Umuraperikazi Abayizera Marie Grace uzwi ku izina ry'ubuhanzi nka Young Grace, ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko akoreye igitaramo gikomeye mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. Ni ubwa mbere, yari ataramiye muri uriya Mujyi ufatwa nk’ihuriro ry’abagenda Isi.
Yahageze mu ijoro ryo ku
wa Kane, ataramira abakunzi be mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku
Cyumweru tariki 22 Nzeri 2024, aho yari kumwe n’abandi bahanzi banyuranye
basanzwe bakora umuziki mu Mujyi wa Dubai.
Mu kiganiro na
InyaRwanda, Young Grace yavuze ko yashimishijwe no gutaramira abafana be n’abakunzi
b’umuziki. Ati “Ndishimye cyane! Nishimiye urukundo Abanyarwanda banyeretse
ndetse n’abanyamahanga bitabiriye igitaramo cyanjye.”
Muri iki gitaramo,
yaririmbye indirimbo ze zamamaye mu bihe bitandukanye nka ‘Hangover’, ‘Hello’, ‘Boss’,
‘Hip Hop Game’, ‘Sweetpoupou’, ‘Ataha he’, ‘Bingo’ n’izindi.
Yavuze ko ateganya kuva
mu Mujyi wa Dubai ahakoreye amashusho y’indirimbo. Batman wateguye iki
gitaramo, yabwiye InyaRwanda ko bagiye gufasha Young Grace kuva muri iriya
mujyi ahafatiye amashusho y’indirimbo ye nshya.
Akomeza ati “Turi
kubiganiraho ariko ndibaza ko bizashoboka kuko ‘Agakoni TV’ twamaze gufungura Studio
ikora amashusho aho duteganya gutangira gukorana n’abakiriya bacu cyane cyane
abahanzi tuba twakiranye nabo tuzakomeza gukorana.”
Yavuze ko kuri uyu wa
Kabiri ari bwo abashinzwe kubitegura, batangira kureba uko Young Grace
yahafatira amashusho. Ati “Ndifuza kubwira buri muhanzi wese ko tumukorera
indirimbo mu buryo bw’amashusho, ko twamufasha cyane.”
Young Grace yari amaze
igihe atumvikana mu muziki, ahanini bitewe n’ibikorwa yashoyemo imari birimo
ubuhinzi n’ibindi byamwinjiriye agatubutse.
Album ye amaze igihe ayitunganya, ndetse aherutse kubwira InyaRwanda ko yifashishije aba Producer bakoranye mu bihe bitandukanye cyane cyane abagezweho muri iki gihe mu rwego rwo kugerageza kujyanisha n’ibigezweho.
Yavuze ko iyi album ye
izaba yihariye kandi izaba ‘itandukanye kure na Album zabanje’. Yumvikanisha ko
abazumva iyi Album bazayumva ‘Young Grace wakuze mu bitekerezo no mu bikorwa’.
Grace wamamaye mu
ndirimbo zirimo nka ‘Ataha he’, avuga ko ashaka gushyira hanze iyi album muri
uyu mwaka. Ati “Album ndacyari kuyikoraho, kandi izaba iriho indirimbo icumi (10),
zakozwe na ba Producer batandukanye.”
Ni album avuga ko izaba iriho indirimbo zinyuranye zigaruka ku buzima busanzwe, urukundo, ibyivugo, kwitaka n’ibindi yizera ko bizanyura benshi. Yumvikanisha ko indirimbo eshanu mu zizaba zigize iyi album zamaze gutunganywa.
Atangaje ko agiye gushyira hanze ya Gatatu, nyuma ya Album ya kabiri yise ‘20à22ans’ ikubiyemo amateka ku byo yanyuzemo hagati y’iriya myaka.
Album ye ya kabiri yayimurikiye mu Karere ka Rubavu mu 2017 ashyigikiwe n’abahanzi barimo Bull Dogg, Ama G The Black, Marina, Aime Bluestone, Lil G n’abandi.
Young Grace asobanura ko
kuba yari amaze igihe atumvikana mu muziki ahanini byaturutse ku bikorwa
by’ubuhinzi amaze igihe ashyizemo imbaraga, aho ahinga ibitunguru, ibirayi
ndetse n’ibisheke. Ati “Yego! Nabyo ndabikora ku ruhande (Afatanya ubuhinzi
n’umuziki).”
Imyaka 13 irashize, Young Grace ari mu muziki, aho yagiye yigaragaza mu bihembo binyuranye birimo nka Salax Awards n’andi marushanwa akomeye.
Muri iki gihe, afite
ikiganiro akora yise ‘Single Mother Vibes’ anyuza kuri shene ye Youtube, kivuga
ku buzima bw’umubyeyi urera umwana wenyine.
Ubwo yatangizaga iki
kiganiro, yavuze ko agamije gushishikariza aba ‘Single Mother’ kudatakaza
ibyiringiro by’ubuzima, ahubwo bagaharanira kurera neza abana babo.
Young Grace yatangaje ko
yashimishijwe no gutaramira abafane be muri iki gitaramo cyabereye mu Mujyi wa
Dubai
Young Grace yavuze ko
yaririmbye zimwe mu ndirimbo ziri kuri Album ye nshya ari gutegura
Young Grace yasobanuye ko
iki gitaramo cyabaye umwanya mwiza kuri we wo gusabana n’abakunzi be
Young Grace yavuze ko
azava i Dubai ahakoreye amashusho y’indirimbo ye nshya
KANDA HANO UREBE INCAMAKEY’IGITARAMO YOUNG GRACE YAKOREYE MURI DUBAI
TANGA IGITECYEREZO