RFL
Kigali

Perezida Kagame yarebye Singapore Grand Prix 2024

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:23/09/2024 8:56
0


Perezida wa Repubilika y'u Rwanda, Paul Kagame arikumwe na Minisitiri w'Intebe wa Singapore barebye isiganwa rikuru ry’utumodoka duto rya Singapore Grand Prix rya 2024.



Guhera tariki ya 18 Nzeri 2024, Perezida Kagame ari muri Singapore mu ruzinduko rw'akazi. Kuva yagerayo Guverinoma y'u Rwanda n’iya Singapore bongeye gushyira umukono ku masezerano mashya avuguruye arebana no gukuraho gusoresha kabiri ibicuruzwa bihererekanywa hagati y’ibihugu byombi.

Yanagiranye inama na Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Imari wa Singapore, Lawrence Wong biyemeza kwagura ubufatanye no gusangira indangagaciro z’imiyoborere myiza n’ubuyobozi bugamije guhindura imibereho myiza y’abaturage.

Nyuma y'ibi kuri iki Cyumweru Perezida Kagame arikumwe na Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Imari wa Singapore, Lawrence Wong barebye isiganwa rikuru ry’utumodoka duto rya Singapore Grand Prix rya 2024 ryabereye mu gace ka Marina Bay Street Circuit rikegukanwa n'Umwongereza Lando Norris wakurikiwe n'Umubiligi, Max Verstappen .

Ntabwo ari ubwa mbere Perezida Kagame arebye iri siganwa ribera muri Singapore kuko no muri 2022 yararirebye nabwo ubwo yari mu ruzinduko rw'akazi muri iki gihugu.

Umuyobozi Mukuru wa Formula 1, Stefano Domenicali, aherutse gutangaza ko abahagarariye uyu mukino bazagirana ibiganiro n’u Rwanda ku busabe bwarwo bwo kwakira iri siganwa ry’imodoka mu bihe biri imbere.

Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Imari wa Singapore, Lawrence Wong barebye  Singapore Grand Prix  2024

Lando Norris niwe wegukanye Singapore Grand Prix  2024








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND