RFL
Kigali

Filime nshya 5 zagufasha kuryoherwa na Weekend

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:20/09/2024 18:14
0


Menya filime 5 nshya zagufasha kuryoherwa na Weekend ya 3 ya Nzeri, ziyobowe na ‘Rebel Ridge’ yaciye ibintu kuri Netflix.



Mu gihe hari benshi bizihiza weekend yabo basohoka, basurana, batembera cyangwa baruhuka mu rugo, hari abandi baba bashaka kuyimara birebera filime zinyuranye zibafasha kuruhuka no kwivura ‘stress’ bab bamaranye icyumweru.

InyaRwanda yaguhitiyemo filime 5 nshya zagufasha kuryoherwa na Weekend yawe:

1.Rebel Ridge

Ni filime ikunzwe cyane kuru Netflix kuva yasohoka mu byumweru 2 bishize. Iri mu bwoko bwa filime z’imirwano (Action Movie), igaruka ku nkuru y’umugabo witwa Terry uba warahoze ari umusirikare urwanira mu mazi (Marine), aho ahura n’ibibazo binyuranye ubwo yajyaga gufunguza murumuna we kuri polisi.

Inerekana kandi uburyo irondaruhu rikiri ikibazo muri Amerika aho uyu mugabo Terry arenganywa kuko ari umwirabura. Aaron Pierre uri mu bagezweho i Hollywood niwe mukinnyi w’imena afatanije na Don Johnson.

2. The Crow

Ku bakunda filime ziteye ubwoba (Horror) banyurwa niyi. Igaruka ku nkuru y’urukundo ya Eric na Shelly aho Shelly yitaba Imana maze Eric agakora ibishoboka ngo amugarure mu buzima yitabaje imyuka mibi ndetse nawe akabipfiramo.

Ikinwa n’icyamamare Bill Skarsgård hamwe n’umuhanzikazi FKA Twigs. Iyi filime kandi yakozwe ishingiye kuyasohotse mu 1996 nayo yitwa gutya yakinnywe na Johnny Deep.

3. Blink Twice

Iyi filime ikurikira ubuzima bw’umuherwe Slater King ujya mu kabari akahasanga umuseriveri w’uburanga witwa Frida maze agahita amutumira ko yamujyana n’inshuti ze ku kirwa bagafatanya kwizihiza isabukuru ye. Iyo bageze ku kirwa bahahurira n’akaga gakomeye.

Icyamamare muri Sinema Channing Tatum niwe mukinnyi w’imena, mu gihe umugore we Zoë Kravitz ariwe wayiyoboye. Ikinamo kandi Naomi Ackie na Alia Shawkat.

4.Air Force One Down

Ni filime y’imirwano yerekana inkuru y’uburyo ibyihebe byashimuse indege ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika maze Abashinzwe umutekano we bagahangana nabyo.

Ikinamo abakinnyi ba filime basanzwe bazwi nka Katherine McNamara uzwi muri ‘Shadow Hunters’ hamwe na Ian Bohen wakunzwe muri filime y’uruhererekane ya MTV yitwa ‘Teen Wolf’.

5. His Free Daughters 

Ni filime nshya kuri Netflix iri mu bwoko bw’urwenya. Igaruka ku nkuru y’abavandimwe 3 b’abakobwa baba barakuze batumvikana ndetse bakura buri wese akagana inzira ye. Bongera guhurira iwabo baje kurwaza Se urembye ari naho biyungira.

Nayo ikinamo abakinnyi ba filime bakomeye nka Elizabeth Olsen, Natasha Lyonne hamwe na Carrie Coon.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND