RFL
Kigali

Roz yatangaje uko abona ubushurashuzi bwa Willy Paul bari mu rukundo

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:23/09/2024 10:59
0


Umunyamideli, umubyinnyi umaze gushinga imizi ku mbuga nkoranyambaga,Rose Wanjiku wamamaye nka Ikoh Roz yagize icyo avuga ku mukunzi we Willy Paul ukunze kuvugwaho inkuru z’ubushurashuzi.



Willy Paul umaze imyaka igera muri 15 mu muziki aho yagiye akorana n’abahanzi bafite ibigwi mu muziki wa Karere k’Ibiga Bigari nka Meddy, Alikiba na Rayvany, ukunda kuvugwa mu nkuru n’abandi bagore bisa nkaho bidafashe ku mukunzi we Roz nk'uko yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Mungai Eve.

Roz yagaragaje ko gushurashura ari umuco w’abagabo bose ati”Ibyo ni ibintu bisanzwe, abagabo bagenda bandikira abantu batandukanye. Ntawamenya ngo bijyanye n’akazi cyangwa ibindi. Gusa njye ibyo ntacyo bintwaye.”

Ati”Gusangira ni byiza. Kandi umugabo utwara imodoka nyinshi aba ari inararibonye. Ariko imodoka itwarwa n’abagabo benshi iba ari igihuha.”Roz ari mu bakobwa bakomeje kwigwizaho igikundiro ku mbuga nkoranyambaga 

Roz na Willy Paul batangiye kuvugwa mu rukundo mu mwaka wa 2023, uyu mukobwa akaba yaravukiye muri Murang’a ajya i Nairobi kuhakomereza Kaminuza.

Roz urukundo rwo kubyina rwaje akiri muto ndetse abanyapolitike n’abandi bavuga rikijyana bagakunda uko abikora. Maze amaze kuzuza imyaka 18 aza kubigira umwuga.

Izina rye ariko rigenda rirushaho kuzamuka ku mbuga bitewe n'ibyo asangiza abamukurikira binajyana no kwibasirwa.Willy Paul ari mu banyabigwi mu muziki wa Karere k'Ibiyaga Bigari bishingiye ku muziki, ibitaramo n'imyaka amaze mu muziki

Mu bihe bitandukanye Willy Paul yagiye akunda cyangwa kumvikana mu nkuru z’urukundo n’abakobwa batandukanye barimo nka Nadia Mukami uheruka gukorana indirimbo na Bruce Melodie.

Byigeze kuvugwa ko yambitse impeta umuraperikazi Alaine Laughton mu mwaka wa 2017 mu nyumariko byaje kurangira bimenyekanye ko bafitanye ubucuti bukomeye atari urukundo dore ko nabakoranye n'indirimbo.

Mu 2021 yambitse impeta Awinja Mwaura nyuma yaho ariko nabwo yagiye yumvikana mu nkuru z’urukundo n’abandi.

Uyu mugabo kandi afite abana babiri aribo King Damian na Sonya Wilson yabyaranye n’abagore batandukanye 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND