nk'uko yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Mungai Eve.
Roz yagaragaje ko gushurashura ari umuco w’abagabo bose
ati”Ibyo ni ibintu bisanzwe, abagabo bagenda bandikira abantu batandukanye.
Ntawamenya ngo bijyanye n’akazi cyangwa ibindi. Gusa njye ibyo ntacyo bintwaye.”
Ati”Gusangira ni byiza. Kandi umugabo utwara imodoka
nyinshi aba ari inararibonye. Ariko imodoka itwarwa n’abagabo benshi iba ari
igihuha.”
Roz na Willy Paul batangiye kuvugwa mu rukundo mu mwaka wa
2023, uyu mukobwa akaba yaravukiye muri Murang’a ajya i Nairobi kuhakomereza
Kaminuza.
Roz urukundo rwo kubyina rwaje akiri muto ndetse
abanyapolitike n’abandi bavuga rikijyana bagakunda uko abikora. Maze amaze
kuzuza imyaka 18 aza kubigira umwuga.
Izina rye ariko rigenda rirushaho kuzamuka ku mbuga
bitewe n'ibyo asangiza abamukurikira binajyana no kwibasirwa.
Mu bihe bitandukanye Willy Paul yagiye akunda cyangwa
kumvikana mu nkuru z’urukundo n’abakobwa batandukanye barimo nka Nadia Mukami
uheruka gukorana indirimbo na Bruce Melodie.
Byigeze kuvugwa ko yambitse impeta umuraperikazi Alaine Laughton mu mwaka wa 2017 mu nyumariko byaje kurangira bimenyekanye ko bafitanye ubucuti bukomeye atari urukundo dore ko nabakoranye n'indirimbo.
Mu 2021 yambitse impeta Awinja Mwaura nyuma yaho ariko
nabwo yagiye yumvikana mu nkuru z’urukundo n’abandi.
Uyu mugabo kandi afite abana babiri aribo King Damian na
Sonya Wilson yabyaranye n’abagore batandukanye
TANGA IGITECYEREZO