RFL
Kigali

Nyuma yo gutaramira i Dubai, Young Grace agiye kuhakorera indirimbo- AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/09/2024 10:04
0


Umuraperikazi Abayizera Marie Grace uzwi ku izina ry'ubuhanzi nka Young Grace, ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko akoreye igitaramo gikomeye mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. Ni ubwa mbere, yari ataramiye muri uriya Mujyi ufatwa nk’ihuriro ry’abagenda Isi.



Yahageze mu ijoro ryo ku wa Kane, ataramira abakunzi be mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki 22 Nzeri 2024, aho yari kumwe n’abandi bahanzi banyuranye basanzwe bakora umuziki mu Mujyi wa Dubai.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Young Grace yavuze ko yashimishijwe no gutaramira abafana be n’abakunzi b’umuziki. Ati “Ndishimye cyane! Nishimiye urukundo Abanyarwanda banyeretse ndetse n’abanyamahanga bitabiriye igitaramo cyanjye.”

Muri iki gitaramo, yaririmbye indirimbo ze zamamaye mu bihe bitandukanye nka ‘Hangover’, ‘Hello’, ‘Boss’, ‘Hip Hop Game’, ‘Sweetpoupou’, ‘Ataha he’, ‘Bingo’ n’izindi.

Yavuze ko ateganya kuva mu Mujyi wa Dubai ahakoreye amashusho y’indirimbo. Batman wateguye iki gitaramo, yabwiye InyaRwanda ko bagiye gufasha Young Grace kuva muri iriya mujyi ahafatiye amashusho y’indirimbo ye nshya.

Akomeza ati “Turi kubiganiraho ariko ndibaza ko bizashoboka kuko ‘Agakoni TV’ twamaze gufungura Studio ikora amashusho aho duteganya gutangira gukorana n’abakiriya bacu cyane cyane abahanzi tuba twakiranye nabo tuzakomeza gukorana.”

Yavuze ko kuri uyu wa Kabiri ari bwo abashinzwe kubitegura, batangira kureba uko Young Grace yahafatira amashusho. Ati “Ndifuza kubwira buri muhanzi wese ko tumukorera indirimbo mu buryo bw’amashusho, ko twamufasha cyane.”

Young Grace yari amaze igihe atumvikana mu muziki, ahanini bitewe n’ibikorwa yashoyemo imari birimo ubuhinzi n’ibindi byamwinjiriye agatubutse.

Album ye amaze igihe ayitunganya, ndetse aherutse kubwira InyaRwanda ko yifashishije aba Producer bakoranye mu bihe bitandukanye cyane cyane abagezweho muri iki gihe mu rwego rwo kugerageza kujyanisha n’ibigezweho. 

Yavuze ko iyi album ye izaba yihariye kandi izaba ‘itandukanye kure na Album zabanje’. Yumvikanisha ko abazumva iyi Album bazayumva ‘Young Grace wakuze mu bitekerezo no mu bikorwa’.

Grace wamamaye mu ndirimbo zirimo nka ‘Ataha he’, avuga ko ashaka gushyira hanze iyi album muri uyu mwaka. Ati “Album ndacyari kuyikoraho, kandi izaba iriho indirimbo icumi (10), zakozwe na ba Producer batandukanye.”

Ni album avuga ko izaba iriho indirimbo zinyuranye zigaruka ku buzima busanzwe, urukundo, ibyivugo, kwitaka n’ibindi yizera ko bizanyura benshi. Yumvikanisha ko indirimbo eshanu mu zizaba zigize iyi album zamaze gutunganywa. 

Atangaje ko agiye gushyira hanze ya Gatatu, nyuma ya Album ya kabiri yise ‘20à22ans’ ikubiyemo amateka ku byo yanyuzemo hagati y’iriya myaka. 

Album ye ya kabiri yayimurikiye mu Karere ka Rubavu mu 2017 ashyigikiwe n’abahanzi barimo Bull Dogg, Ama G The Black, Marina, Aime Bluestone, Lil G n’abandi. 

Young Grace asobanura ko kuba yari amaze igihe atumvikana mu muziki ahanini byaturutse ku bikorwa by’ubuhinzi amaze igihe ashyizemo imbaraga, aho ahinga ibitunguru, ibirayi ndetse n’ibisheke. Ati “Yego! Nabyo ndabikora ku ruhande (Afatanya ubuhinzi n’umuziki).”

Imyaka 13 irashize, Young Grace ari mu muziki, aho yagiye yigaragaza mu bihembo binyuranye birimo nka Salax Awards n’andi marushanwa akomeye. 

Muri iki gihe, afite ikiganiro akora yise ‘Single Mother Vibes’ anyuza kuri shene ye Youtube, kivuga ku buzima bw’umubyeyi urera umwana wenyine.

Ubwo yatangizaga iki kiganiro, yavuze ko agamije gushishikariza aba ‘Single Mother’ kudatakaza ibyiringiro by’ubuzima, ahubwo bagaharanira kurera neza abana babo.


Young Grace yatangaje ko yashimishijwe no gutaramira abafane be muri iki gitaramo cyabereye mu Mujyi wa Dubai


Young Grace yavuze ko yaririmbye zimwe mu ndirimbo ziri kuri Album ye nshya ari gutegura


Young Grace yasobanuye ko iki gitaramo cyabaye umwanya mwiza kuri we wo gusabana n’abakunzi be


Young Grace yavuze ko azava i Dubai ahakoreye amashusho y’indirimbo ye nshya

 


KANDA HANO UREBE INCAMAKEY’IGITARAMO YOUNG GRACE YAKOREYE MURI DUBAI

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND