RFL
Kigali

Ni Umunsi Mpuzamahanga w'Amahoro! Ibyaranze iyi tariki mu mateka y'Isi

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:21/09/2024 9:36
0


Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.



Tariki 21 Nzeri ni umunsi wa 265 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 100 uyu mwaka ukagera ku musozo.

Uyu munsi Kiliziya Gatolika irizihiza mutagatifu Iphigénie, umwanditsi w’ivanjiri Matayo ndetse na Yonasi wari umuhanuzi mu isezerano rya kera mbere y’ivuka rya Yezu.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1792: Inama Nkuru y’igihugu mu Bufaransa yatangaje ko iki gihugu kigiye gutangira kugendera kuri Repubulika, ndetse aka kanama ni ko kahagaritse imitegekere ya cyami.

1860: Mu ntambara ya kabiri yibukwa cyane ku izina rya Opium War, ingabo z’Abongereza n’Abafaransa zakubise inshuro ingabo z’Abashinwa bakubitiwe mu gitero cyabereye Baliquio.

1896: Ingabo z’Abongereza zari ziyobowe na Horatio Kitchener zafashe agace ka Dongola mu gihugu cya Sudani.

1964: Igihugu cya Malta cyatangiye kwigenga kibohora ubukoloni bw’Abongereza.

1965: Ibihugu bya Gambiya, Maldives na Singapore byemerewe kuba Abanyamuryango w’Ubumwe bw’Abibumbye.

1971: Ibihugu bya Bahrain, Bhutan na Qatar byinjiye mu Muryango w’Ubumwe bw’Abibumbye.

1976: Igihugu cya Seychelles cyinjiye mu Muryango w’Abibumbye.

1981: Belize yatangaje ko ibonye ubwigenge bwuzuye cyibohora ubukoloni bw’Abongereza.

1981: Hatangiye kwizihizwa Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Amahoro, hagamijwe guharanira amahoro y'isi yose no guhangana n'ibibazo birimo amakimbirane, intambara n'ibindi.

1984: Brunei yinjiye mu muryango w’Abibumbye.

1993: Perezida w’u Burusiya Boris Yeltsin yasheshe inteko ishinga amategeko nyuma yo kugirana ibibazo n’abagize inteko ishinga amategeko ku kibazo cy’itegeko nshinga.

Bamwe mu bavutse uyu munsi:

1941: R. James Woolsey, Jr., Umuyobozi mukuru w’ibiro by’Ubutasi bya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika CIA (Central Intelligence Agency).

1980: Tomas Scheckter, Umukinnyi utwara amamodoka ukomoka mu gihugu cy’Afurika y’Epfo.

Bamwe mu bitabye Imana uyu munsi:

1798: George Read, Umunyamategeko wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uyu yabaye umwe mu bashyize umukono ku masezerano yahesheje igihugu cye ubwigenge.

1992: Tarachand Barjatya, Umuhinde ukora ibijyanye n’amafilimi washinze inzu itunganganya ibijyanye n’ikorwa ry’amafilimi yitwa Rajshri Productions.

2021: Melvin Van Peebles, wahoze ari umuyobozi ndetse akaba n'umukinnyi w'amafilimi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND